1  2  

1
aristide Noris 2019-11-26 19:16:15

Dushireko ibijanye n'umudiho.Ubundi umunyafrika_uruvyiruko rwo bikarenga_arakunda umuziki ushushe,kugaragaza akanyamuneza mu buryo bweruye(extase). Uruvyiruko rero ruryoherwa cane n'umuziki w'ayo madini kk usa n'umuziki usanzwe (mondaine). Ikindi usanga vyoroshe kuyabamwo(wari umu star hanze unayinjiyemwo uguma uri umu star...wari uzi kuvuga hanze biguma uko...).Ariko katorika ifise imico yegereye iyakiromani,haba mu gushemeza,hama no mu bindi...Uruvyiruko rubona katorika nk'idini rifise amategeko menshi(reglementaire) rukigira muyo iciyumviro cawe arico ugenderako (kwizera gusa...nta kindi gikenewe...). Icanyuma harya uravye ubu usanga hari ama solidarite aba ugasanga kuronka akazi,kuja hanze....kubera bavyigisha bakanavyizeza....baranashiramwo ibintu bituma bishoboka(systeme)

2
erneste nshimyumuremyi 2019-11-26 12:41:32

Munyemerere ngire icyo mvuga kuri iyi nkuru,abava muri kiriziya gaturika bose ntibakurwamo n'impamvu zimwe. bwa mbere, abantu babanze bamenye ko hari ababaye abagaturika batabihisemo cyangwa ngo babigiremo uruhare bitewe nuko ujya kumenya ubwenge bwo kwihitiramo imyizerere ugasanga warabatijwe muriryo dini, kubera izo mpamvu mu bitabo by'Iroma bigaragara ko bafite abayoboke hafi isi yose kandi muby'ukuri atariko biri; iyo abantu bamaze gukura no kumenya kwisomera Biblia basanga aho bari atariyo nzira bakahava. Ikindi mukwiriye kumenya ko iyi dini yabaye gikwira bitewe n'ubukoroni bw'abanyaburayi aho ikomoka,kubw'ibyo aho bageraga hose bayifashishaga mu kugusha neza rubanda, mu gucisha bugufi abari abatware n'abami bakagendera kubyo bo bashaka, no mu rwego rwo kubaneka bifashishije intebe ya penetensiya bakamenya ibiri mu mitima yabo. so, abava muri gaturika rero bamwe baba barabutswe bagasanga ko imyizerere y'iryo dini idafite ihuriro n'iyobokamana ryakomotse ku ntumwa nkuko babitojwe ko kiriziya ikomoka ku ntumwa, igihamya nuko mu gihe cy'intumwa cyaraziraga ko Imana yasengwa hifashishijwe amashusho no mu nyigisho zabo zose byaramaganwaga. ibyakozwe n'intumwa 17:23-31, umubatizo wo ku gahanga, kwita abayobozi b'idini ba Data (Papa), Mon Seigneur (Mwami wanjye,Nyagasani...) ibyo Yesu ubwe yabibujije abayoboke be muri matayo 23:8,9. Ariko kubera ko abantu batandukanye mu mitekerereze no mu bwenge hari abandi nabo bavanwayo n'impamvu zindi, ikibabaje gusa nuko hari abavayo bahunze kurimbuka bagasohorerwaho n'amagambo yo muri Yesaya 24:17 bagahunga ubwoba ariko bakagwa mu rwobo. urwo rwobo bagwamo n'imyizerere n'ubundi itazabakiza icyo bahunze iherezo ryabo rikazahwana n'iryo bari kugira iyo baguma hahandi bahoze.

