1  

1
mihigo 2019-12-14 08:19:57

Nibyo rwose nkawe Karemera uragerageza kumvikanisha uko kwica umuntu bikomeye ukoresheje bibiliya ariko ukibagirwa ko hari nabatayemera ndetse batemera Imana ahubwo bakwiye kumenya agaciro ikiremwamuntu gikwiye kuko nta mpamvu nimwe yagatumye umuntu yica undi kandi ubikoze agomba kubiryozwa hagendewe ku mategeko, ntago rero ngaye uburyo wakoresheje ahubwo nkwibukije ko hari ubundi uba wibagiwe bwatuma umuryango nyarwanda ukomeza kwiyunga ubwicanyi bukaba amateka.

2
karemera 2019-12-13 12:48:11

Kwica umuntu waremwe nu ishusho y'Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

1