1  2  

1
Mugwiza 2019-11-22 17:53:53

Twihanganishije uriya muryango wabuze uriya muntu ! Abaganga mwite kubuzima bwabantu!

2
Joselyne 2019-11-21 11:54:08

Umuryango wagize ibyago mwihangane. Naho ubundi ikinya ubwacyo ni urupfu. Ukangutse aba azutse. Kutazuka rero biba bishoboka nubwo uburangare nabwo bushobora kubigiramo uruhare. Mwihangane mukomere. Abo bafunzwe nabo barenganurwe baze bavure n' abandi naho ubundi hazapfa benshi tubabuze. Cyane ko n' abatera ikinya bakiri bake cyane mu gihugu.

3
Celine 2019-11-20 15:02:58

Wowe uvuga ngo habayeho uburangare ubundi uzi Ibyikiganga? Basanzwe batavurase? Niba Hari abantu bazira akarengane ni abaganga ,umuntu aza nubundi asa nuwapfuye yakugwaho ukisobanura icyuya kikaza .

4
Peter 2019-11-20 13:52:43

Nihanganishije umuryango wagize ibyago. Arko numva abanganga bashimishwa nuko umurwayi barikuvura akira , ntabwo bashobora kwemera ko umurwayi abacika ( gupfa) ntako batagira. Kuri BAHO nanjye Madame niho abyarira ,rwose bagira service nziza pe . ubwo ni impanuka zabaye .

5
Gggggg 2019-11-20 09:14:51

Ese niba dosage yagombaga guterwa itararenze, bakaba barateye aho bagombaga gutera, umuti ukaba utari waba expirée, umurwayi akaba yarasinye form harya ubwo abo ba anésthesistes bafungiye iki!? Ubu se niba ari uku abaganga ntibazashirira muri Gereza... Pole sana kandi ku muryango wabuze uwo mubyeyi

6
Emmanuel 2019-11-20 07:58:08

Bisaba gukora amasesengura atandukanye. Hariho n'igihe icyo kinya gihita kiba imbarutso y'ikindi kibazo cyari cyihishe. Is there any informed consent form duly signed by competent persons? Was the physician qualified and licensed to perform such act? Is there any probable malpractice or negligence in the performance of the act? Was the procedure beneficial to the patient? There must be a set of facts to base on our judgment.

7
Lilu 2019-11-20 08:01:26

Ariko nk'ubu RIB iravuga kurangara ishingiye kuki?ibyo ni ibintu bibaho si kenshi ariko biraba Si nishimiye ko umuntu yabura ubuzima muri ubwo buryo ariko igihe bibaye bigomba tugomba kubyakira. Ese abatagira kirengera bahora bitaba imana za CHUK,CHUB cg district hospital ko ntawe ndabona ufungwa. Kuba yari umukozi wa ministeri ni cyo cyatumye bariya batabwa muri yombi naho ubundi ibyabe njye nsanzwe mbibona. Umuryango wabuze ababo bihangane kdi nabo baganga bakomere ndabizi ko nyagasani ababuranira.

8
Umugwaneza 2019-11-20 01:20:41

Umuryango wabuze uwabo mukomeze kwihangana. Ariko rwose kuri Baho bita ku barwayi NTABWO mpamya ko ari uburangare ahubwo imibiri yabantu i reagissa bitandukanye , umwe ikintu gishobora kutagira icyo kimutwara undi kikamuhitana

9
Umugwaneza 2019-11-20 01:04:32

Umuryango wabuze uwabo mukomeze kwihangana. Ariko rwose kuri Baho bita ku barwayi NTABWO mpamya ko ari uburangare ahubwo imibiri yabantu i reagissa bitandukanye , umwe ikintu gishobora kutagira icyo kimutwara undi kikamuhitana

10
Umugwaneza 2019-11-20 01:04:30

Umuryango wabuze uwabo mukomeze kwihangana. Ariko rwose kuri Baho bita ku barwayi NTABWO mpamya ko ari uburangare ahubwo imibiri yabantu i reagissa bitandukanye , umwe ikintu gishobora kutagira icyo kimutwara undi kikamuhitana

11
Yvonne 2019-11-20 08:11:50

Mbona dusigaye dufite abanyamakuru bize na Medical sciences. Ni akumiro kwemeza ibintu utazi. Keretse niba batakurikije protocols cg batitaye ku urwayi under anesthesia ariko niba ari ari just kuba yaratewe ikinya agapfa kubera what is possible kuba ibyo bita reverse event byaba bibabaje ko bafinze abantu kubera akazi. Sibo bakoze iyo anesthesie kandi rare cases zibaho ku isi hose. Ivestigation izabikemura nikorwa neza. It's unfortunate ko byagenze nabi. Uyu munyeyi aruhukire mu mahoro.