3
erneste nshimyumuremyi 2019-11-26 12:41:28

4
DUKOMEZEGUSENGA VĂ©daste 2019-11-25 21:09:17

"NIMUSANGE AMATEGEKO Y'IMANA N'IBIYIHAMYA.NIBATAVUGA IBIHWANYE N'IRYO JAMBO,NTA MUSEKE UZABATAMBIKIRA"Yesaya 8:20 "BANSENGERA UBUSA KUKO INYIGISHO BIGISHA ARI AMATEGEKO Y'ABANTU"Matayo 15:7 "NIMUNKUNDA MUZITONDERA AMATEGEKO YANYE"Yohana 14:15 "NUKO UZICA RIMWE MURI YO N'AHO RYOROHEJE HANYUMA Y'AYANDI AKIGISHA N'ABANDI KUGIRA BATYO,MU BWAMI BWO MU IJURU AZITWA MUTOYA RWOSE"Matayo 5:19 "UMUNTU WESE WITONERA AMATEGEKO YOSE AGASITARA KURI RIMWE ABA AYACUMUYE YOSE KUKO UWAVUZE NGO NTUKICE ARI WE WAVUZE NGO NTUGASAMBANE"Yakobo 2:10 "MWAVUGA MUTE MUTI TURI BABANYABWENGE KANDI AMATEGEKO Y'UWITEKA ARI MURI TWE?ARIKO DORE IKARAMU IBESHYA Y'ABANDITSI YAYAHINDUYE IBINYOMA"Yeremiya8:11

5
shalom 2019-11-25 18:37:41

Ariko ntimwitirire kwizeza ibitangaza gusa, ahubwo n'ibyanditswe biri gusohora. Abantu bakeneye agakiza kurusha ibintu byose (Rom 10,9). kandi uyu ni umulimo Imana iri gukora mw'isi hose.Iri janisha ry'abayoboke b'idini gatolika mwerekanye niko riri n'ahandi hose( Afrika y'iburengerazuba, Amerika y'amajyepfo n'ahandi habaga umubare munini w'abagatolika. ubu ikiriho cyane, benshi bubahiriza imihango n'imigenzo y'idini gusa ubundi ukabasanga mu nsengero zindi mu bihe bitandukanye. nigeze kumva inkuru y'umubikira wakirijwe agakiza n'umupasteri, akomeza kwibera umubikira, akajya mubwiririza kuri telephone.

6
nkejabahizi 2019-11-25 13:24:06

Abenshi mu bashubije bavuze ko urubyiruko rukururwa n'ibihinda no kwizezwa ibitangaza. Ni byo. Abafite ikibazo rero si urwo rubyiruko, ahubwo ni abo babashuka kandi bazabibazwa. Ngo urubyiruko rubwirwa ibyo rwifuza kumva, rukiruka inyuma y'umuyaga. None se iyo bamaze kwizezwa ibitangaza, inzozi zabo zihita ziba impamo ? Nibamenye ko Imana itabereyeho gukora ugushaka kwange cyangwa kwawe. Niba se V 8 ari yo itanga umunezero, kuki Yezu Kirisitu yihitiyemo kugenda n'amaguru no ku ndogobe ? Kuki se atashishikarije abantu kurundanya imitungo, agahitamo kuvukira mu bakene ? Ukeka ko yibeshye ? Ngaho mugire inama twumve, niba urusha Imana ubwenge ! Imana se yanga ko abantu bakira ? Oya ! Ni Yo itanga byose. Ariko ubwo bukire bintu no kwishimisha bishirira mu mubiri, si cyo k'ingenzi. Kuvuga ko Kiriziya gatorika ifite imikorere ishaje, ko itagendana n'igihe, iterambere n'ikoranabuhanga, ngo nta dushya dukurura abantu, abatekereza gutyo Yezu arababaza ngo "Harya namwe murashaka kwigendera ?" Yezu Kirisitu cyangwa intumwa bakoresheje irihe koranabuhanga ? Ukeka se ko byari bimunaniye ? Si byo bikiza isi. Nibwirire bwana Nkusi Norbert ko niba aho ari ahishimiye, ni byiza. Niyinumire, areke gucira abandi imanza nk'abafarizayi bibwiraga ko ari intungane. Na Kanyabayonga uvuga ko andi madini yashinzwe na satani, abizi ate ? Imana ikunda abantu bose, nta n'umwe icira urubanza. Ni Yo yonyine izi ukuri, ikaba n'Umucamanza w'intabera. Uwitwa Mugabo, ibyo ashinja Kiriziya gatorika arabizi ? Abifitiye gihamya ? Niba atemera ko Bikira Mariya, Nyina w'Imana, akwiye kubahwa nk'Umubyeyi, ni uburenganzira bwe ; ariko niyoye gusebanya yibwira ko ari we wenyine uzi ukuri. Kiriziya ntisenga amashusho. Ubu se uwaza iwawe, nta foto ya so cyangwa nyoko yahasanga ? Bivuga se ko ubasenga ? Si uburenganzira bwawe se bwo kububaha no kubakunda ? Ibyo utazi urabaza cyangwa ukicecekera. Mu gusoza, navuga ko Kiriziya gatorika ikwiye kuzirikana ibyo aba bantu bose bavuze, maze ikibuka inshingano yayo ya mbere : Gutangaza Inkuru Nziza y'Urukundo Imana idukunda ku buntu. Ibyo ikabikora igihe n'imburagihe. Abantu twibagiwe ko ubukirisitu atari idini, ahubwo ari Inkuru Nziza, ipfundo ryayo rikaba "Iyobera rya Pasika : Urupfu n'Izuka bya Kirisitu". Urwo rubyiruko rukeneye kubyumva, rugakurwa mu nzara z'abarushukisha V 8 n'ibindi byose bishingiye ku irari. Kuba birukira ahandi, aho si ko "bameze nk'intama zidafite abashumba ?"

