1  

1
Kaze 2019-11-22 17:55:14

EM, ariko ntabwo wasubije niba boherezwa na Leta nk'uko umutwe w'inkuru ubivuga. Ikindi, igihugu cyo munsi y'ubutayu bwa Sahara ari nacyo kigaragara kuri ruriya rutonde ni Nigeria gusa. Na south Africa yakira abanyamerika mu mashuri yayo, ntabwo iza kuri uru rutonde. Gusa ugomb akwibukako n'ubwo abanyarwanda bangana kuriya, ni icyo bita effectif cumulé niba ufite notion ya math. Bisobanuyeko hari abarangiza bagataha abandi bashya bakabasimbura bityo umubare ugahinduka hakurikijwe abinjiye n'abasohotse. Abateger'ibwami babeshwa byinshi kweri.

2
Habitegeko 2019-11-22 16:14:22

Hhhhhh hoherezwayo bande se si abana ba za jenerari gusa babajyayo, ahubwo ndumva ari bakeya!!!!!!!!!!!!!

3
EM 2019-11-22 12:43:00

@uwitwa " Kaze" . Iyo mibare y ' abanyeshuri ntabwo ari u Rwanda rwayikoze kandi abayikoze barizewe. Reba imibare yose hano: https://www.iie.org/en/Research-and-Insights/Open-Doors/Open-Doors-2019-Media-Information

4
NYONINYINSHI 2019-11-22 08:51:29

Gira uti mwabohereje kujya kwiturira muri Amerca! Naho ibyo kujya kwigira igihugu byo, ndabona neza ko, batazagaruka.

5
Gasaraba 2019-11-22 08:56:05

Birumvikana uzumve ko hari mwenengofero ujyayo upfa kuba uri muri system gusa. Muzatubwire n abaruka uko bangana

6
Kaze 2019-11-22 09:11:38

Ngirango umubare Leta yohereza muri Amerika buri mwaka ntabwo urenga 150. Ni babandi bize science bagapfuk'icya Leta bahabwa presidential scholarship. Nabwo sinzi niba iyo gahunda ikihaba. Abandi bo barijyana ntabwo boherezwa cyangwa bagahabwa bourse na Leta ya Amerika biciye muri gahunda yayo ya Fulbright cyangwa Hamphrey program. Ikindi sinzi niba Leta yari yohereza umuntu n'umwe kwiga muri Congo uretse abijyanayo bakajya kwiga ubuganga kuko ho hahendutse kandi nta n'amananiza bashyirwaho. Sinumvise n'abariyo Mineduc ibategeka kugaruka bakigira mu Rwanda? Musubiremo iyi mibare kuko tubaye twohereza abantu 1000 buri mwaka, wasanga twaba dufite umubare uruta abiga mu Rwanda kandi simpamyako ariko bimeze. Yenda twaba tumaze kugezayo igijumbi muri iyo myaka yose ariko kuvugako hagenda 1000 buri mwaka kwaba ari ukwibeshya niba atari njye wibeshye.

1