1  

1
Mirimo 2019-12-31 11:19:55

Uzi ko muri gushakira impamvu y'ibanze aho itari. Kudafata imiti no kudasiramurwa si byo byanduza Sida ahubwo imibonano mpuzabitsina idakingiye no guhuza amaraso. Yego gufata imiti ni ingamba nziza kuko bigabanya virus mu maraso bigatuma kwanduza bigabanyuka. Gusa birasa n'aho twemeye ko twatsinzwe urugamba rwo kwifata, ubudahmuka n'agakingirizo tugashakira ku bisa n'ibyoroshya ubuzima nyamara bidakemura ikibazo ahubwo bishobora kugira izindi ngaruka tutabaye maso.

2
Moussa 2019-12-23 11:01:53

Kuri iyi nkuru reka mvuge ku gusiramurwa. Mfite impungenge ko inkubiri yo gusiramura ishobora kuzibagiza abantu uburyo nyabwo bwo kwirinda Sida: kwifata, ubudahemuka n’agakingirizo. Gusiramurwa birinda Sida ku rugero runaka. Nyamara uburyo bw’ukuri ni buriya bwavuzwe haruguru. Kuko n’usiramuye ashishikarizwa gukoresha agakingirizo! Bamwe mu Rwanda bamaze kwibwira ko gusiramurwa ari urukingo rwa Sida. Nigeze numva umusore umwe abwira mugenzi we ati” Vuba aha nakoreye aho” Undi aramusuziza ati “ Nturi circoncis se hari ikibazo?” Uzi ko hari n’abagore/abakobwa bibwira ko usiramuye atanduza! Umugore binamurinze byaba bimurinze mu buryo buziguye. Kuko umugore aba yakira igitsina ndetse n’amatembabuzi ava mu mugabo amujyamo. Kuba ubwandu bugabanyuka ahanini ni ugufata imiti neza kuko binesha virus bikenda kuyimara mu maraso bityo ntiyanduze. Muri iyi minsi aho imbuga nkoranyambaga zatwaye abantu n’ubusambanyi bukiyongera, hakwiye gushyirwa ingufu mu kwigisha guhindura imyitwarire no kwirinda. Abantu bazakomeza kuvuka bameze uko baba bameze bavuka. Mbona atari ngombwa cyane gukata igice cy’umubiri kizima ngo kitazarwara, bakata icyarwaye iyo nta kundi kukivura kwashoboka, ahasigaye umubiri usigaye ukirwanaho kugira ngo ubuzima bukomeze, hageragezwa kuziba icyuho cy’ahavuyeho. Bibaye ngombwa ko dukata ibice by’umubiri biduteza ibibazo, umubiri wose twawumara. Ndetse twahera no ku bice bisanzwe ari ingirakamaro (ibiganza, akanwa-ururimi, amaso)! Gusa buri wese agira uburenganzira ku mubiri we, chirurgie volontaire. Ahantu hose hatagiriwe isuku ntihabura indwara. Gukata igice cy’umubiri burundu kizima bitandukanye no kukigirira isuku: gukora sport bifasha umubiri gukora neza, umusatsi cyangwa inzara ni igice kiba kitakifitemo ubuzima kandi birongera bikamera. Amateka yo gusiramura, ibyiza n’ingaruka zayo nk’igikorwa cyo kwa muganga cyangwa umuhango mu muco ni birebire. Umunyamakuru wanditse akunda kugaruka ku gusiramurwa. Hariho abumva ko kuba usiramuye cyangwa udasiramuye hari ipfunwe byatera. Ni gute waterwa ipfunwe n’uko waremwe cyangwa ibyo wihitiyemo gukora imyanya y’ibanga? Abagabo n’ abagore mu isi bose bavuka bameze kimwe. Imico ya sosiyete runaka igatanga isura runaka abantu ngo bagakwiye kuba bafite ngo babe beza: guca imyeyo, kongera ijosi rikaba rirerire, ingasire zo ku munwa, gukata cyangwa guhindura imyanya imwe n’imwe yo ku mubiri…Ariko se bivuga ko udakorera umubiri we ibyo uwawe uwukorera aba atari mwiza? Ikindi wenda kijyanye n’isuku cyo kwibazwaho kigezweho mu mijyi ni ukwisukuza amazi yonyine uvuye kwituma. Ahantu haenshi mu ngo mu tubari haba harimo utujerekani. Kuba amazi ahari ni byiza ariko udukoko dutera indwara ntituboneshwa ijisho. Ubundi umuntu yakwiye kwirinda contact n’umwanda (udukoko) akoresha impapuro cyangwa ikindi cyabugenewe akarenzaho gukaraba amazi n’isabune.

3
sibomana 2019-12-21 14:43:34

Gusiramurwa no gufata imiti igabanya ubukana byatumye ubusambanyi bwiyongera.Nubwo byagabanyije abantu barwaye Sida,byongereye icyaha Imana itubuza kandi bizatuma abantu bazabura ubuzima bw'iteka biyongera.Nubwo abantu millions and millions z'abantu bakora ubusambanyi mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

4
sibomana 2019-12-21 14:43:27

Gusiramurwa no gufata imiti igabanya ubukana byatumye ubusambanyi bwiyongera.Nubwo byagabanyije abantu barwaye Sida,byongereye icyaha Imana itubuza kandi bizatuma abantu bazabura ubuzima bw'iteka biyongera.Nubwo abantu millions and millions z'abantu bakora ubusambanyi mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

5
Torero 2019-12-21 15:47:11

@ericRemera mwongere cash muri prevention kuko mwibanze cyane kukuvura. Ikindi, mukorane na NGOs nazo zikorane na Abajyanama b'ubuzima. Innovatoons

1