7
Flok 2019-11-24 18:18:40

Mwese murapfa ubusa idini y'ukuri n'imitima yanyu n'ibikorwa byanyu,ibyo murimo kuvuga byose murapfa ubusa,hari abari guca imanza kandi batabishinjwe,njye ndi Catholic,ariko mbona imfasha pe!!!mperutse kugira ubwoba numvise umuntu uri gutanga ikiganiro ahantu avuga ukuntu yagiye gusengera muri aya madini y'ibyaduka agashiduka nyiraryo akoreshwa n'imyuka mibi,kandi ikibabaje abamuyobotse ni benshi cyane,njye nahisemo kuguma muri gakondo yanjye,kwirirwa mwuzurizwamo imyuka mibi bizabagaruka,nuko muba mufite numwanya,Mukomere cyane!!!!

8
Rugambage 2019-11-24 18:18:32

Uyu wiyita Mugabo ko mbona nta mateka ya Kiliziya azi ra? Ubu se Classe yashize imbere abaki? Harya ba Bigirumwami, Gahamanyi bari iki? Igipadri se mbere ya Genocide% nini bari abaki? Harakabaho Kagame waciye amoko naho wowe sinzi. Harya Bikiramariya arasengwa? Harya Divayi yatubuwe na nde niba inzoga ari icyaha? Kdi igitangaje wasanga wirukira kujyana abana bawe mu mashuri yabo, cg kubavuza mu bigo ndeabuzima byabo? Jya ubanza usiganuze umenye ibintu uko biri apana kubifatira hejuru, Kiliziya ubwayo ni ntagatifu, ariko abayirimo baracumura, hari abakoze genocide Kiliziya irabyemera kdi imbabazi na Papa yarazisabye, yewe na Perezida wacu mu nama y'umushyikirano yari yabivuzeho ko nka Institution Kiliziya itakoze genocide... Ariko abayoboke bamwe barayikoze, yewe abenshi barayikorerwa! Huguka

9
Jean 2019-11-24 18:18:16

Imibare ya Musenyeri baramubeshya. Ni itekinika nka rya rindi Perezida yatahuye akaba yarahinduye uburyo imihigo izajya imurikwa. AEPR yaba ifite bangahe? Anglican she, abadivantiste she? Abahamya, n'abandi. Ahubwo uwigeze kwandikwa muri Kiriziya Katorika aba akibarwa niyo yaba amaze imyaka 20/yaravuyemo. Mu bitabo byabo babona abasaza n'abakecuru kuko nibo banditse kera naho urjbyiruko nta mazina yabo arimo kuko bo biyandikishije mu matorero barimo. Ariko Kiriza Gatorika niyo dini yiroshye mu matorero ya gikristo, ntawe igenzura, ntacyo Ibiza. Ubundi ni idini y'imihango, uwikeneye rero arayiyoboka. Uwanditse iyi nkuru yakoreraga publicity Kiliziya Katorika mu buryo buzimije. Ago yibanze Ku kwerekana ko andi matorero nta kindi kiyarimo cyangwa icyiza kindi keretse kwigisha no kwizeza abantu ibitangaza. Ariko se ko ubu ko nzi n'abayobozi bakuru b'ibigihugu basengera mu matorero Atari Gaturika nabo bagizwe injiji z'urubyiruko rwakurikiye inyigisho zizeza ibitangaza? Bakweruye bakavuga ko amazi atakiri ya yandi, ko abantu basomye bagasobanukirwa, ubuse uretse uwabaswe n'idini uyobewe ko icyo bita Bikiramariya ishusho y'umugore mwiza us a nk'abahindekazi kibari ari igihangano cyahumbwe n'abanyabugeni!? Mariya wabyaye Yesu umukiza ntaho ahuriye n'amashusho asengwa amwitirirwa ari mu kiriziya cyangwa ahandi. Mwizere Imana n'umwana wayo kuko nta zina ry'idini have niyo kiriziya gaturika rifite umwanya mw'ijuru, keretse gusa abahaye ubugingo bwabo Yesu Kristo bakemera kuyoborwa n'ubushake bw'Imana.