12
Mathy 2019-11-20 01:03:13

Umuryango wabuze umubyeyi Imana iwihanganishe, ndibaza nta muganga wakwica umuntu yabigambiriye, umuganga wese aba fier ko uwamugannye yavuwe agakira, ibitaro byose biberaho gutabara ababigana iyo habaye ibyago nkibyo nta bushake buba buhari ni amaherere ,

13
Cousine 2019-11-20 08:11:50

Mu bigaragara habayeho uburangare, abo baganga nibahanwe hanasuzumwe impamyabushobozi zabo ejo hatazagira n'abandi baharenganira kulo amagara araseseka ntayorwa. Wowe uvuga ngo itangazamakuru ntirikavuge c, noneho amakosa ajye akorwa bahishire? Ikibi kijye kijya ahagaragara kibonwe na bose kdi tucyamaganire kure. Nyakwigendera Imana imuhe kuruhukira mu mahoro kdi umuryango we niwihangane.

14
Umusaza 2019-11-20 08:24:56

Nihanganishije Umuryango wagize ibyago.! nti " Mukomere" .Iyo Umuntu bamuteye imiti y' ikinya biba bitoroshye. ariya ma products bavanga ashobora no gutera umurwayi allergy kuko aba asinzinziriya ashobora no gupfa.

15
Gatete 2019-11-20 08:24:56

Sinibaza ko umuntu yavura abarwayi umwaka wose ugasanga mubarwayi barenze ibihumbi 2000 byibura bamuca mumaso kumwaka ; nihavuka ikibazo nkiki twunve ko abaganga bacu ari abaswa . Ntabwo ikibazo nyamukuru ari ubuswa bw’abaganga bavuraga uriya nyakwigendera, kuko ku isi hose ndibaza ikinya abantu Bose bagitinya kuko kigira ingaruka nziza Cy mbi bitewe numubiri wumuntu ,ndibaza abenshi twishimira service zo kuri BAHO .umuryango wa nyakwigendera wihangane.

16
Georges 2019-11-19 20:43:29

Wowe uvuga Baho nabi ushobora kuba ufite icyo upfa nayo kuko nkuko absndi bari kubivuga bitiya ni ibintubbisanzwe bibsho. Umuntu wese ashobora kugira reaction mbi ku miti. Sinzi niba hari ivuliro uxi ritaragira iyo case.

17
Kei Eric 2019-11-19 20:35:43

Nihanganishije umuryango wabuze umubyeyi kandi mwifurije iruhuko ridashira! Njye ndagaya umunyamakuru wanditse iyi nkuru ntavuge icyateye urwo rupfu rwa Rosette. Niba Rosette yari yasinye consent form ya anaesthesia kand abarwaza barasobanuriwe ingaruka umurwayi wabo ashobora kugira zitewe n'ikinya,sinumva impamvu abo baganga batera ikinya bafunzwe. Abagenza cyaha nabo bakwiye gushishoza no kwitonda. Kuko abatera ikinya naramutse batagiteye kubera ingaruka zacyo zirimo nurupfu abakwicwa no kutabagwa ntibabarika. Guhita bafunga abaganga rwose si wo muri!

18
Alisa 2019-11-19 20:36:44

Mutegereze murebe muminsi irimbere core ikiriho nibi bintu bateye ngo diplome ntacyo ikivuze upfa kuba ufite license gusa kdi uburyo ziboneka ni kata gusa umuntu yize igifundi akikoza hariya hirya akaba azanye diplome yq mukiganga akaza agatanga ruswa bakaba bamukubise iyo lisence akaba abonye akazi murumvq ibyo azakorera abarwayi minisante ufite ikibazo gikomeye kuko yinjiye mubucuruzi hejuru ya ruswa koko birababaje

19
Kalisa 2019-11-19 20:37:39

Twihanganishije umuryango wabuze umuntu , ariko kd nkuko Dr abisobanuye ibyo n'ibintu bisanzwe rwose hari nuwo bagitera agakanguka nyuma y'umwaka cg kikamuhitana biramutse ntayandi makosa yagaragaye mu ku kimutera abo bantu bafungurwa ubutabera bubyemeye

