1  2  

1
THIMOTHEE 2019-11-12 07:19:45

Ni hatari Rwanda waragowe

2
Gasigwa 2019-11-12 13:21:17

Muvunyi arigaramiye! we wabeshye Minisitiri kandi we yaramaze kwikuriramo aye kera! umwana w'umuhungu sha! none dore abana b'abanyarwanda babihombeyemo kweri!!! Mana we

3
Robert 2019-11-12 13:20:59

turabizi neza icyo Kaminuza ya Gitwe yazize, ntimukavuge menshi. gusa Imana niyo nkuru maze benshi bari mu nkiko bazira ubujura bwakorewe iriya kaminuza!!?

4
Gahimbare 2019-11-12 13:20:56

Ariko ubwo i Gitwe mwarigaga ra? ariko niba Mineduc yaravugaga ko ishuri ryanyu ryakoze byinshi byiza, nabwo umuntu yakwibaza uko biteye.

5
Paul 2019-11-12 13:20:52

yoooooooooooooooooooooooooo, burya bwose mwari [email protected]@ mwihangane, njyewe nahise jya kwiga hanze ubu ndi hafi gusoza, birababaje

6
Emmanuel 2019-11-12 15:20:41

Ibikoresho bya Kaminuza y'u Rwanda ndabzizi neza kuko ntabwo yarushaga iy'i Gitwe urwego yarigezeho rwari rushimishije iyo Muvunyi n'abandi banyabubasha batayihagurukira, nako badahagurukira Urayeneza Gerard.

7
Gafaranga 2019-11-12 15:20:34

"Ubuyobozi bw’ishuri ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda(CMHS) buvuga ko nta makuru ahagije bufite ku kibazo cyo kuba abanyeshuri bavuye muri Kaminuza ya Gitwe bishyuzwa amafaranga atandukanye n’ay’abandi gusa ngo siko byakabaye bigenda". ntabwo bazi iby'amafaranga ariko bakamenya kuyakira!!(!!!!!!!!)

8
Pauline 2019-11-12 13:20:48

GENDA RWANDA URI NZIZA

9
Patrick 2019-11-12 15:20:26

Kaminuza y'u Rwanda mwiyirenganya, kuko abayobozi babo mugikari batubwira ko Minisitiri na Muvunyi bayitegetse ibidashoboka nabo bakemera kutwakira kubera pressure ya Ministre wabashyizeho igitutu nawe ashaka kwikura mu isoni, bimwe bya politiki bya mbeshye ndamuke, rero ikinyoma cyabo nicyo kitugejeje aha hose twabuze amerekezo.

10
Gapyisi 2019-11-12 13:20:45

Birakwiye ko aba bana b'igihugu bahorwa Gerard koko! niba Leta ifite icyo ipfa na Gerard kuki yirirwa itubuyengereza abana bene aka kageni!? bimwe ngo aho impyisi ebyiri zirwaniye ibyatsi nibyo bihagorerwa.

11
Kalisa 2019-11-12 15:20:18

Gitwe turabizi neza ko yarenganijwe kandi Umukuru w'igihugu abayobozi benshi babeshya kuri kiriya kibazo amaherezo azabimenya kandi byatangye kujya bigaragarira buri wese, uwitwa Muvunyi yafunze Gitwe ngo ayiziza imisoro!!! ahahhahaha ukibaza HEC uburyo yarishinzwe imisoro bikakuyobera, ikindi yayihoye ngo nuko mu mafaranga ya kAMINUZA ya Gitwe hakoragamo bene wabo wa ba Nyirishuri!!! ukibaza uko byica ireme ry'uburezi bikakuyobera!!! Muvunyi we ahubwo warukwiye no gukurikiranwa kabisa.

