1  

1
petero 2019-11-28 10:09:39

Abakobwa baterwa inda akenshi baba arabasambanyi sikenshi uzabona umukobwa wisugi ubikoze bwambere uterwa inda ahubwo ababigize akamenyero nibo baterwa izonda kdi ugasanga aryamana nabenshi kuburyo atapfa kuvuga ati nuyu cg ugasanga uyimuteye barakundana namurega baramujyana kdi yakabaye hubwo amufasha kurera uwomwana babyaye none hubwo urunva umwana uvutse agakura bamubwirako ise yaheze mumunyuru kubera nyina uwo mwana azabyishimira ese ucyekako umuryango wo kwase azawukandagiramo aribintu byagakwiye kurebwaho mbere yuko mukangurira abantu gushyira hanze ababateye amada

2
kiki 2019-11-27 23:59:18

ntabwo abazibateye bagaragara akenshi uwayimuteye aba akimufasha yaramusabye kutazamuvuga,nanjye narayimuteye ariko yari afite 21 ans sinjye warose ayikuramo,iyo wateye inda hanze ntugira amahoro,ibiryo ntibimanuka,ntusinzira,nibyo bintu nabonye bibuza amahoro 100%

3
Jean 2019-11-27 23:59:18

Ikibazo ni ukwo benshi baziterwa basanzwe mu busambanyi ntibamenye neza uwabateye inda, ikindi abazibatera babatera ubwoba. gusa ubusambanyi, iterwa n´imyitwarire mibi yaba GABO NA BA KOBWA leta rero idashatse kumva ko umuti atari gukurikira abagabo basambanya abana, badasubiye mu mirerere y´umwana w´umukobwa n´umuhungu, ikibazo ntikizakemuka. niburayi babeshya ko babikemuje guha imiti abana bose babyifuje imiti yo kutabyara uwabaza inda ba mu ganga bakuramwo kubera bene kuziterwa bari abana cg batazishaka ni benshi cyane nuko gusa byabaye ubwiru kubera politike.

4
Maniriho Emmanuel 2019-11-27 18:25:48

Nkunze uyu mubyeyi. Ati umukobwa wanjye niwe wishyiraga umusore wamuteye inda, namubuza akanga ati ndamukunda. Nk'umukobwa w'imyaka 16-17, wishyira umuhungu ufite imyaka 19-20 baturanye, agahora amwereka ko ashaka ko baryamana, nta kabuza bizaba. Biba bibabaje rero kumva imvugo ngo bashutse umwangavu bamutera inda, uwabikoze afungwe. Twajya tunareba niba umwangavu atari we washutse umuhungu kuko nabyo byashoboka.

5
RKUS 2019-11-27 14:44:13

Jye mbona Ministry ya Justice ikeneye abashakashatsi n'aba criminologues bahagije bajya badufasha mu gihe habaye icyorezo nka kino cyo gutera abangavu inda. Tukamenya impamvu, imvu n'imvano y'ikibazo. Kuko hari n'ubwo wibaza cyangwa ukitegereza ugasanga sometimes we criminalize what would not be called crimes. Kandi bitera na society urujijo kubona hari ubwo igihano duteganyiriza abicanyi , bishe abantu , bakuyeho ubuzima ( killers)ari nacyo turimo guha ababyeyi, (creators). Ibi ndabivuga kubera ko nta hame ririho ryerekana inzira zemewe umuntu agomba kuvukiramo. Jyewe ubwajye mama wambyaye yashatse afite 14 years, ambyarira kuri 16 years. Hari n'abandi bantu benshi , bacecetse bavutse muri buno buryo duhanganye nabwo, basoma bino turimo kuvuga no kwandika bakibaza bati " simba naravutse iyo mama ansamira muri aya mategeko". Munyumve neza sinshyigikiye abana baterwa aya mada bakiri bato , nta nuwo bishimisha iyo bibaye , ariko ntidukwiriye ku generaliza ngo byose tubishyire mu gatebo kamwe. Uwafashe ku ngufu ( viol)nahanwe n'uwahenze ubwenge akana gato n'ahanwe. ariko izindi cases zifatwe uko ziri. ibihano ntibikwiriye gusa , hari ababikwiriye n'abakwiriye kucyahwa cyangwa gucishwaho akanyafu. Imyaka na circumstances bikwiriye kwitabwaho Nyiruguterwa inda ntiyaba arebera kure ingaruka kuri we no ku mwana we naho twe ngo tuzihunze amaso. Iki kibazo nticyoroshye.....

1