20
Elias imanirabaruta 2019-11-19 20:37:34

Birababaje kubura ubuzima bwumuntu wavuraga bitaguturitseho ariko ndibaza nti abaganga bose bahuye nicyo kibazo bazajya bafungwa,ntamategeko abarengera,kuko abaye ntayo twazabaura abatuvura,koko nta munsi abarwayi batagwa ku iseta

21
Innocent 2019-11-19 20:38:07

Ese ko ntarumva abashinzwe ubuhinzi nubworozi bafungwa kuko mu gihugu hateye inzara? Ese ko ntari numva abashinzwe umutekano bafungwa kuko abanzi b'igihugu bateye mu gihugu? Ese ko ntarumva abarimu bafungwa kuko abanyeshuri babaye abaswa? Umwuga wo kuvura numwuga nkiyindi kandi ugira risk. Iyaba abaganga bakizaga urupfu, nabo ubwabo ntitwagakwiye kubabona bapfa.

22
Rugambage 2019-11-19 16:55:21

Ubundi nimutavugurura uburezi, muzabona ibirenze ibyo

23
Kigingi 2019-11-19 16:54:51

Wowe wiyita 'Ukuri' wize he k'uburyo waviga ko ikinya nta ngaruka kigira zishobora gutwara ubuzima bw'umuntu?Bibaho n'ubwo izo ngaruka bazirwanya bigakunda akenshi ariko zibaho nyinshi kandi zikomeye.Uretse na General anesthesia, cg local-regional, na local ubwayo ishobora kukwica.Jya kuri google usome byose uri bwumirwe. Abaganga bo mu Rwanda ni abahanga, niba utabyemera ujye ujya kwivuuza i Burayi, ubwo wizere ko utazapfa! Hahahahahh

24
Nyabuna 2019-11-19 16:34:17

Ubuzima ntibukinishwe nyabuneka. Ministry ya Health n’iy’ingabo ziba zikwiye gukoramo ababihugukiwemo neza.

25
Coucou 2019-11-19 16:39:43

Mwahora niki. Umubyeyi wacu yaratubabaje cyane.

26
Dr NTAWUHUNGA 2019-11-19 16:39:43

Burya nuba nta bumenyi ufite ku kintu runaka ibyiza [email protected] 1/1000 wumva iki?ibi ni ibintu bibaho gake gashoboka kuko ni impanuka(incident) iyo bibaye rero nta burangare cg ubundi bugome biba byabayeho kuko ikipe yose ntabwo yize amashuli hamwe cg ngo babe bahuza umugambi wo kugirira nabi uwaje abashakaho ubuzima.ikindi ni uko itangazamakuru ryacu ryajya rireba ukuntu izi nkuru zigira ingaruka ku muntu;umuntu(muganga) ivuriro muri rusanjye zajya zitambuka ntawe zigizeho ingaruka y'ejo hazaza kuko abagana ivuriro ntibagomba kugenda badafitiye ikizere abo bagana. utwara imodoka ikakurenza umuhanda,igatwara ubuzima bwawe nabandi kandi iyo wiga ntabwo babikwigisha. hakenewe umwanya muri iri tangazamakuru wo gusobanurira abagana amavuriro ko kwa muganga naho haba impanuka,ibibazo nkahandi hose tugenda. murakoze

27
Chris 2019-11-19 16:54:44

Birababaje. Ingaruka z'ikinya zibaho, Ku isi hose mu ibagwa ryose usanga abantu batinya ibyo ikinya gishobora gutera. Ntabwo ikibazo nyamukuru ari ubuswa bw'abaganga bavuraga uriya nyakwigendera, ndatekereza ko ari ingaruka z'icyinya. Umuryango wa nyakwigendera wihangane.