12
An 2019-11-12 15:20:07

Wowe Habana Eric nimba uri nomubafite uwo mugambi mubi wokugirira abobana nabi. Menyako atari wowe mpuguke wize gusa kuburyo umuntu wese ushyira mugaciro atabona akarengane kari gukorerwa aba bana. Ese nkubaze icyo kizami bazakora wumva ari ikibahesha lmpamyabushobozi? Ese kuki basubirishwamo amasomo kdi bakazanasubirishwamo umwaka wose ibyo ushyigikiyeko ariko kubaha ubwenge bakeneye? Nimba ntakibyihishe inyuma ntekerezako bakabashyize hamwe nabo wowe wemerako ari abanyabwenge nimba badashoboye amasomo bazigana hamwe azarangira n ibizami bazakorana hamwe mugihe basigaje kwiga ngo bahabwe impamyabushobozi byazisobanura. Ntekerezako iyo muri aba bari guhohoterwa habamo umwana wawe cg umuvandimwe ari nawowe ushinzwe kumurihira ibyo byose utari kuvuga gutyo. Gukunda igihugu harimo kutishimira akarengane kabandi no kwishimira iterambere ryaburi munyagihugu.

13
Nitambukiraga 2019-11-11 16:37:34

Wowe @habana eric ko wabonyeayo aba UR baraye ab' i gitwe bo warayabonye ayo baraye??? Mujye mutera commentaire mufite amakuru ahagije abanyeshuri bamaze 2mois bategereje examen hari uwo bangiye kuyikora bategereje examen baraheba none abo bakagombye gutangirana bamaze gutangira undi mwaka w'amashuri

14
Nepo 2019-11-11 16:37:31

Banyarwanda ntitudaca umuco wa munyumvishirize, Munyangire, mukunitire, umurangize n'ibindi bidakunze kuvugwa, U Rwanda rwacu ruzahorana ibibazo nk'ibi. koko koko koko iki kibazo cya Gitwe kigaragarira buri wese n'umwana w'imyaka itatu yagisobanura, none aba bana b'abanyarwanda nibo baharenganiye.

15
Kamazi 2019-11-11 16:39:18

Nifuzaga gusubiza habana Eric, ni iyihe mpamvu muvuga ko bariya bana badashoboye? Ni iyihe mpamvu bakoreshwa Ibizami abandi badakoreshwa? Ese ubundi ko kaminuza bigagagamwo minister we ubwe yivugiye ko yujuje Ibisabwa habura gusa 15% yabafashije bakabyuzuza Abana bagasubizwa aho bigaga? Erega kuba UR ifatira kumanota yo Hejuru ntibiterwa nuko abafite munsi Yayo bafatiraho batakwiga medicine ahubwo biterwa nuko UR Iba ifite imyanya mike ugereranije Nabashaka medicine naho ubundi umunyeshuri wigishijwe Neza agatsinda programme ya medicine ntacyamubuza kuvura Neza! Birakwiye ko buri wese yakwishyira mumwanya waba banyeshuri alishyira mumwanya wababyeyi Babo ubundi byose akabiha agaciro byumwihariko Abafata ibyemezo! Ese ikindi kibazo mwambwira UR yarongereye za labo, abating nibindi bisabwa ngo ireme ry’uburezi ryubahirizwe? Cg nubundi byakozwe murwego rwo Gusenya aho ibikoresho byari biri habura gusa 15% ngo huzuzwe ibisabwa. Numvise ko nabiga medicine Congo bari munzira bazanwa UR; buriya se bo bizashyirwahe? Rwose Umubyeyi w’urwanda abashe aba bana ariko harebwa cyane nimba bitaratewe nikemezo cyagashwe habayeho kudashyira mugaciro

