1  

1
bimawuwa 2020-01-20 07:44:53

Bazashiremo ni imbata nu zindi nyoni nziza zibereye parke zizatuma abantu barushaho kuryoherwa mu gehe bahasuye.na Kioske zigurisha ibinyobwa bidasindisha na restaurent ntimuzemerere abantu kunyweramo inzoga ni bindi bisindisha.iyo ni famille parke hazaba harimo abana nibo urebye baba basohotse bagiye kwishima.

2
THE BOSS 2019-10-25 13:28:09

yego nibyiza ariko ikimbabaza nikimwe nuko ibyo byiza byubakwa ariko ugasanga nta mu Nyarwanda ubasha kuhatemberera kubera ibiciro biba bihanitse, ugasanga nuwuhajya nibabagwizatunga, ugasanga pariki iri mugihugu ariko kuyijyamo uri umunyagihugu ninzozi.

3
hesron 2019-10-25 13:34:16

Mukomereze aho muteze imbere igihugu niyo majyambere aramye.

4
Pet 2019-10-25 12:02:41

Uyu mushinga ni mwiza cyane. Natangaga igitekerezo cyo kurebera ku busitani bwakozwe muri Singapore "Gardens by the Bay" aho ushobora kumara igice cy'umunsi utembera utaraburangiza, harimo amoko y'indabo/ibiti byose bibaho. Byafasha cyane mu guteza imbere ubukerarugendo.

5
#gukunda igihugu# 2019-10-24 15:39:32

@williams zoo ubu inzobere mubijyanye n'imibereho y'ibinyabuzima wayigereranya na captivite .iba ari nk'infungwa kera iburayi habagaho ZOO HUMAIN byabaga binababaje kuko abantu bazaga kureba uko umwirabura ameze bamwe bakamukozaho ikintu ngo barebeko irange ryuruhu rivaho.yabaga afungiranye mukazu aho bazaga kumureba batekerezagako abanyafurika ari nk'inyamaswa. urugero ufashe Kasuku ukayifungirana muri case(akazu gatoya gakoze muri grille)ukajya uyireba ukumva uko iririmba urishima ariko yo uba wayikuye muri environnement yayo ni ukuvugako uba uyikuye aho yabaga yisanzuye hayibereye kuko mu ishyamba iraguruka,ikajya kureba izindi zenewayo ingabo cyangwa ingore bikanatuma zororoka donc iyo uyikuye muzindi itakaza ubwisanzure bigatuma itororoka ikaba yacika(yapfa)nyuma igakendera. ubu mubihugu byinshi batangiye gusubiza inyamaswa mubyanya byazo zoo ziragenda zicika ni nka orhelinat kuko wibuke ko murwanda basanze umwana agira uburere iyo akuriye mu muryango. ubu ahubwo ikigezweho ni community conservation abantu bareba,basura inyamaswa mu byanya byazo nyuma imiryango ishinzwe kubungabunga amoko( y'ibiti cga inyamaswa )agashyira imbaraga mugufasha abaturiye ibyo byanya kamere kugira ngo bagire uruhare mu kurinda no kubungabunga izo species.faune

