1  

1
EN 2019-10-30 10:24:41

@Hitimana, itangiriro n'iherezo ry'ubuzima ntitwabitindaho cyane kimwe n'iby'abazazuka ku munsi w'imperuka ni amayobera arengereye entendement y'abantu. Icyakora igishimishije muri byose nuko twisanze dufite ubwenge, tuza na none kumenya Iyobokamana ryigisha byinshi rikanatanga n'ibyiringiro. Uwifuza rero kugira iherezo ryiza kw'Isi no mu buzima buhoraho bwa Roho bitandukanywa n'urupfu, inzira ni eshatu nkuko Ijambo ry'Imana rikunze kubigarukaho, hari Kwizera Imana, Gusenga no Kwiyeza. Rusifero iryamiye amajanja, ntiva kwizima, mube maso!

2
hitimana 2019-10-29 20:46:07

Ndamwibuka disi n'agakoni ke akiri president.Niba umuntu atasazaga.Ariko njya numva ngo abantu bapfuye bumvira imana bazazuka.Ese bizaba ryari?Niba koko gusaza no gupfa bizavaho nkuko bible ivuga,byaba ari ibintu byiza.Nakora uko nshoboye kazaba muli iyo paradizo.Ariko kubera ko abantu benshi batabyizera,niyo mpamvu bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake imana.Ubwo niba bizabaho,bizagenda nko ku gihe cya Nowa,ubwo imana yarimbuye abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga imana.Ariko se imperuka izaba ryari?

3
hitimana 2019-10-29 20:46:07

Ni bake cyane bagera ku myaka nk'iyo afite.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha. Ariko nk'abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n'Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

1