1  

1
sultan HAKIZIMANA 2020-01-07 14:58:00

Aba bantu bavuga ku munsi mukuru wa Noheli ko bawuvuga nabi gusa kuki bataduha umunsi bumva Noheli yakabayeho? nk'uriya wavuze ngo nya we uzi igihe Yesu yavukiye kuvuga ko yavutse le 25/12 bimutwaye iki? Ni byo koko Noheli yabanjirije mu bapagani ariko se ni ukuvuga ko mu bapagani nta cyiza cyahava?

2
Rwema 2019-12-27 18:25:13

@Ruremesha reka ngire icyo nkwibariza koko wadufashije ugakomeza ukwemera kwawe natwe ukaturekera ukwacu? njyewe rwose mpora nsoma comments hano bikanyobera Imana ni urukundo Imana ntikunda amacakubiri muri ibi byose mbona rwose ntabyo ufite.Iga ubworoherane muvandimwe ukunde uwo mudahuje yaba Idini yaba n'ikindi icyo iricyo cyose kuko nta na rimwe abantu bazahuza byose kandi ndakeka utazatubazwa.URUKUNDO MBERE YA BYOSE NIRWO RUKWIYE KUTUGENGA NINACYO IYO MANA TWESE TWIRIRWA TUVUGIRA ITADUTUMYE IDUSABA.

3
gustave 2019-12-27 18:25:01

njye mfite ikibazo1 gusa ,gute mur iyi story yose mwazunguruts ibiliziya bya Catholic gusa na adpr tunajuwa kanisa ni mob kwa country yetu????? kama Mungu ni mumoja ata Dini inafaa ikuwe moja,ndabwir woe wandits iyi story it's like uriwe.

4
iganze 2019-12-27 12:37:28

Mwaramutse? Noel nziza Mgr Archeveque wacu turagukunda. Noel nziza ku bayemera n'abayubaha bose. Abantu nka Ruremesha, Umuntu, Nganji Fabien (abiyise batyo),nange nkeka ko ari umuntu umwe wiyoberanya nka se shitani umubwiriza gusenya no kugerageza kurimbura ibitarimburwa, urababaje cyane. Ukeneye ibintu bibiri: 1. kujya kwiga kuko uri injiji ishaka kwigaragaza nk'inyaryenge, 2. Gushaka abajyanama b'ihungabana bakagufasha gukemura amakimbirane wifitemo ubwawe mu mutima wawe no mu mikorere y'ubwonko bwawe. Niba ibyo mvuze atari byo, igaragaze mu mazina yawe utange na nimero yawe ya telephone maze ujye uvugana n'abantu imbona nkubone nk'umuntu uhagaze ku byo uvuga.

5
François 2019-12-27 09:05:31

Umuntu waroze abantu nk'uwiyita Ruremesha ntiyakarabye. Ubuhezanguni mu myemerere ntaho yageza abemera. Wagira ngo Isomo bita "Mind your business" ntibaryize. Kubyumva uko ubishaka ni uburenganzira bwawe ariko please reka n'abandi bemere ibyabo. Iyo esprit de protestantisme insensé ntaho yakugeza. Iyo bibiliya uvuga itagutoza koroherana no kubaha iby'abandi nushaka ujye ureka kuyivuga kuko yo ubwayo ni ubuhanga, ntukwiye kuyisomana ubujiji ngo ukomeze kwiyamamura. Uwakugize umucamanza mukuru wa Nyagasani uzamubona. Once again "Mind your business"

6
Gmc 2019-12-27 09:07:14

Menya ibyawe abandi ubareke

7
Brother 2019-12-26 18:21:00

Imana imbabarire, kuko ngjye gutukana. Ubucucu buba mu madini amwe burababaza! Kubatiza mu gahanga cyangwa mu mazi menshi nibyo bizabaha ijuru? Abatemera biblia se ntibazajya mu ijuru! Ubwo bujiji mwabufashije hasi? Ngo Yesu italiki1 yavutseho ntizwi...! Ni nde wababwiye se ko abizihiza Noheli bemera ko yavutse le 25?! Abayisilamu se bo si abantu? Mujye mwubaha ukwemera kw abandi, mukure ubujiji ago. Puuuuu