28
Gakondo 2019-11-19 15:16:24

Njye nihanganishije uwo muryango wabuze umubyeyi kandi n'abo baganga bihangane bahuye n'isanganya. Mu kinyarwanda baravuga ngo akazapfa kabungira akazakica kandi ntawurenza umunsi. Ni abantu bangahe. Se twumva bagiye kubagirwa mu mahanga yakure babatanzeho n'imitungo myinshi bagapfirayo? Mugomba kugirira ikizere abaganga bacu iyo ari ibyo badashoboye barabigaragaza. Muganga ni umutechnicien gukiza ni ukw'Imana. Igihe batabigizemo uburangare mugomba kubyakira kuko ntibavura urupfu. Musome muri Bible mu gitabo cya Mwene Siraki igice cya 38

29
Rwagasabo 2019-11-19 15:16:16

Mubyukuri ibi ntibyagakwiye ko umuntu witwako yize ubuganga akinira kubuzima bwumuntu! Yego habaho ibyago ariko iki si ikibazo kivuzwe rimwe cyangwa kabiri!!!!

30
Rukinga 2019-11-19 15:16:12

@Ukuri,Ubumenyi ufite kuriyo ngingo buragaerwa kumashyi kbsa!

31
Mugasa 2019-11-19 15:15:57

Ndasubiza Ukuri: Birababaje ariko aho wajya hose, ikinya burya ni risk ikaze...hanze ntibikunda kubaho ariko birahari. Europe, US and Japan. Narahakoze aho hatatu.

32
ISIMBI 2019-11-19 15:15:38

Muraho mwese. Njye nagirango ngire icyo mvuga kuri iyi nkuru. Nihe mwabonye umurwayi apfa umuganga yabishakaga? Ubuse usibye mu Rwanda, iburayi ho ntibapfa kubera ikinya? Abaganga bo mu Rwanda se ni Imana? Abarwayi bagomba kumenya ko kuvura bigira ingaruka runaka kandi icyaba ikosa ni ukutabasobanurira mbere. Muri consent basinya mbere yo kubagwa habamo nibibazo bashobora kugira kubera uko kubagwa nyine. So rwose RIB izakutikirane neza irebe uko byagenze ariko ugiye gukurikirana abaganga Ku ngaruka ziba kubarwayi wabamara. Ubwo umuganga yajya aguha paracetamol wayiruka uti nibamufate, ntabwo aribyo

33
nimeza 2019-11-19 15:15:14

ikinya kirabutwara nyine, ngaho regulatory bodies nizikore akazi ntihagire urenganira mumwuga. noneho RIB IZAMARA ABAGANGA KO ABENSHI BAPFIRA KWA MUGANGA. BAZAJYA BAVUGA NGO KUMUVURA BYABANANIYE NONE BISHE UMUNTU BITABATURUTSEHO.

34
OK 2019-11-19 15:15:11

ikinya kirabutwara nyine, ngaho regulatory bodies nizikore akazi ntihagire urenganira mumwuga. noneho RIB IZAMARA ABAGANGA KO ABENSHI BAPFIRA KWA MUGANGA. BAZAJYA BAVUGA NGO KUMUVURA BYABANANIYE NONE BISHE UMUNTU BITABATURUTSEHO.

35
ok 2019-11-19 15:15:08

ikinya kirabutwara nyine, ngaho regulatory bodies nizikore akazi ntihagire urenganira mumwuga. noneho RIB IZAMARA ABAGANGA KO ABENSHI BAPFIRA KWA MUGANGA. BAZAJYA BAVUGA NGO KUMUVURA BYABANANIYE NONE BISHE UMUNTU BITABATURUTSEHO.

36
Semana 2019-11-19 15:15:06

Nihanganishije umuryango wagize ibyago. gusa umwuga wokuvura ugira risk Nyinshi cyane haba kubawukora no kubawukorerwaho. ikinya cyo rwose kica umuntu niyo byose waba wabipimye nuko % irihasi cyane ariko birashoboka,urebye ibyo ikinya gikozemo. maze na Amoxicillin yica umuntu nkanswe ibintu bijya gusinziriza ubwonko. abagena imishahara y'abaganga bage bibuka ko nukugufungwa biturutse kumwuga bishoboka,ubwo bongereho aya risks.

37
ukuri 2019-11-19 13:43:52

ariko jya nibaza kweli niba abaganga bo mu Rwanda biga he. Ikinya gutwara ubuzima??? mana yanjye wibarengera ntawe ndunva watwawe nikinya muri medecine ziri avance, bakubwira hubwo izindi ngaruka ariko rwose witubeshya, kereka hubwo mubimutera mutabanje gupima ngo murebe, wasanga nkuwo yari yifitiye umutima atabizi, mwe mukirebera munda mukamutera ibinya mutanje gupima Ibindi. turacyafite urugendo kabisa

1  2