10
Mugabo 2019-11-24 11:56:16

Ubwo se koko, ko mu muco w'abanyarwanda bakundaga guterekera, ubundi gusengera ahantu utabuzwa ikintu na kimwe, inzoga barazinkwa bagakora ku kimenyetso mbere y'uko bwzinkwa, umukobwa aza inda igera yindaro igera hariya padiri akamusezeranya igikuru n'uko yatanze amaturu, abantu bitwa ngo bize theology ariko ni injiji z'iby'Imana bikabije. Ni gute ushonora gufata igipupe cyangwa igishushanyo cya bikira maliya ukacyambika imyitero ukagisenga . kuko batavuga ko basenga Imana nyinshi harimo la Deesse bikiramaliya. Murashaka ko abanyarwanda babakurikira kuko bababonyemo iki? Kuko muri igicumbi cy'ingengabitekerezo yamaze abatutsi? Kuko abapadiri biyandarika bakabyaragura abana hirya no hino badashobora kwigaragaza ngo barere abo babyaye, kiliziya mu Rwanda mumenye ko iriho umuvumo w'amaraso y'abatutsi guhera 1959 kugeza uyu munsi. Imana igite ubushobozi bwo kuyifunga Burundi. Izo nyubako zikazajya zirebererwamo umupira.

11
Jhassani 2019-11-24 10:42:33

Buriya imitungo ,abana ,umugabo ,umugore, byose n' ukuri kwacu, ahubwo gusenga n'ukwihegereza uwaturemye ,naho amadini atanga imitungo n'ibindi biragoye kubyunva ,kuko Imana ni ya twese, kuko nabatayemera baratunze, hanyuma tukazabazwa ya mategeko yayo!!

12
Umufana 2019-11-24 10:17:12

Mwaramutse basomyi?Ndifuza gutanga igitekerezo kuriyi nkuru.Abavugako kiriziya Catholic idahindura imyigishirize yayo bigatuma urubyuruko ruyivaho ,hari nuwavuzeko ngo abayigana basomerwa bibiriya *Imyigishirize ya kiriziya ifite umurongo kandi ishingiye kwigisha ibyijuru kuruta kwigisha ubutunzi bwomwisi. *Abavuga ibiryanye n'ituro dutanga icyacumi kumushahara kugihe cy'umwaka urugero:niba mpembwa 100k ntanga 10k kumwaka mugihe andi matorero yaka icyaburi kwezi ndetse wanayabura bakakurakarira kugeza naho bibeshyako bakwimisha umugisha. *Bamwe mu bashinga ayo yinzaduka gahunda yabo usanga ari ukwizeza urubyiruko ibitangaza bikarangira babacuje utwabo ngo nibatange ubwo butindi bwabo ngo maze Imana ibakubire ,bakabatera ubwoba bukaze ngo bidakozwe ntajuru bikarangure babonye ubushobozi bwo kubaka za chato . *Amacakuburi adasiba ashingiye kumitungo ndetse nivangura hamwe nahamwe rishingiye kwikunda ,irondora risenya abakundanye nko kwanga gusezeranya abafite ubukwe kandi bashimanye bashinjwa kuba umwe yaba afite inda nkaho aribo bazatunga uwo mujyango . *Kubwizo mpamvu zose mvuze ntushobora gusanga ako kajagari muri kiriziya abasohotse Bose muri kiriziya kandi bazi gushishoza ntibamara kabiri batagarutse cyane ko abenshi iyo bageze murayo madini bita amatorero barongera bakagaruka . *Kiriziya ni umubyeyi ugira gahunda iyo yakwakiriye ntigira inzika iyo wabuze bimwe mubyangombwa uragaruka ikakwakira kandi ikaguha dossier yawe uko yakabaye ariko muyandi matorero ntabyo wahasanga ,ntinjya yivanga mubyabakundana yishimira kubona umuryango wafashe icyemezo cyokubana ahubwo ikaba yawukebura aho watandukiriye kuruta kuwusenya kubwiyompamvu urubyiruko nirumara gusobanukirwa neza ruzagaruka

