1  

1
Gasore 2019-11-07 10:06:14

Amategeko ndabona ariho, n'abacamanza bo kuyakurikiza, ikibazo ni uburyo system judiciaire yubatse, akenshi usanga basaba ibimenyetso kdi icyaha kimaze nka 2 mois kibaye ukibaza icyo kimenyetso uburyo cyapfa kuboneka, keretse igihe umwana bamuteye inda, kuko iki cyaha gikorerwa ahantu hihishe kdi ari 2 gusa. Ikindi ni ubukene bwa bamwe mu, babyeyi, bahabwa amafaranga kugirango baceceke, ugasanga ubikoze niba yifashije atanze ayo mafaranga, umwana akajya murugo akabyara umwuzukuru akajya mu bandi bana, naho uwo mubyeyi muto ubuzima bukaba burangiritse.

2
gatabazi 2019-11-06 18:50:15

Gusambanya cyangwa Guhohotera umwana (pedophilia) biroroha cyane kubera imyaka ye.Ngirango mwumvise ibihumbi n'ibihumbi by'abapadiri bahohoteye abana muli America,Canada na Australia.Ntabwo ari icyaha mu nkiko gusa,ahubwo ni icyaha ku Mana kizabuza abagikora kubona ubuzima bw'iteka muli paradizo.Nicyo gihano gikomeye kurusha ibindi kizahabwa abantu bose bakora ibyo imana itubuza.UMUTI nyawo w'Abanyabyaha nuko Imana izabakura mu isi ku munsi w'Imperuka nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Kubafunga ntabwo bizababuza kubikora.

3
Jacques 2019-11-06 14:59:30

Ndabona umuti sibihano bikarishye.ibyiza nuko hakorwa indangamuntu z'abana bakaziha ibara ry'umutuku bityo abafashwe bahohotera umwana akabihanirwa.

4
Mugisha Olivier 2019-11-06 13:46:28

nukubeshya muzage mukarere ka ngoma abagore baratotezwa ntaburinganire buriyo

5
Linda 2019-11-05 20:38:09

Kabisa babyongere ibihano kuko biba bibabaje cyane ukuntu umuntu mukuru ahohotera umwana just because amurusha imbaraga cg ubwenge..

6
twubakane 2019-11-05 20:37:15

Umwangavu cg umwari akwiye kuba Mukorukarabe. Niba umuhohoteye cg umushutse ukamutera inda cg ukamuvana mu ishuri, bakwiye kumuhanisha kuva kuri 7,000,000 kujyana hejuru akandikwa nk'umwenda uwabikoze agomba kwishyura ubuzima bwe bwose nubwo yaba adafunzwe, hagashyirwaho uburyo bwa Leta bwo kwiyishyura ayo Frw agahabwa uwahohotewe hamwe n'amande yinjira mu isanduku ya Leta. Hakiyongeraho kandi igihano nsimbura gifungo byibuze cy'imyaka kuva kuri 3 kujyana hejuru. Ibi kandi bikwiye no guhanishwa uwatinyutse urugo rw'abandi akajya kurusambaniramo cg akimukana cg akegukana uwashatswe n'undi mbere y'ubutane, gikwiye kdi guhabwa uwagize uruhare mu gusenya umubano w'abashakanye kugirango yiyegurire umwe muri bo, yaba yarabigezeho cg atarabigezeho apfa gusa kuba yarashenye uwo mubano. Icyaha cyo guhohotera abangavu n'abana kdi ntigikwe gusaza mbere y'imyaka 15. Usibye n'ibi kandi hakwiye kujyaho itegeko rihana umuntu wese uzahohotera umunyarwanda abikoreye hanze y'u Rwanda. Ibi kuko hari abica abanyarwanda hanyuma bagataha ubutabera ntibubakurikirane ngo kuko bitakorewe mu gihugu. Urugero, abagize imitwe irwanya Leta ikica abayigiyemo bashatse gutoroka cg bakabicira iyo ku zindi mpamvu. Hari kandi n'abica abantu bakisubirira iyo, hanyuma bakazaza nyuma bimaze kwibagirana. Ibi byaha nabyo ntibikwiye gusaza. Tekereza kwica umuntu wagiye guhaha iyo mu mahanga! Ubwo se twateza imbere business gute? IBI RWOSE BIKWIYE KWITABWAHO.

7
HGS 2019-11-05 18:20:02

Koko rero ibihano ni kimwe mu bikumira ibyaha. Ariko se inzego z'ubucamanza nizo zishyiraho aategeko?! Cyangwa zirayakoresha?! Njye nsanga ibi byakwiye kubonwa mbere n'abahagarariye abaturage. Ubu ubwo HE abivuze abacura amategeko bagiye kwicara bashyireho amategeko azavuguruzanya nta gushishoza guhagije. Ikindi cyagombye kwitabwaho ni ukureba impamvu iri inyuma y'iri hohoterwa. Njye nsanga n'ubucyene(inzara) burimo. Aho abangavu bashukishwa uduhendabana. Sibo bonyine kuko n'ingo zihungabanywa n'abifite ubona bo basa n'abari hejuru y'amategeko. Abakoresha bahohotera abo bakoresha, abategetsi bihimbira amategeko n'ibihano bidafite aho biteganywa. Ingero nyinshi zigaragara buri munsi. Aho ibyaha bihimbirwa mubushinjacyaha ugasanga abacamanza baricecekeye ntibabiteshe agaciro!

8
Mami 2019-11-05 17:54:37

Nibyo ibyo perezida wacu avuga cyane ufata umwana uri munsi ya 12 yakwiriye ahubwo gutakaza urugingo

9
Kavarisi 2019-11-05 18:19:28

ibi ntibikwiriye mumuryango nyarwanda.muzehe wacu tumurinyuma nibazamuribihano kurizo nkoramahano wenda byabacogoza.

10
Inararibonye 2019-11-05 18:18:58

Iki nikibazo gikomeye niba kiri kwiyongera koko nkuko babibwiye HE. Njye ndacyeka ko imibare yazamutse kubera ko abantu batangiye gushaka ubutabera mbere barabicecekaga. Ibyo nkeka biramutse ari ukuri, Minijust yaba iyobeje indege. Aho gushyira imbaraga mukureba uko abashaka ubutabera babuhabwa bose, ikajya kwiga uko yakaza ibihano. Ubutaha mwajya mucukumbura mbere yo kubigeza kuri Muzehe kuko ubu niyo mwasanga mwibeshye ntimwabigarura. Gusa nanjye numva byagacitse, ariko impamvu zibitera ntibitworoheye kuzirandura. Twageze who bidashoboka gusubira inyuma. Ubu ni ukureba uko twagabanya inda zabo nindwara naho imibonano yo basigaye bazi kuyishakira kuruta abakuru. Murakoze

11
Kamirindi 2019-11-05 17:54:37

Umucamanza mukuru.Nari nziko ari umugaba mukuru wingabo gusa

1