1  2  

1
Bwenge 2019-11-29 13:12:37

Muzakoreshe umwiherero w'abari abayobozi bananijwe bazababwira ukuri gutuma bitagerwaho kdi uwo mwiherero wavamo umuti urambye wa 2050

2
Pierre 2019-11-29 10:55:43

Ni byiza kugira icyerekezo. Ariko Nyakubahwa Minister ko muvuga ko icyerekezo kiri imbere kizagerwaho ari uko ubukungu bwiyongera 10% buri mwaka, kandi mwavuze ko imyaka myinshi bwagiye buzamuka 7 - 8%? Nkeka byaba byiza hakozwe icyerekezo gishingiye kubyo twanyuzemo muri uru rugendo rw'imyaka 20. Ikindi, turebe ibyagize uruhare mu kuzamura ubukungu. Ese biracyashoboka ko bikomeza kugira uruhare mu izamuka ry'ubukungu? Ni ayahe mahirwe dufite cyangwa umutungo utarakoreshwa dushobora kubyaza umusaruro? Hari ibibazo by'ingenzi bikemutse byadufasha kwihuta mu iterambere: 1- Ubushomeri (kubugabanya) 2- Imisoro (kuyigabanya) 3- Ubucuruzi buciriritse butangiza igishoro gito (kubushyigikira) 3- Kugabanya ibitumizwa mumahanga 4- Kongera ibishorwa ku isoko mpuzamahanga 5- Kuzamura umusaruro w'ibiribwa 6- Kugabanya production cost ku nganda n'umusaruru w'ubuhinzi 7- Kugabanya inyungu banki zaka ku nguzanyo 8- N'ibindi Tuzabigeraho twese dufatanyije. Imana ihe umugisha u Rwanda n'abanyarwanda. Komeza imihigo

3
Matwi 2019-11-29 10:55:43

Ubu se ntibagaragaje amatechnique bakora barangiza HE yabibona bakamanuka bakavanaho abayobozi bavugisha ukuri bagasiga abakomeza gutekinika ngo babonye umuvuduko wo gukoreraho batazawushobora! Hhhhhh! Warah u Rwanda nirukomeza gutya tuzasanga twaravomeye mu rutete! Hari umuyobozi uherutse kuvuga ngo u Rwanda ruraryoshye!!!!? Ubu se iyi nkuru iragaragaza ko ruryoshye ra?

4
Oscar 2019-11-28 16:04:53

Icyo nkundira ukuri mwabeshyaga muziko imyaka makumyabiri arimyinshi none irashize!Ngaho namwe nimwitekerezeho dushyize mukuri ubu nibwo umuturage akize ugereranije na2000-2010?aho kurya ari ikibazo kwambara kurihira umwana is huri kwivuza aho gusorera ubutaka byabaye ikibazo mugusoza reka nshime ko muri kwigishwa niminsi ibyo mwishuri byo byanze!20/20 aho muboneyeko bibananiye noneho mwemeye Rukarakara mumugi wa Kigali mbere hose? Muzashyira mugarure sekeni! Reka mbareke namwe muri bakuru nimushima gukosora mukosore nimwanga mugakomeza kwikirigita mugaseke ni akazi kanyu Nyamara rubanda irayoyotse KayigemaweeÚeeeeeeee!!!!

5
Emmanude 2019-11-28 16:04:53

Murakoze imana izabahembe gusa nta kindi nabasabira. Inzara dufite ubu uretse gutegereza uwiteka niwe uzazamura ubukungu naho imibare nkiyo yo turayimenyereye

6
amaka 2019-11-28 11:06:36

Mwatubeshya...mwavuga ukuri...mwadutuka...mwatuhwinjarika abanyarwanda ntacyo babakoraho gusa mberetse Imana izabagarure mu kuri mujye mushyira mu gaciro...mwubahe n'abanyarwanda aho kubaah umunyarwanda umwe muri bo

7
Mibare 2019-11-28 10:09:39

Esubundi tweharicyo tuba twamubajije yagiye yicecekera ? Kereka niba harabandi abari gusubiza.

