1  

1
O 2019-10-19 07:23:57

Nkora muri public transport mugihugu kimwe kandi hiteye imbere kubwibyo rero bakwiye kujya banabaza niba muri diaspora ntabantu bahari babagira inama kuburyo uyu mushinga ushyirwa mubikorwa neza. Kandi ndizera ko hari nabandi hirya no hino bafite ubwo bumenyi.

2
FII 2019-10-18 15:52:02

ahubwo rwose sinzi nimba aba bayobozi baziko abashoferi batugerekeranya kuburyo tubura numwuka wo guhumeka,, mu bihugu byateye imbere si kuriya bakoresha zino modoka. mushyireho umubare ntaregwa wabagenzi bazajya bazijyamo utabangamye.

3
ngenzi 2019-10-18 13:39:43

Barakoze kuba bibutse ko bazambije transport bakaba bagiye gukosora amakosa yabo. RFTC nayo icyemure ikibazo cy'abashoferi babo bafite ikinyabupfura gicye aho usanga bamwe batuka abagenzi.

4
savio 2019-10-18 13:06:25

kugera ku cyapa no kuvaho ni ibintu 2 bitandukanye! Iminota 15 irenga umuntu acyicayeeeee

5
Sally 2019-10-18 13:39:21

nibyiza ko mutekereza kubagenzi ndetse n'aho bajya.Ariko na none mwibuke ko habayeho amavugurura ngo bazashyiraho WiFi, abantu kwihuta muburyo bwo kuva kumirongo miremire, ariko c nanone nimwige uburyo abantu bajya bagenda bicaye kuko birababaje kubiona umuntu atanga amaranga ye ngo agende ahagaze, agire kugenda akererewe agire gushyiraho n'umunaniro. Shira umuteto munyarwanda. hanyuma ngo moto zabaye nyinshi. nonese ko arizo zitanga service nziza kubashaka kwihuta? harakabaho mwebwe mudutekerereza ariko shira umuteto zo ziracyanengwa rwose.

6
Aferky 2019-10-18 13:39:17

Byose byishwe no guha ligne company imwe, ikitwara uko yishakiye kuko nashiraho imodoka imwe izava remera ikunyureho sonatube yuzuye ijya mumujyi, hari nubwo uyitegereza kuri tour ya kabiri kubera ko ntayindi yagutwara. Ubwo udafite aya moto gahunda zose zirapfa, bikamuhombya ari nako n'Igihugu kihahombera. Babyihutishe business zabantu zihute

7
Karasira Billy 2019-10-18 09:37:19

Ngo moto 60% ngo biteye impungenge? Ahubwo uwavana izo modokari zose mumuhanda moto zikiyongera kuko nizo ngoboka rugamba zikenewe kurusha uko mubyumva, nimukate imihanda muma quartier murebe ko ibintu bitagenda neza, ariko ahantu nka za Gisozi habitse n'amateka ababaje y'u Rwanda nta soni habatera iyo umurenge wose nta mihanda ugira muri quartier koko? Utuyira wagirango ni ubudodo twihimbiwe n'abaturage n'umuhanda umwe wa ULK ? Mbega Gasabo!!!!!

8
bimawuwa 2019-10-18 09:55:00

gahunda ni nziza ariko gusa bisaba ubunararibonye buhagje wohereze abantu bajye mu bihugu byateye imbere mukore ingendo shuri murebe uburyo bapangamo gahunda zo gutwara abantu ikindi nizere ko no mu Rwanda hariho amasaha umukoza akora atarenza abe ariyo masaha umushoferi utwara imodoka za bagenzi akora iyo umushoferi akoze amasaha menshi ataruhuka nawe urabyumva aba yamaze kunanirwa mu mutwe rero ibyo bishobora kumuviramo gukora impanuka kwogera imihanda no gushaka abashoferi benshi kuburyo bus itagombwa gutwara umushoferi umwe ku munsi bus ntishobora guhagara ariko umuntu arahagarara. burya ibintu igira gahunda igihe cyose bigenda neza.

9
Mr P 2019-10-18 09:54:40

None se ubu nkawe wa munyamakuru we ubu ugaragaje iki? Ubuse byibuze ugaragaje uburyo buzakoreshwa kugira ngo umugenzi ave mu rugo azi igihe imodoka imugereraho? Wakabaye uvuze niba hazakoreshwa ikoranabuganga cg niba ari ukundi bazabigenza. Muri rusange iryo niryo ryagakwiye kuba izingiro ry'inkuru. None ubu wanditse iki koko? Erega mukwiye no kumenya abo mwandikira. Kuko mwandikira abantu bajijutse bityo rero mukwiye no kumenya ibyo mu baha mukabanza mukabisesengura mbere yo kubitangaza. Bitabaye ibyo murimo murica ubunyamwuga bwa bamwe muri mwe. Reka twizere ko mugiye kwisubiraho. Sawa ibihe byiza.

10
Vigilant 2019-10-18 13:46:12

Erega ikibazo dufite nukujyanwa nk'inyamanswa ..naho ibindi byo ntakubazo.

11
John 2019-10-18 13:45:59

Ikibazo cy'amasaha cyo sinzi niba bizaborohera kuko nkiyo urebye agence zikora mu ntara usanga zibeshya abagenzi, baguha ticket yanditseho isaha runaka bakarenzaho 30mins imodoka itarahagera. Gusa ubwo babitekerezaho ni byiza

12
Fbk 2019-10-18 13:45:49

Byiza kuba mwabitekereje gusa ntiwanze guhagarara ikibazo nuko badubakira nkabapakira ibishingwe tuba twuzu naho guhumekera utahabona nibura abahagarara babe nki 10, ikindi muvugurure bus station ya nyabugogo isanabi peee, ikindi nanone habeho imigozi itandukanya ligne nindi nkuko muri bank biba bimeze kandi iyo bigeze ninjoro ntiwamenya aho kimoronko iri remera nibura bishobotse mushireho ibyapa byaka bigaragaza ikerekezo umugenzi aganamo kuko ushobora kubaza umuntu akakuyobya bitewe nibyo agushakaho, cg se wenda nibwo bwambere uhaje like nkumunyamahanga ntiyamenya ikerekezo ajyamo ari ninjoro habayeho rero ibyapa byaka biranga icyerekezo byaba byiza nabyo, ikindi tap

13
BJD 2019-10-17 21:17:02

NIBA BITAZAHERA MUMISHINGA TURABASHIMIYE

14
Ngango 2019-10-17 21:00:02

Ligne ya Kanombe mu gitondo birakunda, ariko nyuma ya mbiri birazamba.

15
Mupenzi 2019-10-17 20:54:17

bazabanze bakureho kuva Nyabugogo ukagera Kabuga uhagaze, uzaze ntaho bitaniye no kugenda muri Hilux yakera uhagaze muri carisorie.

16
narumiwe 2019-10-17 21:00:02

Bazakureho no kugenda abantu bahagaze mu modoka ariko, kuko biriya nta droit de l'homme irimo pe!

1