8
Nganji Fabien 2019-12-26 11:14:40

Amateka cg Bibiliya ntabwo byavuze italiki nyayo yo kuvuka kwa Yesu. Imana yabikoze izi impamvu. Kuki Imana yahishe igituro cya Mose? Kwari ukurinda abisirayeli kugwa mu mutego wo gusenga abapfuye nubwo Mose yazuwe akajyanwa mu ijuru (Matayo 17:3). Ninayo mpamvu italiki nyayo yo kuvuka kwa Yesu itazwi neza ; kuko byajyaga gushyira benshi mu kaga ko kwita cyane kuri iyo taliki kuruta Yesu ubwe[Reba nawe uko bimeze ubu kandi iyo taliki itazwi neza!!!!]. Ku rundi ruhande, Yesu yavukiye gukiza" abantu be ibyaha byabo."Matayo 1:21. Nimurebe ibyaha bikorwa ku munsi witirirwa ivuka rye, ku Isonga :ubusinzi n'ubusambanyi. Gusa ntitwakwibagirwa ibikorwa byiza bikorwa n'abantu bamwe cg amatsinda y'abantu kuri uwo munsi . No mu kinyoma , Imana ijya yihesha icyubahiro ikogeza izina ryayo. Dusome cyane kandi tuyoborwe na Bibiliya, bitabaye ibyo inzira yacu y'iyobokamana yabamo urujijo no gushidikanya. "Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye , ni umucyo umurikira inzira yanjye."Zaburi 119:105. Surely, When the Truth and Original are learnt the false and fake are displayed. Murakoze

