1  

1
harerimana issiaka 2019-10-26 22:38:01

ministeur yuburezi irahuzagurika nubundi bigaga byose babareke

2
Karori 2019-10-26 19:50:09

Imacule avuga ngo bahahambye umusazi twaramusetse ariko ubanza aribyo. Nawe se umwana yize mu gifatansa cyangwa icyongereza umwaka wose akabazwa mu rurimi arizemo ? Njye hari nigihe nibaza niba umuntu wabishyizeho yarize

3
NICOLaS 2019-10-26 08:24:42

Ibigo byigisha muzindi ndimi bajye babaha ibizami mu ndimi bizemo naho kurundi ruhande turashima REB kuko yaduteguriye impinduka ziragora abantu bihangane noneho rero Twabasaba gukosora ubwinshi by'ibibazo kenshi nakenshi bisa p2 imibare yari iteguye muburyo budakwiye ikindi nuko bajya bohereza ibizamini bifotoye kandi niba ari isuzuma ryigihugu buri kigo bakahashyira byibura umupolisi kandi imirenge yegeranye igakosorana bakohereza naba bikoresha bizagenda neza rwose bakomereze aho bizagera kurwego Urwanda twifuza murakoze

4
Biryaho phocas . 2019-10-25 21:22:08

Ndi nyagatare reb yatunguye abana kand nibyiza kubazwa mukinyarwanda.

5
mwRimu 2019-10-26 19:53:15

yewe abarebera uburezi bakwiye kuba bafite lunette zihariye biravanze cyane, urasanga barabajije umwana wo muwa mbere ibyo muwa gatatu, ubwo ndavuga secondary uwomuwagatatu ntibamubaze ibyo muwa 1, noneho nubiryo curriculum ipanze nta logics irimo, kwigisha waste material muwa 1 nyamara waste management ukayishyira s2, ukabaza waste management muwas1, water muwa 1, water pollution muwa 2, aba subject specialist barimuri REB Basure ibigo tubagaragarize uko bimeze, gusa nkeka ko babyica babizi ,urabaza Hess'law muwa kane Kandi yigisbw muw 5, ubwo se umwana umufashije iki? kd aba bagabo bafite ikibi bagambiriye tutazi, KIE we ufite akazi nubwo mbona ntacyo bikubwiye

6
ddd 2019-10-25 21:21:56

Ejo hazaza h urubyiruko rw u Rwanda hasigaye hatera benshi kwibaza.Nyagasani wenyine niwe watabara

7
uwase teta 2019-10-25 16:55:12

ikibabaje nukuntu abo bakorera igerageza kubana bacu,ababo biga mu bihugu byo hanze.mu gihemmbwe cya nyuma abana baba bakorrera aamanota yo kwimuka warangiza ukabababa mu rurimi batizemo ngo uri mu igerageza ntasoni,ni akumiro pe.

8
peter 2019-10-25 16:55:09

ndi I Nyaruguru,REB yateguye ibizamini byoroshye ariko nibyinshi ntihitawe kuri level y'umunyeshuri umwarimu nukwandika tugasiba,tukongera tugasiba ibi sibizamini abana bahise barikubifata nk'umukino Niba barabonye ko bibeshye bazabikosora.

9
Claudine U. 2019-10-25 18:19:50

Birababaje n'ukuri.Ku bwanjye abayobozi bacu bakuye kudutabara kuko REB yifuza ko abana bacu bigishwa mu kinyarwanda kuva mu mashuri y'incuke kugeza mu mwaka wa gatatu,tuzisanga bazamukanye icyongereza gike kitazatuma biga amashuri makuru yemwe na kaminuza neza.Jyewe ndumva atariko twacyemura ikibazo cy'uko abana bacu batavuga ikinyarwanda,ibyo mubirebere mu ngo,ababyeyi bavugishe abana babo mu kinyarwanda ari nako babancegezamwo umuco wacu.Noneho mu mashuri isomo ry'ikinyarwanda rigahabwa amasaha menshi,ariko ibindi bikigishwa mu cyongereza.naho ubundi abana bacu baraharenganiye,cyane twe tutazashobora kubashyira muri international schools,kubera ubushobozi buke.Naho iby'ikizamini cya REB cyo,hari umuntu wambwiye ko i Butare byari byuzuye muri Cyber café,ubwo se REB izatubwira ngo ibyavuyemwo bimeze birtya,harabaye kubikopera,no kubikwizakwiza hose kuko nta photocopy machines amashuri yo mu cyaro zigira? Ahaaa..... Ni Claudine U.

10
Innocent 2019-10-25 13:34:16

REB ntakigenda cya yo! Ibaze kubaza umwana mu rurimi atizemo kweri? Ubu se icyo umwitezeho ni igiki? Noneho urebye uko ibyo bizamini ari ibibazo byinshi wakumirwa! Ntabwo iriya ari evaluation babuze icyo bakora

11
Eric Yuhi 2019-10-25 14:06:29

ariko bavandimwe bakunda igihugu cyacu, ubu koko REB yarananiwe koko?kuva 94 ntabaricara ngo bavuge ko ireme ry'uburezi rigeze kuri standard runaka?bizagera he? cgangwa c nibavuge ko indimi z'amahanga zanze ubundi biyigire ikinyarwanda gusa tumere nk'abashinwa cg aba russia

12
kiki 2019-10-25 12:06:10

Yego ko. Ubwo se ibyo ni ibiri koko?

13
Gabby 2019-10-25 14:06:04

Aha umwanditsi yavuze ko ibizamini byose mu mashuri abanza biteguye mu kinyarwanda kandi abana bo mu mashuri yigenga barize mu cyongereza n'Igifaransa. Siko biri rero kuko ibiteguye mu kinyarwanda ni ukuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu.Naho kuva mu wa 4 kugeza mu wa 6 ni mu cyongereza. Naho ku biga mu mashuri yigenga byo ni ikibazo kuko ibyo mu kinyarwanda ntibabyumva

14
Koraneza Deos 2019-10-25 11:56:10

Isomo ry'Amateka mu mashuri yisumbuye ryateguwe nabi ushingiye k'uburyo abanyeshuri basabwaga gusubizamo! E.g Define: History Use "Essay form" to give answer to this question.

15
Inararibonye 2019-10-25 14:05:33

Akavuyo kari m uburezi bw u Rwanda gakwiye guhinduka ntabwo habaho igeragezwa kur ejo hazaza h abanyarwanda. Ubwo se ko atari nk ingemwe bageragereza mu mirima koko wahindura system mu gihembwe cya nyuma ukibaza ko har ubwenge burimo koko.Nako ayo mategeko ntareba za Green Hills n ahandi abana b abayobozi babarizwa

1