1  2  

1
Me too 2019-11-08 15:19:22

Many thanks HE , for the precious and fruitful time you dedicated to the medical team , it was so refreshing and inspiring.

2
Karahamuheto 2019-11-08 10:41:49

Warakoze H.E gukebura abakora abaganga mukurangarana abarwayi Imana iguhe umugisha. Nyakubahwa hari ikibazo gikomeye baguhisha cy'umuntu witwa Valens Ndonkeye (DMCS muri Minisante) ukomeje kuyogoza ibintu muri Minisante aho yajujubije abayobozi b'ibitaro akabateza aba DAF yishyiriye mu bitaro aho basigaye ari abagaragu be aho kuba abakozi ba Leta bakirukanisha abayobozi agateza imyiryane mu bitaro ndetse nyakubahwa nuburyo yabahaye akazi na komisiyo ya Angelina Muganza yarabigaragaje birangirira aho aho yariye za ruswa mu rwego rugaragarira buri wese barabiguhisha birarangira ikindi yimitse bene wabo ba abanyamurenge abaha akazi urugero: DAF Gakoma Hospital, Nyamata Hospital yewe yongeraho na Acting DAF Kirehe we yamuhaye ibaruwa ya Acting DAF. Yakoresheje aba DAF yirukanisha DG wayoboraga Nyamata arongera akoresha DAF wa Kibungo yimura DG wayoboraga Kibungo bamushyira Ruhango Hospital ariko arya za ruswa abifashijwemo n'abanyamurenge yimitse muri Minisante ndetse n'ubu Nyakubahwa President wa Repubulika nukurikirana neza uzasanga yaramaze guhesha akazi umunyamurenge wakoraga Minecofin kuzemezwa na Cabinet as Director of Finance muri Minisante. Nyakubahwa H.E ko muri iki gihugu nta muntu uri hejuru y'amategeko mu bushishizi bwanyu mubyikurikiranire ndetse hari n'ibindi bibazo bitavugirwa hano. Murakoze Imana ikomeze kubashoboza kuyobora u Rwanda n'abanyarwanda muri rusange.

3
Petra 2019-11-08 10:41:48

Baca umugani ngo abafite bazongererwa, wabona Abaganga ku kayabo babona babongereye ayandi kandi mwarimu wamwigishije agikuba agakweto. Akarengane kaba muri iyi isi. Ariko se ko niba muganga avuga ko ahembwa make ubwo mwarimu yavuga iki koko: Ibijyanye n'ubusumbane mu mishahara ntabwo bizatuma tugira abakozi beza na service nziza kuko buri wese azajya ahora ahanze amaso aho bayora akayabo ararikiye kujyayo. Abaganga ariko bagabanye ibiciro, Nabo rwose babaye nkaba Meya, kumuvugisha ntibiba byoroshye.

4
Andreya Rudatinya 2019-11-08 15:25:52

Turashima HE umwanya aba yafashe akiriranwa n'abaganga mu gukemura ibibazo byabo n'ibyigihugu muri rusange. Abanyarwanda twese niko twakabaye dukora aliko siko bimeze! Nugerageje gukora neza no kuvugisha ukuri aba ikibazo! Niduhindure imyumvire tugakunda abanyarwanda n'igihugu cyacu ibibazo byinshi bizacyemuka. Reka nisubirize uwiyise Eric ko umubare n'ireme ry'uburezi n'ubuvuzi bigomba kugendana! Claude nawe urabeshya! Ya mashuri 5 bahuje na UR akaba yarapfuye nabi niyo yigishaga neza abaromokazi abaforomo nababyaza! Kandi naho usanze abarangije muri ayo mashuri usanga batanga service zinoze. Aime Buriya rero guterura bariya banyeshuri ba Gitwe batari bujuje ibyangombwa ukabakubita ku ba UR bongereye ibibazo ku bindi! Robert, Ntabwo ari munyangire n'inzangano Gitwe izira. Yagiye izira ubuyobozi bwishakira ifaranga gusa akaba ariyo mpamvu itazigera yigisha neza abavuzi! Abiga izindi nyigisho bo sinabimenya icyo bitanga! Ababishinzwe nabo bazakurikiranir ehafi wasanga nabyo.........! Nabo nibahimdure imyumvire dufatanye kubaka igihugu nabanyarwanda batanga service zinoze. Harya ngo twakoze izina mu buvuzi!!!!! Ahaaaaaaaaaa! Uyu munsi simvize byinshi!

5
Paul 2019-11-08 10:41:48

Dr Diane gashumba yita kubibazo byabagana ministe muburyo bwose bushoboka. Nuwo gushimira kabisa.

6
Sandar 2019-11-08 10:41:48

Mubyukuri Diane gashumba aritanca cyane imana izamuduhe indi myaka nki3 kuko ministe ayiyoboye neza cyane..

7
Chrina 2019-11-08 07:26:23

Murakoze cyane H. E, ku nama nziza mugushakira umuturage igikwiye, ariko nagiraga ngo rwose harebwe icyakorwa kugira ngo ababyeyi babyarira mu Bitaro bya Bushenge bongererwe amachambre kuko ari make cyane ugereranije n'abayifuza.Rwose icyo kibazo kibongamiye ababyeyi bagana maternity mu Bitaro bya Bushenge

8
Egide 2019-11-08 07:14:40

Wowe uvugango barihiwe na Leta hari abandi benshi barihiwe na Leta batayikorera cg bakayikorera ikabahemba neza ikanabaha ibindi bya nkenerwa, kuvugango rero kubarihira bivuzeko nabo bayikorera ntacyo bihindura cg ngo bifashe ubuzima bwabo ntibyavamo,ubu c ko turihira abana bacu amashuri hari isezerano ko bazatwitura nabo ngo kuko twabarihiye byaba cg ntibibe, n'izo nzobere twigisha niba ntagahunda yo kuzifata neza gahunda ni uko tuzamera nka Zimbabwe tuzabigisha biduhenze bakorere ibihugu byateye imbere ,Amerika n'ibindi bihugu byateye imbere bafite gahunda yo kubafata bakabakoresha kuko bazi uko kubigisha bihenda.