9
Umuntu 2019-12-26 11:13:49

INKOMOKO YA NOHELI ~~~~~~~~~~~~~~~ Ni muri bibiliya cg mu bapagani washyizweho na Kiliziya Gatolika y’i Roma.Noheli rero yaseseye mu itorero mu kinyejana cya 4 (4ème siècle) nyuma ya Kristo, bigeze mu kinyejana cya 5 Gatolika itegeka kouwo munsi ukwiriye kwitabwaho. (Byategetswe na Papa YULI wa 35: Wowe nkurikira N°15,Uruhererekane rw’Abapapa, p. 11). Uwo munsi mukuru kera wahoze wizihizwa n’abapagani. Bari basanzwe bwizihiza ku itariki ya 25/12, ari umunsi mukuru w’imana zuba (le dieu soleil). Soma Ezekieli 8:14-16; Yeremiya 14:15-19Kubahiriza itariki ya 25/12 nk’umunsi wo kuvuka wa Yesu, ni kimwe mu binyoma byo mu minsi y’imperuka, nk’uko byahanuwe ngo « … kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma. » (2Timoteyo 4:3-4) Naho muri Luka 1:24-26 haratubwira ngo « … Bukeye umugore we Elizabeti asama inda,abihisha amezi atanu … Mu kwezi kwa gatandatu, marayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mudugudu w’i Galilaya witwa i Nazareti... ». Mbese ko malaika yasanze Mariya akamubwira ngo azasama inda, ntiyamubwiye ngo « usamye inda », ngo wenda duhere ubwo tubara, kandi twemere ko Yesu yavukiye igihe kingana n’icy’abandi bana (amezi 9).Niba marayika Gaburiyeli yarasanze Mariya mu kwezi kwa 6,amadini akavuga ko yavutse mu kwa 12, babivanye he? Mu ijambo Musenyeri Jean-Paul Jaeger, umushumba wa Doyosezi ya Arras mu Bufaransa yavuze ku wa 16 Ukubboza 2004, ko impamvuKiliziyaGatolika yahisemo kwizihizaivuka ry’Umucunguzi w’isi ku itariki ihurirana n’iminsi mikuru abantu ba kera bizihizagaho imboneka z’izuba ari uburyo bwo guhuza ibyakera abantu bataramenya umucunguzi n’igihe yari amaze kugerera ku isi aje kuyikiza. Mu gitabo Encyclopédie catholique, ku ngingo ivuga ngo « Christmas » (Noheli), dusangamo aya magambo : « Noheli si umwe mu minsi mikuru yashyizweho n’Itorero rya mbere, ahubwo ni umunsi mukuru ukomoka mu bapagani ». DORE AHO UYU MUNSI WAVUYE ~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~ NIMURODI (Nimrod), wabayeho kera mu gihe cyakurikiye umwuzure wo ku bwa Nowa. Nimurodi uwo ni mwene Kushi, Kushi na Hamu bakaba bene Nowa (Itangiriro 10:610). Uwo ni we watangije Babuloni, ari na wubakishije umunara w’i Babeli (Tour de Babel), ni yo yagiye irimbura amahanga ikanabohera abatuye isi mu bishuko no mu buyobe. Nimurodi ni we watangijeNiniwe n’indi midugudu. Ijambo Nimurodi mu Giheburayo rikomoka ku ijambo Marad, risobanura ngo “uwigometse”. Ni koko, Nimurodi yarwanyije Imana cyane (Itang.1:28). Imana iti “Mugwire mwuzure isi”; Nimurodiati “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende igere ku ijuru twe gutatanira gukwira mu isi yose.” (Itang.11:4).Nimurodi yari mubi bikabije, doreibindi yakoze: yacyuye nyina Semiramis aba nyina n’umugore we. Nyuma yaje gupfa urumutunguye, wa mugore we akaba na nyina atangira kwamamaza inkuru z’ibinyoma avuga kko Nimurodi ariho mu buryo bw’Umwuka (en tant que être spiritual). Yerekana ishami ryashibutse ku gishyitsi cyumye avuga ko byabaye mu ijoro, kandi ko ari igihamya n’ikimenyetso yuko Nimurodi ariho. Buri munsi mukuru wo kwibuka Nimurodi ngo nyina we (umugore we) yazaga gusura icyo giti, maze bakahashyira amaturo, uko ni ko uwo mugore yabeshyaga. Bityo umunsi mukuru wo kwibuka Nimurodi bawushyira tariki ya 25/12 buri mwaka. Aho ni na ho Noheli yakomotse, ibya Nimurodi bihindura isura.Uko ni ko Noheli yinjiye mu bakristo ivuye mu bapagani. Twagombye kuyita irindi zina, ariko ntibyayibuza kuba umunsi mukuru wa gipagani wo gusenga imana-zuba, nta cyahindutse,Keretse izina gusa. Ibya Nimurodi wabisoma mu Itangiriro 10:8-12 Nimurodi yari umugabo w' umunyembaraga wabayeho nyuma y' umwuzure mugihe bubakaga babuloni,Uyu mugabo waje gushyingiranwa na nyina umubyarabakabyarana umwana witwa Tamuzi (iri zina baryutiruye ikigirwamana) Nyuma Nimurodi yaje gupfa maze nyina ,abura uko asobanurira abaturage ukuntu umugabo wigihangange nka Nimurodi yapfa. ubwo nyina ahita abwira abaturage ko Nimurodi yagiye mu izuba atapfuye, ubwo bakajya bamwibuka ku itariki ya 25/12/buri mwaka kuko bari abapagani.ubupapa bumaze guhuza abapagani n' abakristo imigenzo yose yabapagani bayizanye mu idini.