6
#gukunda igihugu# 2019-10-23 09:41:25

Abantu muri gutekereza ibya zoo aho bashyira inyamaswa zinyuranye kugirango abantu baze kuzireba cyari igitekerezo cyiza ariko nimukurikira aho isi igeze iyo ukuye inyamaswa mubyanya byazo(icyanya) bigira ingaruka mu mibereho yazo urugero kuzihindurira aho ziba bishobora gutuma zitororoka zikaba zakendera burundu. kuberako aho baba bazishyize hatandukanye na environment yaho zisanzwe ziba. urugero Panda ziri gukendera ndetse bivugwa ko kororoka kwazo biruhanyije. ni izo mu miryango ya ours ubusanzwe ours polaire zirya inyama ariko panda zo zirya ibibabi by'imigano. Ubu ibigo byemerewe kukora zoo keretse izubushakashatsi bugamije kugenzura no kwiga inyamaswa zifite ikibazo kidasanzwe. nukuvuga ko abatekereza zoo mujye muzirebera mubyanya byazo akagera ,nyungwe n'andi mashyamba. ahubwo hari uwavuze ko bazashyiremo n'amagare y'abafite ubumuga byo nibyo bazabikoremo. hari uwatanze igitekerezo cyo kuzamura umuhanda pour plus de durabilité na perennisation du projet nibyo uko abatuye kigali baba benshi batanafata amazi birangira amanutse mugishanga agatera imyuzure niyo resultant ya kiriya kiyaga mubona kunyange. mfite igitekerezo cyo gukora conservatoire des plantes projet narayikoze theoriquement ndashaka kuzatangira kuyikora no gushaka abatera inkunga icyo gikorwa.

7
Eva 2019-10-23 08:31:54

Ntureba icyo bita kwita kubikorwa by'iterambere bishingiye Ku kutangiriza ibidukikije. Ntimuzibagirwe gushyiramo ububwoko bw'inyamaswa kuko bwazajya bukurura ba mukerarugendo. 1. Gasumbashyamba. 2. Impala 3. Impalage 4. Inkende Binashobotse mwazashyiramo agace gato kubatsemo inzu zireberwamo inyamaswa zinkazi mukaba mwashyiramo nk'intare cg ingwe kuko nizimwe mu inyamaswa abantu benshi basaza batarabona. Tubashimiye kubw'iki gikorwa kandi komeza utere imbere Rwanda. Dutegerezanyije amatsiko menshi Ku mushinga uzubakwa ahahoze ikigo k'inganda igikondo.

8
Akami Tazaz 2019-10-23 08:01:37

No mumugi rwagati cg se hafi yawo cyane hakenewe park nziza nk'iyo ngiyo...Kugirango bihe CBD umwuka mwiza,haboneke ahantu abantu bakorera mumujyi bashobora kunyura bagahumeka umwuka mwiza,bakaruhuka stress z'akazi kenshi ndetse bikongera n'ubwiza bw'umugi.RDB izarebe ko byashoboka,ikore inyigo ifatiye urugero kuri company garden ya Capetown. Naho ubundi ndizera ko iyi garden ari itangiriro ry'izindi nyinshi kuko buri bishanga biri mumugi wa Kigali n'iyindi mijyi,ibitari iby'ubuhinzi byagakwiye kuzatunganywa bikabungwabungwa neza muri ubu buryo.

9
Mukristo 2019-10-23 08:01:37

Muzibuke guhingamo n'inshinge no kurinda ubu busitani ko bwabamo inzoka, ibimata, ingonokera, ibinyabwoya, n'ibindi byose byakwangiza umutekano w'abahasura.

10
bimawuwa 2019-10-23 09:50:33

uyu mushinga ni mwiza uretse gusa ko bigera ahanu ugasanga babizanyemo amanyanga bigahinduka bibi,nkubu uzasanga kwinira muri iyo park bizahenda kandi nta wishuza abantu iyo bagiye muri za park. bashyiremo ni mikino ya bana hari na system washyiramo outdoor gym ni bikoresho bitameze nka bimwe yo muri gym bikozwe mu buryo bitangirika bishinze hasi kuburyo nta wagikura aho kiri bashiraho mobile restaurant shops zicuruza ibintu bya byubugenzi crafts kuburyo na bamukerarugendo bahatemberera babasha kugura nka kantu kabibutsa holiday yabo bakoze aho bacururiza ibinyobwa byoroheje ntabwo akenshi muri park bahacururiza ibinyobwa bisindisha bashaka parking nini kuburyo parking yakwishurwa ariko entrance yo ntabwo yoshurwa uzanye imodoka rero akishura kuburyo aho niho abashinzwe park bungukira nabo bazajya bahakorera bazajye bishura frw avuyemo niyo ariha abahakorra isuku nu muriro baba bakoresheje.ibintu byose kugirango bibe byiza nuko bigomba kugira management nziza.