9
Gut 2019-11-08 07:14:40

Abaganga ntibakirize cyane ngo bahembwa make bahembwa hakurikijwe Index value muri rusange yigihugu nkabandi bakozi ba Leta bose usibye wenda abarimu nibo umuntu yavuga ko barihasi. Bige gukorana umutima wogukunda igihugu atarugushaka inyungu nyinshi.

10
Uwera 2019-11-08 07:26:23

Ni byiza ubuvuzi burimo gutera imbere imibare iragenda yiyongera y'abaganga n'abaforomo ariko Nyakubahwa Minisitiri Hari n'abaforomo batari kuba recognized muri system barangije kwiga nursing specialities in critical care and trauma, pediatric, nephrology nursing , perioperative, oncology ,neonatology nursing , Kandi Ni Minisiteri y'ubuzima yatangije programu mucyiswe HRH Kandi Ni programu ihenze abarimu bava hanze ariko ikibabaje nuko abarangije izo programu ya masters batari kuba engage na Minisiteri kubera kumenyera generalite , ngo babyazwe umusaruro kuko byafasha kurushaho kugabanya impfu no gutanga specialized care .

11
kk 2019-11-07 23:52:25

Nyakubahwa turabashima kubw'impanuro zanyu.Abaganga bakwiye kongezwa umushahara kandi ntabwo ari benshi. Medical Doctor ni 1800 mu gihe Rwanda Revenue cg REG bafite abakozi bagera ku 1300 kandi bahembwa neza. Ndumva kutabongeza bitashingira ko ari benshi kuko bakora akazi gakomeye. Medical doctor ahembwa macye kandi yongerewe nka 30% ku mushahara ikibazo cyagabanuka nabo baba bahembwa nkabakozi bibigo bya Leta bihemba neza.

12
Hategeka 2019-11-07 20:20:17

Dushimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku nama nziza yagiriye aba baganga bacu! Bagomba Kuba ibisubizo ku buzima bw'abaturage batugana. Niba igihugu cyarabahaye ubushobozi bakiga, nibafashe abanyarwanda kubona ubuvuzi buteye imbere.

13
Patrick Habimana RUHINANKIKO 2019-11-07 20:18:47

Turishimiye ikiganiro cyabaye Ariko Byumwihariko nezejwe numuyobozi wanjye Dr Violette Akingeneye Uburyo atuyobora neza .Akatwereka igikwiye kugira ngo uRwanda rutere imbere kurusha.Dr Salute yangu uyipokeye.

14
Patrick Habimana RUHINANKIKO 2019-11-07 20:18:29

Turishimiye ikiganiro cyabaye Ariko Byumwihariko nezejwe numuyobozi wanjye Dr Violette Akingeneye Uburyo atuyobora neza .Akatwereka igikwiye kugira ngo uRwanda rutere imbere kurusha.Dr Salute yangu uyipokeye.

15
claire 2019-11-07 23:52:06

Abaganga ndabakunda ariko bamwe kubera ukwiyemera kwabo ntibamenya gutandukanya droits et faveurs muri make kuvura umurwayi bamufata nkaho ari faveur bari kumugirira!

16
Eric 2019-11-07 23:52:02

Burya bwose umubare w'abaganga ni muke bigeze aha?!!! yababababababa none se MINEDUC ko ejobundi yari yahagaritse abarimo kurangiza i Butare muri Kaminuza y'u Rwanda,!!!!!! ndumiwe koko. ariko dushimire MINISANTE yo yahagurukiye iki kibazo da kuko wabonaga MINEDUC ntacyo boyibwiye.

17
Qilson 2019-11-07 23:52:00

H.E rwose turakwemera uri umuyobozi mwiza,turasaba ko n'abaforomokazi n'abaforomo n'ababyaza mwazatugenera umwanya. NURSES

18
Alisa 2019-11-08 07:26:23

Prezida wacu turamusaba dukomeje ko yakemura ikibazo kiri mubuganga cyane cyane ibintu byitwa ngo kuba murugaga rwose ibi ibintu Ni ubucuruzi kdi bushobora kuzagira ingaruka mbi cyane niba hatabayeho kubikurikirana neza kko ikiriho Ni ruswa kubona lisence wamuntu Uzi ibintu bikarangira avuye mu kazi kuberako yabuze aho yanyuza iyo ruswa cyane cyane abize labo ratoire mubatabare pe

19
Emmy 2019-11-07 23:41:34

rOBERT, UVUZE ukuri kwambaye ubusa.

20
Patrick Habimana RUHINANKIKO 2019-11-07 17:41:11

Turishimiye ikiganiro cyabaye Ariko Byumwihariko nezejwe numuyobozi wanjye Dr Violette Akingeneye Uburyo atuyobora neza .Akatwereka igikwiye kugira ngo uRwanda rutere imbere kurusha.Dr Salute yangu uyipokeye.

1  2