1  

1
Ben kwy 2019-10-20 07:59:12

Mana Nyagasani nyamara ibi bintu nibyo kwitondera iyo ibintu bimaze kugaragaramo ibibazo nkibyo nisomeye biba bigaragara ko Amateka hari igihe agorekwa kubushake,Gusa njye ndi Mineduc iri ishuri narigira irya Reta 100% kuko narifata nkibyabuze bene ryo Impamvu nuko nirihabwa Ababyeyi bizaba ari ikibazo kuko nabo si iryabo kuko umubyeyi Arangirana na Archive y'Ikigo mu gihe Umwana we ataba abarizwa Muri icyo kigo, Ariko nanone cyinahawe Rmc byaba ari ikibazo noneho gikomeye nshingiye kubyo ndi kwisomera Muri iyi nkuru na comment zayo kandi byaba birangiye burundu kongera kuba kizima kuko niba nibigo bafite kubitunganya byarabananiye hariya noneho bacyica burundu!!!! Ikindi tugomba kutirengagiza nuko inyungu arizo bashyira Imbere nyamara higa abana babakene benshi. Ikindi cyatuma nge ntakibaha ubundi bo bakoreye iki icyo kigo abantu batanishyura Umwarimu wigisha Religion yidini yabo kuko! Ese ubundi ko hari Amatsinda menshi mubasramu Shiya nandi habonetse abandi bavuga ko aribo bari bakwiye kugihabwa murayo Matsinda Siko kavuyo kose. Reta ni iyabose kandi niko bayibonamo hitonderwe umwiryane igihe ryahabwa uwo ariwe wese utari Reta. Murakoze

2
Kasimu N 2019-10-19 13:23:17

Hari ibibazo dukwiye kwibaza,Ese Intwali n'umuryango w'Abaislamu ni iki cyabayeho mbere? Igisubizo: Icyabayeho mbere ni Intwali kuko wabayeho mu 1955 naho Umuryango w'Abaislamu ubaho mu 1964. None se cyaje kuba icya Amur gute? Igisubizo:Mu 1964 Umuryango w'Abaislamu wabonye ubuzima Gatozi arinako kubaha byemewe namategeko hanyuma ubwo hicwagwa Abatutsi bari basigaye mu gihugu ninabwo Abubatse iryo Shuri hicwagwa ndetse baziraga kuba ari Abarunari Nabatutsi Hicwamo 8 Muri 11 batatu basigaye barahunga Abandi bajugunywa ku Musozi wa Nyamagumba Mu Ruhengeri.Uwahawe Iyo Mission ni uwari Umuyobozi w'Abaislamu witwaga Ndagari kuko yari Parmehutu Maze Reta ya kayibanda imwizeza kumufasha banabaha ishuri Intwali nkingororano,dore ko banyiraryo bari bishwe nta nuwari usigaye kuko nabandi bari bamaze kumeneshwa nguko uko Intwali yabaye iyumuryango wabaislamu.

3
Murangwa Djamiru 2019-10-18 19:12:50

Muvandimwe uhakana ko abo bantu Ari abajura uragirango tuvuge ibya Sheikh Sindayigaya Musa wirirwaga yandika Amabarwa Asaba umutungo wikigo?Ese tuvuge Amafaranga ibihumbi 900,000frw yatwaye ateye iterabwoba Directrice

4
Kayinamura Jean Paulo 2019-10-18 13:39:27

Erega wamunyamakuru haribyo utavuze wibagiwe kuvuga muriyo nkuru ko Ababyeyi bashinze ishuri Intwali Umunani muribo bicishijwe numuyobozi wabaislamu witwa Ndangari 1962 abajugunya Nyamagumba icyo gihe baziraga uburunari.Dufite byinshi byo kuvuga gusa uwitwa Sindayigaya niwe wirirwa ateza aka kavuyo.

5
Gahuzamiryango 2019-10-18 09:20:23

Ariko ibintu bisa n'ibyoroshye. Ntabwo wagira umutungo kandi utarabaho. Niba ishuri ryarubatswe muri 55, Umuryango ukabaho 62, hashize imyaka 7 ikigo kibayeho, warangiza ukavuga ngo n'ubwo navutse hashize imyaka 7 wowe uriho, ndakwegukanye, uri uwanjye. Icyo gihe ibintu bishoboka ni ibi: Warunguze, garagaza inyemezabuguzi. Wampaweho impano, garagaza inyandiko. Habayeho urubanza, rushingiye kubintu bitandukanye(waranyishingiye muri banki mbura ubwishyu, twagiranye amasezerano ndayica....) hanyuma uratsinda, uranyegukana. Niba muri ibi ntanacyimwe cyabaye, urashingirahe uvuga ko ikigo ari icyawe. Ibi bikunze kubaho, aho itorero runaka, riza rikihandagaze rikavuga ngo iki kigo ni icyacu, kubera akantu gato cyane karanga idini ryabo gahari(urusengero hafi aho, abaryigamo cg barirereramo bafite aho bahuriye ni iryo dini, ingero zirahari) MINEDUC igomba, ikwiye gushishoza hato itazajya igonganisha ababyeyi n'imiryango. Niba ababyeyi ntabuzimagatozi bafite, ikigo ni kibe icya LETA maze ifatanye na KOMITE y'ababyeyi kugicunga. UMURYANGO w'abayisilamu, ubivemo. Kereka niba LETA yarabuze umufatanyabikorwa mu gucunga ikigo, uretse ko nayo bisa nkaho atari icyayo, ahubwo yaba umuterankunga, noneho ikavuga iti : RMC ba uducungira; Naho ubundi ababyeyi , abarishinze (niba hari abagihari cg babakomokaho, bakore umuryango wemewe n'amategeko maze bafatanye n'abaharerera kugicunga. Nibyo. Comment yanjye ntimuyinyonge

