1  

1
Claude 2020-03-30 16:00:55

Prof Dr Nyomabayire warakoze cyane kandi Imana izaguhe umugisha.

2
Niyonzima samuel 2019-11-25 07:29:10

Dr.Niyonzima Eliezer yambereye lecturer UTAB kiramuruzi yayoboye Department ya Education neza cyane.kubwanjye komite ya UTAB ndetse ninteko rusange bakamweguriye inshingano burundu kuko arashoboye.

3
UKURI-KUKURI 2019-11-24 17:16:30

Amakuru ya Mgr NZAKAMWITA na Padiri Faustin NYOMBAYIRE ni maremare cyane! Uyu Padiri Faustin NYOMBAIRE akirangiza amasomo ya PHD muri Philosophie i Rome, yahise atangira ubutumwa mu gihugu cy’UBUSUWISI. Ahakomereza no gukora UBUSHAKASHATSI muri Philosophie dore ko no kwiga burya birtarangora. Nyuma byaje kuba ngombwa ko, akomereza mu gihugu cy’UBUDAGE, naho yahakoze ubutumwa, ariko akomeje UBUSHAKASHATSI muri University zitandukanye zo mu BUDAGE [PHILOSOPHIE]. Ubwo Mgr NZAKAMWITA nawe yakomeje kujya amusura kenshi, ariko anamusaba kandi amwinginga ngo, Padiri Faustin NYOMBAYIRE aze kubafasha gutangiza University. Nyuma byagezaho Padiri Faustin NYOMBAYIRE yaje kuza kumwerera, kugaruka mu Rwanda. Icyo gihe ABADAGE barababaye cyane, barababaye! Kuko Padiri Faustin NYOMBAYIRE bamubonagamo umuntu ushoboye, kandi nabo bakeneye ko bakorana bakazagera kuri byinshi. Ikibazo ni uko ibyo Mgr NZAKAMWITA yamushakagaho Padiri Faustin NYOMBAYIRE yarabimufashije, Mgr NZAKAMWITA abigezeho, none dore batandukanye nabi. Uko mbibona Padiri Faustin NYOMBAYIRE nacishe make, areke kujya muri za RIB, kuko ntacyo byamumarira. Atandukane na Mgr NZAKAMWITA neza, dore ko Mgr NZAKAMWITA arimo kujya mu kiruhuko kizabukuru. Ubundi Padiri Faustin NYOMBAYIRE yitonde ashake ibindi yakora, abifatanije no gukora UBUTUMWA bw’imana. Gusa ikindi nibutsa Padiri Faustin NYOMBAYIRE nuko yakwibuka ko, yasezeranye na Kiriziya ibintu bitatu [3] aribyo: 1). KUMVIRA Kiriziya, 2). UBUKENE, 3). UBUMANZI. Aya masezerano arakomeye cyane kuyubahiriza! Kuko kuyubahiriza nabyo, bisaba kugira inema zituruka ku Mana. Padiri Faustin NYOMBAYIRE kuri wowe aka ni akabazo gato cyane! Cisha make wita igihe ujya muri za RIB, kuko ntacyo byazakumarira. Mgr NZAKAMWITA muzakomeza mubane nkuko bisanzwe, kuko aka ni akabazo gato cyane.

4
Celestin 2019-11-24 09:06:43

Abayobozi bakoze cyane.Kubasimbuza bombi ni byiza.Padiri nakomeze ubutumwa ahandi bazamugenera kandi azabukore yishimye.Justine nawe ajye kwihangira umurimo.Iyo abana bahaze bakarwanira Ku mbehe umubyeyi arayibaka.Musenyeri arashishoza cyane.

5
Nkurikiye-Imana: 2019-11-24 09:09:05

Uyu MUPADIRI Faustin NYOMBAYIRE! Ubusanzwe mbere yuko aza mu Rwanda! Ni Mgr NZAKAMWITA wagiye kumwinginga aramuzana, amukuye aho yakoraga ubutumwa mu Budage. Ubutumwa yakora muri Paroisse abifatanije no gukora ubushakashatsi muri Philosophie. Kenshi burya gutangirana biroha cyane, ariko kurangizanya neza bikaba ikindi kibazo. Uko mbibona Padiri Faustin NYOMBAYIRE, byaba byiza afashe ikiruhuko cy'Umwaka akaruhuka neza, nkuko abyemerwa namategeko! Akabanza akitonda cyane agasenga Imana, ikamwereka icyo agomba kuzakora, kijyanye ni umuhamagaro w'Imana. Hagati aho Mgr NZAKAMWITA nawe, araba ajya mu kiruhuko kizabukuru. Ubundi bajye bahura nk' ABAPADIRI bakoranye basuhuzanye neza, mu izina rya Yezu Kristu. Ikindi byaba byiza kuri Padiri Faustin NYOMBAYIRE! Abanje no kumenya neza uzasimbura Mgr NZAKAMWITA niba nawe bazakorana neza. Ubundi Padiri Faustin NYOMBAYIRE akazareba ibyo azakora biturutse ku muhamagaro w'Imana.

6
Niyibizi Jean de Dieu 2019-11-24 09:14:50

Dr Eliezer yambereye Lecturer UTAB Kiramuruzi Campus Ndi nka Mgr namwegurira inshingano burundu kuko arabishoboye kd ari serious gsa nkamurinda abashobora kumunaniza kuko na Abbé Nyombayire ni umukozi ni uko yananijwe. Thx Igihe for your daily updates

7
Oda 2019-11-23 17:07:28

Abayobozi bashya ba UTAB tubifurije imikorere myize, bakomeze bateze imbere imyigire n'imyigishirize! Imana ibane namwe bayobozi bashya! "Igihe" namwe murakoze kutugezaho aya amakuru twizera ko noneho ibintu bigiye mu buryo! Imana ibahe umugisha!

1