16
Kamazi 2019-11-11 16:39:18

Nifuzaga gusubiza habana Eric, ni iyihe mpamvu muvuga ko bariya bana badashoboye? Ni iyihe mpamvu bakoreshwa Ibizami abandi badakoreshwa? Ese ubundi ko kaminuza bigagagamwo minister we ubwe yivugiye ko yujuje Ibisabwa habura gusa 15% yabafashije bakabyuzuza Abana bagasubizwa aho bigaga? Erega kuba UR ifatira kumanota yo Hejuru ntibiterwa nuko abafite munsi Yayo bafatiraho batakwiga medicine ahubwo biterwa nuko UR Iba ifite imyanya mike ugereranije Nabashaka medicine naho ubundi umunyeshuri wigishijwe Neza agatsinda programme ya medicine ntacyamubuza kuvura Neza! Birakwiye ko buri wese yakwishyira mumwanya waba banyeshuri alishyira mumwanya wababyeyi Babo ubundi byose akabiha agaciro byumwihariko Abafata ibyemezo! Ese ikindi kibazo mwambwira UR yarongereye za labo, abating nibindi bisabwa ngo ireme ry’uburezi ryubahirizwe? Cg nubundi byakozwe murwego rwo Gusenya aho ibikoresho byari biri habura gusa 15% ngo huzuzwe ibisabwa. Numvise ko nabiga medicine Congo bari munzira bazanwa UR; buriya se bo bizashyirwahe? Rwose Umubyeyi w’urwanda abashe aba bana ariko harebwa cyane nimba bitaratewe nikemezo cyagashwe habayeho kudashyira mugaciro

17
Luc 2019-11-11 16:39:18

Kugeza ubu ntabwo nibaza uburyo abana bacu bakuwe aho bigaga nta handi bafite ho kubohereza! cyane ko aho bigaga bari bameze neza, biga, bafite ibikoresho n'ibindi. MINEDUC we.

18
Gasasira 2019-11-11 16:39:18

Erega ibi byose ni ingaruka za Dr. Muvunyi na Dr. Mutimura bahubutse batateguye aho bazashyira aba bana! bati turafunze Gitwe bigagamo, kubera impamvu bwite zabo nyine! none se ubwo mwansobanurira gute ko abana bangana gutya MINEDUC ifunga ishuri bigagamo ntaho ifite ho kubashyira! ibi bibazo biri muburezi byo guhubuka nibyo bizatuma duhorana ibibazo ngo ireme ry'uburezi, ndebera nawe ejobundi Minisitiri w'Uburezi yafungishije umuDirecteur w'ikigo ngo yigishije abana bibiriya barabatizwa!! ngo ni ukubabuza amahitamo, none se buriya impinja kiliziya ibatiza zitazi na 'i' zo ziba zahisemo ra!!!!? URWEGO RW'UBUREZI rufite ibibazo bikwiye kujyanwa mu mwiherero wabyo gusa. none se aba bana bavuye i Gitwe kuki badafatwa nk'abandi ba UR, urugero ruto ejobundi abigaga Ubuganga muri UR HARI AMASOMO BATIZE biba ngombwa ko bahagarikwa kuzakorerwa Graduation!!! bucyeye umunyeshyuri umwe ajya kuri twitter yandikira abayobozi, ikibazo cyabo cyakemuwe muri 24hrs bahita bemererwa, ukibaza uti ese ya masomo baraye bayiga ijoro ryose? ese ayo masomo batize bizagenda bite? ese iryo ni ireme ry'uburezi? aha niho ubonera ko ISI itari inyakuri kweri kweri!!!!! NTAKUNDI.

19
DODDY 2019-11-11 16:45:04

@Cotton, nawe uzaharanire ko ibyo bizamini ubitsinda. Urashaka se kuzasohoka umeze nka wa wundi wabeshyaga abantu ko yize kuvura amatungo akaba asize akenesheje umuturage? Ntabwo ubuzima bw'umuntu nukwiye kuba ubwo gukiniraho. None se kaminuza ibanga ibaziza iki? Iyo myaka ine muyiga kuko ubushobozi mwagaragaje budahagije. Nibura ubona iyo musaba leta kubafasha kujya ku murongo umwe n'abandi,abatujuje ibisabwa bakajya aho bashoboye

