1  

1
Furaischae Elie 2020-01-04 18:34:36

Uganda ikwiriye kwisubiraho kuko ibyo no akarengane gakorerwa abanyarwanda

2
Tuilo 2020-01-04 00:01:31

Mubyukuri birababaje yego nomurwanda turikubona ihohoterwa ryo mungo ariko ukoze icyaha arakurikiranwa amategeko akubahirizwa kuba umuntu yicwa urubozo leta igaceceka ngo nuko arumunyarwanda birababaje,ikibabaje nuko aribihugu bifite byinshi duhuriyeho nkabafiteyo imiryango dufite impungenge kbsa

3
EUGENEndah4mana 2020-01-03 14:01:30

UGANDA IKWIYEKWISUBIRAHO

4
hhh 2020-01-03 09:37:26

baguca bataguca nibafungura umupaka nzajyayo niruka

5
Shyaka Paul 2020-01-03 08:25:12

Reka mbanze mbifurize umwaka mushya muhire wa 2020 nkurikijeho kwibariza karekezi! Guseka kwe buriya bishatse kuvuga iki! yasetse uwavuze Jenoside yasetse iyica rubozo ryakorewe uriya mudamu kujyeza ubu ntabwo ndabyakira pe !?!? Banyarwanda bakunda Ubuzima bwabo bagakunda amahoro mujyende gacye mugihugu cya Uganda. ntabwo batwishimiye Kandi barashyijyikiwe muburyo bwose bushoka.

6
Ukuri 2020-01-03 08:25:12

Ihangane mushiki wanjye. Imana yo mu Ijuru Ni we mucamanza utabera. Ariko ibintu byose ntibikabe Politiki Bavandimwe, ubu se uretse no gucibwa akaboko abagore ntibicwa n'abagabo babo kandi bose ari Abanyarwanda! Ihohoterwa ryo mungo ntaho ritaba. Ariko tugomba kuryamagana aho ryaba rikorerwa hose

7
Dieudonne Hakizayezu 2020-01-03 08:25:12

Reka ibi ntaho bihuriye n'umubano hagati y'ibihugu byombi namwe ntimugakabye! Kw'Isi yose uzahasanga abagabo bahohotera abagore babo rimwe na rimwe bakanabica!! Mu Rwanda muzi uko abagabo bafungiye guhohotera abari n'abategarugori bangana?! Hari ibyo Leta y'u Rwanda yigeze ibatuma se?!? Utageze aragereranya...

8
Hakizimana Pascal 2020-01-03 08:40:49

Ariko aha nkeka mutabihuza nibibazo bya Museveni ahubwo ni amakimbirane yo mumuryango

9
Misano 2020-01-03 08:40:38

Leta aho kubuza abanyarwanda kujya muri Uganda nitange itangazo ku banyarwanda bari Uganda gutaha mu Rwanda.

10
Che 2020-01-03 08:38:59

Biteye ipfunwe n'isoni ku gihugu byitwa ngo gifiye ubuyobozi ariko inzirakardngane zigatotozwa aka kageni, shame on Ugandan government!

11
Burege 2020-01-03 08:38:42

Andika hano Birababaje

12
Burege 2020-01-03 08:38:38

Andika hano Birababaje

13
Kalunga 2020-01-03 09:46:59

Ibibazo bya Politiki ibihugu byombi bifitanye byarangije kwinjizwa no mu mibereho isanzwe y'abaturage. Sinapfa kwemera ibyo uyu Nyiramwiza yatangaje. Sinavugishije umugabo we. Namwakira nk'umunyarwandakazi ariko sinanatangaza inkuru ye mubinyamakuru. Mfite ubwoba ko byakwitwa kubiba urwango. Harya ubu tugize ibyago intambara y'amasasu ikarota hagati y'u Rwanda na Uganda, aho ntitwashishikarizwa guhiga umwanzi ku mpande zombi?! Nizere ko bitazegara iyo.

14
EDU 2020-01-02 20:50:08

Ariko noneho birarenze!Iyi Ni iyicarubozo riteye ubwoba?Nyamara Ni ugutabara!Uku Niko Jenoside itangira!!

15
Karekezi 2020-01-02 14:00:28

Hhhhhh

16
Uwayo 2020-01-02 14:00:20

Abayobozi barangije kuburira abanyarwanda sintekereza ko hari umunyarwanda ufite gahunda yo kujya Uganda, njye nabaye i Kampala ndi umunyeshuri muri imwe muri kaminuza, ariko abagande pure baratwangaga iyo habaga imyigaragambyo ya Bessige twagirwaga inama yo kudatembera mu mugi uko twiboneye, ubu rero hajemo political issues. Uretse igikenya kitumva ihoni naho inama twagiriwe n'abayobozi bacu ni inyamibwa

17
Xezahe 2020-01-02 13:13:42

What the hell??? African continent

18
Ngoga 2020-01-02 12:55:17

Birababaje kubona ikiremwamuntu kirenganywa izuba riva arko abagande ibyo bakora umunsi ingoma zizahindur imirishyo ibyo bakora bazabizira

19
semafara 2020-01-02 12:14:39

Ni inkuru ibabaje cyane.Reba nawe uyu mwana ucitse akaboko.Ariko nge nabishyira kuli Family Violence kurusha bad relations with Uganda.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n'abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n'Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

20
Celestin 2020-01-02 12:14:24

Ibi byo ntekereza ko ntaho byahurizwa n'ibibazo bya politiki dufitanye na leta ya M7. Ni amakimbirane yatumye bigenda gutyo nubwo nabyo byagombye kwamaganwa! Ariko kandi ari nako mwunvira inama z'abayobozi banyu mukirinda kujyayo! najyaga nkunda kujyayo ariko ubu sinahirahira nsunutsayo amazuru rwose!

1