1  

1
Dd 2019-12-21 14:43:17

Iki cyaha ni kibi pe, gikurikirana umuntu mpaka. Data n abandi benshi cyanee bazize jenoside, ntabwo muzi na gato nari uruhinja.Ariko rwose uyu musaza anteye impuhwe.mumubarire agende yihane, ubwo se buriya uburoko azabushobora ra. Ariko ubwo inkiko zishoshoze. Njye nahisemo kubabarira kugirango ngire amahoro mu mutima kdi byaramfashije. Ngaho Imana imworohereze kdi yohereze n abahuye n ingaruka ziriya jenoside, ni akaga pe !

2
Muhozi 2019-12-21 08:39:58

Hatahiwe ruharwa mbonyumutwa uli anderlecht mu bubirigi abazwe ibye nibya se kuva 59 kugeza 94

3
Muhozi 2019-12-21 01:05:53

Hatahiwe ruharwa mbonyumutwa uli anderlecht mu bubirigi abazwe ibye nibya se kuva 59 kugeza 94

4
NYONINYINSHI 2019-12-21 08:39:55

ABANTU BAMWE BISHIMYE CYANE NGO Fabiyani NERETSE BARAMUKATIYE: Mwirinde cyane, kuko birashoboka yaba yarakoze amakosa, cyangwa AKABA atarayakoze! Ariko rero mwibuka neza ko, kuri iyi ISI duyeho, haba UBUCAMANZA ariko nta BUTABERA buhaba! UBUTABERA nyabwo, butangwa n'Imana yonyine. Ubwo ndabwira bamwe bapfa kugendera mu kigare, kandi abenshi batanazi Muzehe Fabiyani NERETSE uwo ariwe. Mwibuke neza ko, hari abantu benshi bakoze amakosa, bakaba badashobora guhanwa, kubera UBUHANGANGE bwo ku ISI bitwikiriye. Abo nabo UBUTABERA bw'Imana burabategereje, kandi ntaho bazabucikira. Ubuzima bwo bwo ku ISI uzabusoza amahoro, akinjira mu Bwami b'Imana azaba agira amahirwe, kuko kuba ku ISI ni [ UGUSHINYIRIZA] ntabwo byoroshye.

5
Pjius 2019-12-21 08:39:51

Uyu mugabo yari Ruharwa rwose. Ese nkuyu yari yarize iki? Byamumariye iki? Bari barokamwe n'irondabwoko. Politiki y'urwangano,irondabwoko,irondaturere,yari yarabokamye. Reba agize imyaka 71,ubu azafungwa imyaka ingahe? Umunyamakuru akosore Aho yanditse ikigo cy'abafreres b'abajesuites inyamirambo , yari kwandika abajosephites.

6
sibomana 2019-12-20 16:25:33

Uyu yahoze ayobora OCIR kandi yahoze ari Lieutenant mu ngabo za kera (FAR).Birababaje kubona abantu bize cyane ari bo bateguye Genocide,nyamara bose,hafi 100%,bitwaga Abakristu.Kwica umuntu waremwe nu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

7
Jules 2019-12-20 16:25:33

Icyaha ni karande; bikomeze gutyo no kubandi bicanyi, kuko baracyidejyembya cyane cyane mu mu bihugu bya mahanga byitwa ko byubahiriza icyiremwa muntu; nyamara bigahishira interahamwe nabandi bicanyi nka Neretse.

8
kadobo 2019-12-20 09:19:05

uzima bwu muntu nubwo kubahwa bibere isomo abandi ntagahora gahanze nubwo wacika ubutabera ntiwacika Imana

1