11
Mugyema Landuard 2019-10-23 08:39:06

Jyewe, nk'umuntu ukunda ibidukikije, nejejwe cyane n'uyu mushinga wa Pariki ya Nyandungu. Jye najyaga nywumva nkumva ari nk'inzozi, ariko muri iyi minsi najyaga nyura hafi yaho nkabona abantu bari mu bikorwa ntasobanukiwe nkumva binteye amatsiko. Amafoto mbonye hano ankururiye amatsiko yo kubona uko hazaba hasa harangiye neza. Uzaba ari kimwe mu bikorwa by'indashyikirwa u Rwanda rukomeza kwigezaho. Courage, REMA, cyane cyane Umugwaneza Janet. Nimukomeze guhindura u Rwanda intangarugero kuri byinshi!

12
WAJENEZA 2019-10-23 08:53:52

#Festo, imisambi yamaze kugeramo, ihamaze amezi agera kuri atanu

13
Festo 2019-10-22 21:10:19

Mbanje gushimira abateguye uyu mushinga mwiza cyane. Kubukerarugendo bw' inyoni muzibuke gutekererza no kumisambi kuko ndabona yahaba cyangwa yaranahahoze. Mushizemo kandi nka zoo yinyamaswa byaba byiza Imapala, impalage, ifarasi etc.

14
Bobo 2019-10-22 17:19:16

Iyi gahunda irashimije cyane.Komeza imihigo Rwanda dukunda.Gusa hazatekerezwe n'amagare y'Abafite ubumuga ndetse n'inzira ziborohereza.

15
lambert 2019-10-22 17:08:45

muzite cyane kumaxi KUKO mubigarragara mugihe kinvura ahohantu hajya huzura amazi urebye kumuhanda uzamuka kimironko . birasaba kuwigiza hejuru cyane hanyuma inzira zamazi zikaba mini kugirango bibe ibikorwa birambye . ikindi hari imbyicungo myiza igezweho dukeneye murikigihugu ishobora gukurura Africa hose nabanyaburayi ... muge kuri google mwandikemo Wonderland Canada .isiyoye ihora ishaka kuyijyamo abakerarugendo baza kubwinshi l am sure murakoze

16
sezikeye 2019-10-22 17:11:34

Ubu bwiza buge butwibutsa ukuntu isi ya paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13 izaba imeze.Nkuko bible ivuga,abazayibamo bazarokoka imperuka,bazabaho iteka nta kurwara cyangwa gupfa.Nkuko Yesaya 11 imirongo ya 6-8 havuga,abantu bazaba bakina n'inzoka n'intare.Ibibazo byose bizavaho,harimo Passport ku buryo abantu bazatembera bakajya ku isi hose.Isi izaba igihugu kimwe gituwe n'abantu bakundana kandi bumvira Imana,kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi ku munsi w'imperuka nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.

17
williams 2019-10-22 17:17:07

RDB izanye impala nkeya byaba byiza, hagashyirwa uruzitiro byatuma ba mukerarugendo bahishimira kurushaho

18
HABANA Eric 2019-10-22 17:18:58

Uyu mushinga urashimishije kabisa, duhereye kuri uriya mushinga wa RDB uri kw'i Rebero, ukongeraho uyu wa Nyandungu, ndizerako tutazongera kubura aho tujyana abana bacu ngo bakine, bisanzure, kandi bidagadure bihagije. Gusa abashinzwe iriya mishinga nimara kuzura bazabimenyeshe abanyarwanda, babyamamaze cyane, by'umwihariko abanyakigali kugirango ababyifuza bose bahasohokere. Iyi mishinga ije ikenewe rwose. Murakoze kuri iyi nkuru nziza mutugejejeho

19
Hassan Mazimpaka 2019-10-22 17:18:52

Nice place ! Ntimuzibagirwe aho kugurira ibyo kurya kubwinshi hahaha.

1