20
Cacou 2019-11-11 16:42:26

Ese kuki batinya gukora icyo kizamini ? Nibagikore noneho abagitsinze babe aribo bakomeza abatsinzwe batahe cyangwa basubiremo ibyo batize. Ishuri ry’ubuvuzi rigomba kwigengesera cyane kuko riba rigomba gutanga abantu bazaba bashinzwe kubungabunga ubuzima bw’abantu. Ubu koko uretse gukabya uzafata umuntu wize construction umushyire muri medicine surgery koko urumva byaba bihuye ? Atarigeze nabura yiga sciences courses such as biology or chemistry ? Reka reka namwe ntimugakabye rwose !! Naho ibirebana no kuba tuition fees itandukanye n’iy’abandi ahoho ni akarengane bari bakwiye gufatwa nk’abandi. Naho ibindi bavuga ntashingiro bifite. Abahirika cyane cyane hariya I Gitwe ni abantu biyemera cyane baba bashaka kugaragazako bashoboye byose kandi hari ibyo badashoboye banagira n’ikintu cyo kurangwa n’icyenewabo no kwironda cyane , Jye ndahazi neza niko bameze.

21
HABANA Eric 2019-11-11 11:39:37

Dear Colleagues, banyarwanda mukunda gusoma inkuru z'igihe, ishami ry'ubuvuzi ntabwo ryigwa n'ubonetse wese, ntabwo bahengekereza ngo umuntu udafite amanota ya mbere mu masomo asabwa na Kaminuza muri medecine aryigemo, kuko ubuzima bw'abantu s'ubwo gukiniraho, abo banyeshuri barebe bagenzi babo basanzwe biga Medecine amanota babafatiyeho kugirango bemererwe kwiga muri Medecine/UR, barebe kandi amasomo bize, ubundi bakore n'icyo kizamini gisabwa nibagitsinda bakomeze, niba warize neza, kuki utinya ikizamini? niba ibyo babyujuje ndumva kaminuza itazatinda kubemerera kurangiza amasomo yanyu. Twebwe twiga Butare narebaga ukuntu abaganga babaga ari abana batsindiye kuri za grande distinction, nareba ukuntu barara amajoro muri iriya muni auditorium ya MEDECINE iri munsi y'ibitaro bya Kaminuza, nkavuga nti kabisa abaganga baba bize kandi ari abahanga. None rero wowe ushaka kwiga Medecine ari uguhengekereza ntibazabakundira, faculte ya Medecine yihagazeho, ugomba kuba wujuje ibisabwa kuko nta muswa wakinira k'ubuzima bw'umuntu. Murakoze

22
MJ 2019-11-11 11:14:47

Ikibazo cyaba bana kirakomeye, mbona MINEDUC na UR bagombye kugira icyo bagikoraho. abana basabw gusubiramo amasomo bize, kandi ugasanga abarimu bayabigishije i GITWE ari nabo bayabigisha muri UR. Ugasanga umwalimu aza mwishuli akavuga ai ese ndabigisha iki ko mwabyize? akaba aritahire. Aabana bakamara ukwezi bize iminsi itatu, niko kaminuza ibishyuza(umurengera) ndetse bakeneye no kubaho. Ni gute umwana watangiye kaminuza muri 2013 uvuga ko azajya muwakane muri 2020? nukuvuga ko azarangiza 2023. imyaka icumi! MINEDUC aba bana mwarabatereranye abandi bava mwishuli nyuma yo kwishyura ama miliyoni

23
Cotton 2019-11-11 10:39:33

Ikibazo cyacu kirakomeye nubwo abanyarwanda benahi batakizi,tumaze imyaka ine mu mwaka umwe twishyura ,tutimuka Kndi tujya kujya i gitwe yari yemewe,hano i butare barashaka uburyo batugabanya baduha ibizami

1  2