6
bimawuwa 2019-10-18 09:37:05

Iki kigo nacyizeho ntabwo nzi ibyababyeyi nta nubwo nigeze mbona habaho inama ya babyeyi bateraniye kuri icyo mu gihe cyanjye nahigaga. kuva kera cyafashwaga na reta none sinzi uko ari ababyeyi cg umuryango wa siramu icyiyitirira ndizera yuko iyo kiza kuba mu maboko ya byeyi kuva kera ntabwo cyari kuba kikiriho ubu kuba cyaba cyitirirwa koari ishuri ryatanzwe nu mwami ntabwo bivuze ko ari iryababyeyi umubyeyiyiyitirira ko ari arijye mu gihe umwana we ahiga iyo ahimutse cg aharangje ndizera ko ntashingano aba ahafite nireta iguma inshingano zose. none rero ari abo babyeyi nu wo muryango bagomba kubireka rikagenzurwa na reta nkuko buahozeho kuva kera twe tahize amashuri amwe nta nintebe zihagije zabagao abanyeshuri bamwe bakizanira udutebe two kwicaraho abo babyeyi ntibari bahari ko ntacyo nigeze mbona bakora reta siyo yakoze ingamba zo kuvugurura amshuri yose no gshiramo intebe zihagije abo babyeyi barimo gusakuza ninda nini gusa barashaka guhambya ibyo iryo shuri rimaze kugeraho. abo na kibikira nayo ababikira bajye ho bavuge ko ari iyabo intwari nta nubwo ari prive ntanubwo ryigenga kuva kera riyoborwa na reta nasabaga ko ariko byaguma.

7
NTWARI 2019-10-18 13:45:43

Njye simvuga byinshi kuri iyi sujet, Cyane ko ubuyobozi bwa Mineduc burimo GUSHAKA umuti wicyo kibazo. Ariko niibarize wowe WITWA [email protected] uri gutuka Abasheikh, KO numva bose URI KUBAHAMYA ICYAHA CYUBUJURA, Niba ariko ubibona kuki utajyana IKIREGO mu nkiko? Aho kubizana hano utukana uharabika Abayobozi bawe? WATINYE IMANA EJO KU MUNSI W'IMPERUKA UTAZABA WARUGWIJEHO UMUTWARO W'IBYAHA BYO GUHARABIKA ABANTU.

8
Binege 2019-10-17 18:02:53

ariko se abo ba sheikh baba baona ibintu byosebabyikorera bakabishobora,yaba gucunga umutungo nibo baba bashaka kubyikorera,yaba amategeko,yaba itangazamakuru,kuyobora ibigo ngo RMC NI IYABO NTITUBASHAKA

9
Rubanda 2019-10-17 18:00:10

Uno muyobozi arasobanutse kbs , ubundi umukoresha wawe ni uguhemba yaba abo babyeyi cg RMC ntacyo bavuze

10
Muvunangoma Isaac 2019-10-17 21:13:42

ibi ababyeyi bavuga niko kuri,wasobanura gute ukuntu ishuri ryashinzwe mu 1955 maze umuryango wabaislamu ukabaho mu 1962 ukaza wiyitirira iryo shuri!!!!! erega banabisobanure neza ko iyo AMUR yashinzwe na MDR Parmehutu maze uwabaye umuyobozi wayo bwa mbere yivugana ababyeyi bashinze iryo shuri harimo abatanze ubutaka maze abajugunya ku musozi wa Nyamagumba.

11
habineza 2019-10-17 13:20:07

CIESK barayiriye barayimara mubirinde pe ,ibyo ni byize ntimuzabemerere

12
habineza 2019-10-17 13:20:07

Hoya ntimuzemere rwose abo basheikh ni abajura bose baba bashaka kurya gusa abayisilamu CIESK se ntibayirangije ubu ntiyahindutse ishuri ry'incuke?ni bagende

13
#gukunda igihugu# 2019-10-17 13:20:06

izingiro ry'ikibazo ni ukumaranira imitungo mbona bisigaye byeze mw'iyi minsi niba intego ari ukurerera u rwanda barekeye icyo kigo ababyeyi nyuma leta igakomeza kugifasha ndetse na RMC ikajya ibaha agahimbazamuskyi k'abarimu ?? Ababishinzwe babirebe neza iyo bigiye mumiryango itegamiye kuri leta nayo ibeshwaho n'inkunga zo hanze iyo zibuze n'ibikorwa yakoraga birasenyuka ingero turazifite ni nyinshi. rihabwe ababyeyi ariko hashyirweho comite de gestion nayo ishishoza kugirango wa mugani ishuli umwami yashyizeho itafari ritazasenyuka.

14
sinzi 2019-10-17 12:12:31

nyabuneka Isaac Munyakazi ntabogame nawe numu muslim ubwo bose baraziranye BABYUZUZE NEZA RWOSE

1