1  

1
Kazungu 2019-12-27 08:27:40

Nyamara uyu mu presida azavaho yemye pe nka Kabila,uzukuntu abakongomani bamurwanyaga ntanumwe ukimuvuga ubu .nukuri umuco wo guhererekanya ubutegetsi mumahoro ukwiye gukwira Africa yose.niyo demoncratie

2
KAGUTA 2019-12-23 18:22:16

Ndakurahiye "President Pierre NKURUNZIZA" abatsinze igitego cy'Umutwe. Urabona neza ko, bamuregaga ko, atazava ku butegetsi. Ibi bintu atangaje nabishyira mu bikorwa, abamurwanya bose bazahita baceceka. Abo bavuga ko batamushaka nabo, ni bitegure muri "2020" bazasesere mu kayunguruzo ka "AMATORA! Noneho "ABATURAGE" bihitiremo uwo bashaka! Nibatsinda amatora bategeke "UBURUNDI", nibatsindwa amatora bagume mu "BURUNDI" bakore Politiki nziza nka "OPPOSITION" yubaka igihugu aho kugirango bazagwe mu buhungiro. Ikindi urabona ko, akoze icenga rikomeye cyane, dore impunzi za "ABARUNDI" zari zarahungiye mu "RWANDA no muri TANZANIA” zirarushaho gutaha ari nyinshi. Mu yandi magambo iyo impunzi zitashye iwabo ni ukuvuga ko, icyo zahungaga cyarangiye. Ngaho rero babandi biyita izina ngo "CNARED" ni batahe bajye kwiyamamaza, ndetse na "Pierre BUYOYA, ba Bernard BUSOKOZA, Leonard NYANGOMA, ba Yohani MINANI" bose ni batahe bajye kwiyamamaza basesere mu KAYUNGURUZO ka MATORA", muri "2020" basimbure "President Pierre NKURUNZIZA" ugiye gucyura igihe ke, akinjira mu kiruhuko kizabukuru. ikindi niba "President NKURUNZIZA" ibyo yatangaje ejo, naramuka abishyize mu bikorwa, azagira amahirwe menshi yo gusaza neza, azakenerwa muri "AFRICA" mu gukemura amakirane yaho ziri kwasana byacitse. Ashobora no kuzabona indi mirimo, mu miryango mpuzamahamahanga, kuko "President Pierre NKURUNZIZA" imyaka ye yubukure, aracyari muto. Muri make "President Pierre NKURUNZIZA" azaba ariwe mu "REBELLE" wa mbere muri kano karere dutuyemo uzaba arekuye ubutegtsi neza mu mahoro. Ubwo rero ba " Yoweri KAGUTA M7" bazamwigireho kuko bo bavuga ko, batazakurwa ku butegetsi n'"UDUPAPURO twa AMATORA”.

3
Burundiano 2019-12-23 17:00:59

Ko Niyombare ntacyo yari yavuga? Ariko igihe abarundi bazamenyera aho yihishe iyi myaka yose nzaba mbarirwa.

4
umusaza 2019-12-23 11:03:02

nzemera ko ataziyamamaza we na CNDD ye batanze umusimbura. Naho ubundi uyu mugabo wigira umukristo yica abaturage, utinyuka akita Imana Imbonerakure n'amabi yazo mbona kumwizera bigoye. wait and see gusa ntacyo azaba asigiye kiriya gihugu ashatse yareka n'abandi bakagerageza

5
Nkusi Norbert 2019-12-23 10:32:07

Ngo niwo munsi wanyuma ari kumwe nabo! Ndumva isi ayisezeye ubwo aragiye tu! Abantu ntibazi nibyo batura!

6
kamere 2019-12-23 09:12:26

Ikibazo nuko uzamusimbura ashobora kuzagendera ku murongo wa Nkurunziza.Gusa ikibabaje nuko Nkurunziza avuga ngo ni "umurokore",nyamara ugasanga ariwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu.Ntabwo ubukristu nyakuri bushobora kujyana na politike.Muli politike kenshi haberamo ibintu byinshi bibi.Aho gukundana n'abantu,urahangana.Kenshi politike haberamo inzangano,amatiku,ubwicanyi,etc...Niyo mpamvu benshi banga kujya muli politike,cyanecyane ni abakristu bavuga ko imana ibabuza kwivanga mu byisi kandi igatuma bakora ibyaha.

7
troc 2019-12-23 09:12:26

Umuntu w 'umugabo cyane, akoreye igihugu cye neza,

1