10
Paco 2019-12-26 08:51:14

@RUREMESHA: Nawe urakabya rwose. Ujuru ntabwo rizagibwamo n'ababorotse Biblia. non non ahubwo abafite umutima w'urukundo n'ubugwaneza. Erega no mubyo Yesu yakoze harimo gukuraho ubujiji abafarisayo n'abasadukayo bari bafite bwo kwizirikaho amategeko kurusha gukiranukira Imana. Ex: umunyu Yesu yakijije kwisabato, babihindura intambara (Isabato bari barayumvise nabi) Ngaho wamugore wafashwe asambana, etc. Ikibabaje ni uko kugeza ubu 2019/2020 hari abakiri muri ubwo buyobe. Ese iyo ureba Noheli y'ubu n'iya kera wavuze ubona hizihizwa bimwe? Ese wemera ko Yesu yavutse? if Yes, gufata umunsi umwe wo kubyizihiza (J'ignore la date) bibangamira Imana? Imana ni inyembabazi cyane,itinda kurakara atari uko iba yaraduhannye cyane kuko kuza kwa Yesu ninkaho ntacyo byatumariye kuko tugitsimbaraye kubyo yadukosoyeho.

11
Paco 2019-12-26 08:51:11

Nawe urakabya rwose. Ujuru ntabwo rizagibwamo n'ababorotse Biblia. non non ahubwo abafite umutima w'urukundo n'ubugwaneza. Erega no mubyo Yesu yakoze harimo gukuraho ubujiji abafarisayo n'abasadukayo bari bafite bwo kwizirikaho amategeko kurusha gukiranukira Imana. Ex: umunyu Yesu yakijije kwisabato, babihindura intambara (Isabato bari barayumvise nabi) Ngaho wamugore wafashwe asambana, etc. Ikibabaje ni uko kugeza ubu 2019/2020 hari abakiri muri ubwo buyobe. Ese iyo ureba Noheli y'ubu n'iya kera wavuze ubona hizihizwa bimwe? Ese wemera ko Yesu yavutse? if Yes, gufata umunsi umwe wo kubyizihiza (J'ignore la date) bibangamira Imana? Imana ni inyembabazi cyane,itinda kurakara atari uko iba yaraduhannye cyane kuko kuza kwa Yesu ninkaho ntacyo byatumariye kuko tugitsimbaraye kubyo yadukosoyeho.

12
alexandre 2019-12-26 08:50:55

umva wowe wiyise ruremesha nkubwire, turambiwe kugenda uhindagura amazina kubinyamakuru bitandukanye kd comments zawe zose hafi 90% zose ziba zifite target imwe, wumva abantu bose bazaba abahamya ba bayohova? niko reka nkubaze unsubize, urinda uvuga ngo kuri noheli nibwo abantu bweshi bacumura, wowe ukora murukiko rw'ikirenga rw'Imana or uri umuvugizi wawo, ushingira kuki uvuga ko aribwo abantu bacumura cyane? ngewe mubuzima nibwo nandise kd inkuru zose nkunze kuzisoma, ariko msg zawe uhora utanga turazirambiwe, uzashinge urusengero maze abazakuyoboka uzabashyiremo or ubahe package yibyo ushaka kuvuga ariko ureke kujijisha buri rubuga rwose uhora uvuga buri gihe ibintu bimwe, please stop it!! (dore amazina ukoresha utujijisha nubwo ari menshi reka mvuge agera kuri 4, Ruremesha,mazina,sezibera,hitimana, yewe nako sinayarondora) gusa tumaze kukurambirwa pe! nushaka ubyumve, iyo mirongo ya bible uhora utanga ibirimo wowe urabyubahiriza, once again shinga urusengero ujye uhatangira iyi mirongo ibindi stop!!

13
Plank 2019-12-26 09:00:55

Wowe Ruremesha, ufite ikibazo cy'imyumvire. Abizihiza Noheli bose si ko ari abanyabyaha, abatayizihiza na bo si uko ari intungane. Wowe uharanire gukora icyiza gusa, ibyo abandi bakora ubireke. Naho kuvuga ngo Noheli ibabaza Imana byo si ukuri, kuko Imana si mugenzi wawe ngo yarabikubwiye.

14
Umusomyi 2019-12-25 16:59:15

KUKI BASUKA AMAZI KU GAHANGA

15
ruremesha 2019-12-25 16:59:08

NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n'abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n'amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha" no Gucuruza: Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n'ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

1