13
Umufana 2019-11-24 10:17:04

14
jado 2019-11-24 09:00:51

Muraho bavandimwe, Ariko mwese nakomeje kubumva nsanga uwashoza intambara yamadini mwamuyoboka! Idini yukuli Yesu yavuze ntimuyizi se ubwo bayimubazaga? Bigaragaza ko impaka nkizi zahozeho! Ariko kubyaya madini yiki gihe nkuko tubizi Catholic yariyo dini ikunzwe mu Rwanda kuko ariyo yahageze mbere, Ariko uko yitwaye mu bihe bikomeze igihugu cyacu cyanyuzemo biri mu byatumye abantu benshi nyuma ya 94 bayitera umugongo!

15
Rwoshya 2019-11-24 09:09:05

Abanyedini ndababonye hano rwose! Ejobundi banditse ko hari babiri abakobwa batoraguwe bishwe, aba bajya impaka nta numwe nabonye wandika anagira ati ibi bintu birakabije kandi birababaje, nimusigeho kwambura abantu ubuzima. Comments zariho ntizirenze 6. Ariko bavuze ibigirwamana byanyu by'amadini mwirirwa mwihugitsemo, murasaze murasizora! Mbega umuryango nyarwanda weeee! Uwaba yanditse kuri Gatorika, ayibeshyera cg ashaka kujijisha, icyari kubirangiza ni ukumubwira uti ibyo wandika ntuzi ibyo aribyo. Birahagije, ariko mwanditse mwasaze mwasizoye! Gatolika kimwe n'andi madini yo guhuma amaso abanyarwanda ndayareba nkayabona. Urubuga igihe.com narwo nirusigeho kujya rwirirwa ruba umuyoboro w'isebanya na poropaganda. Mukanya yari mu7, none mwadukiriye kiliziya gatolika. Ninde ubariho aboshya kwandika nka Ngeze Hassan?!

16
tagaza 2019-11-24 09:10:47

mwene data nkusi oyarwose suzuma intekerezo zawe wihabanya nukuri uvuga!

17
karekezi 2019-11-24 09:14:48

iyi nkuru irasekeje uwayanditse usubire mu ishuri,abaze agenzure,amenye kiliziya iyo ariyo don't just write anyhow

18
Rero 2019-11-23 18:59:29

Ariko mujye mutandukanya iyobokamana n'iyobokabintu? Ni nde wababwiyeko Kiliziya itanga akazi cg abagabo? Ushaka amafranga ajye ajya muri izo sosiyete zicuruza amafranga naho Kiliziya ya Yezu nta bucuruzi buhaba. N'ubwo yasigaramo imwe izahora ari Kiliziya.Ibindi ni business kandi tutarabona zunguka.

19
Kanyabayonga 2019-11-23 18:59:24

Mujye musoma Bible ,mugereranye nabayisiraheri ubwoko bwi Imana na Kiriziya Gatolika yashinzwe na Yezu ubwe,abayisiraheri ntibigeze babura umwami ubayobora,na kiriziya kuva Petero yapfa yabonye umusimbura jugeza ubu,abayisiraheri bagomeye Imana cyane ariko Imana ntiyabaretse,na Kiriziya yagomeye Imana Imana ntishobora kuyivaho ariyo yayishinze ,amadini yinzaduka yoseee yashinzwe na satani,nkuko abayisiraheri basengaga ibigirwamana boshywaga na satani,nubu rero abavuye muri kiriziya bazayigarukamo.yubatswe ku rutare.

20
NS 2019-11-23 18:58:48

Icyambere ni ugusenga Imana imwe naho ibindi bigamije inyungu bwite zidatuma abantu babana mu bwuzuzanye,amahoro no kubahana nta mwanya bikwiriye guhabwa.Icyambere Aho waba usengera hose uba guharanira ko society iba nziza.

1  2