8
Manzi 2019-11-28 10:09:39

Dr Uzziel avugishije ukuri. Ni umuhanga mubyo akora. Gusa nk umunyepolitiki, ntiyavuga n akari imurori kuko mbere yo kuza imbere y inteko (abaturage), aba yabanje kubiganiraho nabamuyobora akamenya message atanga n indi abika mu kabati. Ingero: kuki adasubiza impamvu ubu ubukungu buri hasi ( ndavuga ubushobizi bw umuturage ku isoko)? Aha, aracyatsimbaraye mu kwemeza ko igipimo cy ubukungu kizakomeza kwiyongera muri 2019 na 2020! Iyo urebye neza imibare itangwa, umuntu yibaza niba abayobozi bavuga bahereye kubukungu abujuje amagorofa nabandi badasiba kugura za bus baba bafite! Abadepite bazi 8nzara abaturage banaranye igihe: bareza bagasoreshwa ( ubwabyo ni ukubakenesha kuko bigabanya ubushobozi bwabo ku isoko) barorora bagahanishwa amahoro iyo bashoye agatungo kabo ku isoko ngo babone agaceri ko kurya,nibindi. Nyamara, amagaranga yishuri ry abana ntasiba kuzamurwa, kwa muganga, mitweli itanga parasetamolo ibindi bati gana farumasi nta miti dufite, kawunga yarahenze, mukwano ntikiboneka. Ese uwabaza Dr Uzziel, ko ibiciro byazamuwe uko umucuruzi na RRA babishaka, inyungu ni iz umuturage? Ni nde umureberera ngo atibwa? No wawundi ufite inganda, ntatanga umusoro ahubwo arawukusanya maze YAMARA GUKENESHA UMUTURAGE, RRA IKAMUHEMBERA ICYO! kugira ngo intego igihugu cyacy cyihaye ziherweho dore ubikwiye gukorwa: 1. Gushyiraho urwego rwa Leta rushinzwe kugenzura ibijyanye nibiciro ku masoko no kubir in nda kuzamurwa by umurengera 2. Gukuraho imisoro n amahoro byaka umuhinzi mworozi Kugabanya imisoro ku bicuruzwa by ibanze bikenerwa nabaturage ( ibishyimbo, isukali umunyu isabune, amavuta yo kurya); Kwemerera abahinzi kongera kubyaza umusaruro ibishanga kuko bahingagamo ibigori, ibijumba,..bikahira uruhare runini mu kurwanya jnzara 3. Gutegura ugenamigambi ry igihugu hashingiwe k ukuri kujyanye n'ubushobizi bw umunyacyaro, bigatuma hategurw umuvuduko w iterambere rizaza hitawe ku ntangiriro iriho.

9
Rwego 2019-11-27 23:59:18

Uyu mugabo ibyo atubwira kuki abamubanjirije batabivuze muri 2015? kugirango batangire kudutegura ko twirarirye kugirango turongore inkumi? Gusa mumenyeko natwe tutabyemeye kuko cyari cya kindi kinyagisha. None hasigaye ukwezi uti banyarwanda reka mbabwire impamvu muri munsi y'amezi 2 ya vision turirimba itazashoboka?

10
Ilibagiza 2019-11-27 19:00:32

Umenya Semuhanuka yarazutse akaba yicaye muri gouvernement ! NDUMVA BITOROSHYE. None Ko mbona ubukene busigaye bumeze nabi? MWAREKA UBUTAHA TUKAZATORA BA INGABIRE Victoire NABO BAKAGERAGEZA TUKAREBA ?

11
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-27 18:24:08

Vision 2020 yarashobokaga ariko ntiyagezweho kubera impamvu zitandukanye. Nizidakosorwa na Vision 2050 ntizashoboka, tubwizanye ukuri!

12
alice 2019-11-27 19:01:29

rwose ntabwo twabigeraho umuntu adashobora gushyira duke afire ngo yunguke ahubwo arahomba kubera imisoro asabwa idahwanye nigishoro gusa niborohereza abafite igishoro gike bagakora badasabwa byishi byo kwishyura kad leta igafasha umucuruzi muto tuzazamuka ntakibazo erega abanyarwanda tuzi gukora kbsa, ex: kera umuntu yaheraga kwikarito ntoya ashoye 3,000f akazagera kwiduka rinini ngirango ingero zabazamutse muruburyo zirahari.

13
Ukuri 2019-11-27 13:39:55

Byashoboka ukora politic ariyo akoze gusa ntihabeho kwijandika mubucuruzi kuko ukora politic iyo acuruza anyaga abo ashizwe kureberera ugasanga ubukungu burwa. Iyo umuturage akora agatera imbere agateza imbere abandi mugihe umunya politic ateza imbere abanyaburayi.

