1  

1
segikwiye 2019-10-23 18:07:23

Indangagaciro za Bibiliya n'iza Leta ntaho byahurira.Urugero,Yesu yasabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw'Imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga.Hanyuma asaba abakristu nyakuri kumwigana nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw'imana.Ikindi kandi,yabasabye gusenga basaba imana ngo izane ubwami bwayo vuba.Ubwo bwami cyangwa ubutegetsi bw'imana,nibuza ku munsi wa nyuma,nkuko tubisoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ubwo butegetsi buzakuraho ubutegetsi bw'abantu.Nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga,ubutegetsi bw'isi buzahabwa Yesu ahindure isi paradizo,ibibazo byose biveho.Murumva ko indandagaciro za bible zitandukanye cyane n'iza Leta.Ntaho byahurira.Kubera ko abayobozi nabo ari abakristu,ahubwo nabo bakwiye kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry'imana,kubera ko Yesu yabisabye abakristu nyakuri bose.Bakabifatanya n'akazi gasanzwe nkuko Intumwa ze zabigenzaga.

1