1  

1
Ngabo 2019-11-15 08:17:46

1kg cy'inyama cyavuye kuri 2400F kigeze kuri 3000F; 1kg cya kaunga cyavuye kuri 400 kigeze kuri 800F; imbuto zo sinakubwira n'ibindi byinshi : ese niba ubukungu buzamuka kuki ubuzima bukomeza guhenda? Inzobere mu bukungu bamfasha bakadusobanurira . Murakoze !

2
Gahima 2019-11-14 23:32:33

Sha mu Rwanda byo turashonje noneho ntabwo twabihisha pe. Ngaho nawe ikilo cyibishyimbo kigeze kuri 1000 . Biri gufata intera itari nziza nubwo twirirwa dushimagiza ibikorwa byacu. Bayobozi bacu rwose muturwaneho kabisa.

3
Rukara 2019-11-14 17:13:55

Yamibare mihimbano amahanga agora avuga nokwigura kugira ngo tuvugwe neza kd twe abenegihugu tuzi ibyacu . inza iratumara pe , ndabarahiye.

4
Masozera 2019-11-16 07:53:35

Ibi biragoye kuba byakwakirwa neza n'umunyarwanda utuye mugihugu 1. Ibiciro bishobora kuzamuka (Fine) ariko uhaha akaba nawe ubushobozi bwe bwazamutse mugihe rero butazamutse ntabwo ubukungu bwa bazamutse haba harimo kwibeshya mumibare 2. Ntabwo ubukungu bwazamuka imibare ya batagira imirimo itagabanuka, kandi imibare y'utuzi leta irema itazamuka, yewe na politike yo kwihangira imirimo itarimo ikorwa ihereye kubifite ahubwo ishaka guhera kubatifite 3. Ndumva ntemeranya namwe kuko imibare yababasha kurya neza kwambara no kohereza abana kw'ishuli nayo ntabwo izamuka ahubwo iramanuka ibi rero ntabwo byaba ngo muvuge ko ubukungu buzamuka buri mwaka (something must be wrong ) N.B: ntibikeneye ko umuntu aba economist ashobora nu kureba uko amerewe iyi mibare ndumva yasuzumwa

5
Munezero 2019-11-14 19:19:07

OOOO mbega byiza Ntimureba se kare kose se!!!Twese tugomba gukora amanywa n'ijoro Mpaka dusezeye k'ubukene Kdi tuzabigeraho vuba bidatinze kuko dufite ubuyobozi bwiza.

6
kamili 2019-11-14 10:14:14

ahhaahaaa. iyi mibare nyoberwa aho muyikura. ese iyi mibare ihurira he no kugwingira kwa abana, n'ibiciro by'ibiribwa bikomeje gutumbagira..

7
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-14 08:30:09

Nyamara abahanga mu by'ubukungu bavuga ko bidashoboka ko igihugu cyamara imyaka irenga 20 ubukungu bwacyo buzamuka hagati ya 7-10% ngo kibe kigikennye nk'uko u Rwanda rukennye! Aho umuvuduko nk'uwo wagiye uba muri Aziya (Hong Kong, Taiwan, Malaysia, Indonesia, etc...) hagiye hagaragara impinduka zigaragarira buri wese, ibyo bihugu bitangira gutanga imfashanyo aho kuyihabwa! U Rwanda ruracyafashwa n'amahanga ku kigero cya 40% y'ingengo y'imari yarwo!

8
Karenzi 2019-11-13 22:46:51

Visit Rwanda irimo gukora umuti! Iyi nintambwe ikomeye kugihugu cyacu kuko mukarere ntanigihugu kiragera kuri 6%, nukuri ntewe ishema nigihugu cyacu!

1