14
Kalisa 2019-11-27 11:32:24

Nubwo mwa tekinika gute ukuri kurivugira, ubukene bumeze nabi muri Rubanda, ibiryo birahenze , ubushomeri bwo burenze igioimo yewe ni danger

15
MUMYAMPENDA MINANI 2019-11-27 11:33:46

COURAGE

16
richard 2019-11-27 11:39:03

mureke iyo mibare idafite icyo itumariye; ahubwo dukwiye kwibaza kuki ikiro cy'ibishyimbo kigura 800FRw, ese harakorwa iki kugirango ibiciro by'ibiribwa bimanuke.

17
Ruganzu 2019-11-27 09:38:52

Ba Nyakubahwa, tuzabigeraho aruko turetse guhagurukira muri speed ya kane kumodokari ziri manual transmission, uzi impamvu? Reka umuturage wo hasi ahinge dodo n'ikijumba n'agatoki ugabanye gutuma akenera kugura umuceri uvuye hanze y'igihugu, reka umuturage yorore agahene n'inkoko adakenera kurya ibyo ahashye bimugoye, reka umuturage yubakishe ibikoresho nka rukarakara agabanukirwe kubikoze mumasima atanzeho ifaranga ry'umurengera, fasha umuturage kugira icyo ageraho adashiriwe ngo asare ate umutwe maze urebe ko n'ayo twifuza tutazayarenza, ariko se bizakunda kandi RRA ikeneye kumwishyuza n'aho arwariye iwe ngo nahasorere uboshye urimo kuhungukira? Iterambere turarikeneye, ariko se igisubizo ni umuvuduko uhambaye mumuhanda wuzuye amakorosi? Ntamuntu umbabaza nk'abayobozi bacu bo hejuru birirwa bahabwa report z'ibintu bimeze nk'inzozi bakagirango byizweho n'abo baba bizeye bakabibashinga bazi ngo bari gukorana n'inyangamugayo

18
Kubaho Jimy 2019-11-27 09:26:35

Ariko Dr Uzziel arabeshya koko ! ntabwo bizashoboka ko umunyarwanda yinjiza 10 million mu mwaka, icyakora kuri bamwe birashoboka ahanini kubera kwikubira n'izindi mpamvu zisa nkazo

19
Melane 2019-11-27 09:26:21

Iyo umuntu arebye igishushanyo mbonera cy'imiturire mu mugi wa Kigali uko cyari kuzaba kimeze muri vision 2020, nibwo ubona ko hari nyinshi tutagezeho, gusa iterambere ni urugendo. Ubu se ko ubuyobozi bw'umugi wa Kigali buvuga ko buzanoza imiturire ntawe bimuye mu kajagari, ngo ahubwo ngo hagashingirwa ku bushobozi bw'umuturage wo hasi, ibi bizakunda? Njye numva umuturage yajya gutura aho afitiye ubushobozi , bivuze ko yanakwimurwa bibaye ngombwa, kuzamuka k'umuturage akinjiza ariya madolari n'abaturage tugifite mucyiciro cya mbere cy'ubudehe biragoye ndetse n'uko GDPs zigenda zibigaragaza. Gusa turi murugendo munzego zose kandi turifuza kugera iyo tujya. Vive Rwanda

20
Melane 2019-11-27 09:30:19

Iyo umuntu arebye igishushanyo mbonera cy'imiturire mu mugi wa Kigali uko cyari kuzaba kimeze muri vision 2020, nibwo ubona ko hari nyinshi tutagezeho, gusa iterambere ni urugendo. Ubu se ko ubuyobozi bw'umugi wa Kigali buvuga ko buzanoza imiturire ntawe bimuye mu kajagari, ngo ahubwo ngo hagashingirwa ku bushobozi bw'umuturage wo hasi, ibi bizakunda? Njye numva umuturage yajya gutura aho afitiye ubushobozi , bivuze ko yanakwimurwa bibaye ngombwa, kuzamuka k'umuturage akinjiza ariya madolari n'abaturage tugifite mucyiciro cya mbere cy'ubudehe biragoye ndetse n'uko GDPs zigenda zibigaragaza. Gusa turi murugendo munzego zose kandi turifuza kugera iyo tujya. Vive Rwanda

21
ayisha 2019-11-27 09:30:04

mwabitekinitse se mu kwezi kumwe ko ntamuntu wabavuguruza Icyo nzi nuko imyaka ihenze ku isoko

1  2