1  

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-10-17 10:48:53

Huye yasenywe n'ibyemezo bidahwitse byagiye bifatwa n'ubuyobozi mu myaka ishize: gukinga amaduka mu mujyi nta mpamvu, kwimurira ibigo bikomeye i Kigali, gufunga umupaka n'u Burundi, n'ibindi n'ibindi...

2
KAYIRANGA MUZUKA EUGENE 2019-10-16 12:24:26

HHHH,UYU MUYOBOZI AZAHABWE PRIX NOBEL MURI TECHNIQUE ATI:38 GUSA NIBO BARWAYE AMAVUNJA MU KARERE KOSE.Ndababaye gusa kuko kutemera uburwayi ntushobora kwemera umuti no gukira wapi.Wakwemeye ko no kubabara bitoroshye kubera ubwinshi,uhereye Maraba za Ruhashya na Kigoma,karama ko atari wowe watumye bazirwara.

3
Neza 2019-10-16 08:28:20

Uyumunyamakuru azakomeze atembere u rwanda. Ngibi ibyo abanyarwanda dukeneye kumva. Ngibi ibyo dukwiriye gushakira ibisubizo birabye. Naho kwirirwa ducengana nitubireke kubeshyanya nibihagarikwe peeee... Bayobozi mwishaka guhindanya isura yumusaza twitoreye H.P nubwo atabivuze byose ukobiri turamushimiye knd dushimiye igihe.com

4
Anastase 2019-10-15 23:43:43

Muraho neza basomyi nangenangirango mbangeze ukombibona kurigutera ubukene bwanone nibicuruzwa byaciwe byajyagabifasha abaturange barubandarugufi kwikenura ibyonibicuruzwa Ni Caguwa yafashaga Ben Shi harimo namasoko yomubyaro ndetse nimijyimyishi?muzabikoreho ubushakashatsi?

5
Yoyi 2019-10-15 18:16:00

Huye imikorere y'inzego zibanze iracyarimo ikibazo, nundi mwaka uzasanga ariko bimeze niba ugirango ndabeshya uzagaruke azongera abisige amagambo meza. Byumwihariko Huye ikwiriye kwitabwaho bakagabanya technique muri byose

6
HABANA Eric 2019-10-15 16:03:41

Muhumure Huye yacu irimo kuzamuka rwose ugereranyije n'imyaka 4 ishize, kandi n'ikibazo cyabiteraga Leta yakivugutiye umuti aho ibigo birenga bitanu (Musee, HEC, Inama y'ururimi n'umuco, NIRDA, RAB,....byari byaravanywe Butare Inama y'Abministiri yemeje ko bigomba kugaruka, ikindi faculties zimwe zari zarajyanywe Kigali bitizwe neza zikaba zaratangiye kugaruka. Ubundi burya buri gace kagira ikigateza imbere, ubushakashatsi bwakozwe n'ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n'imiryango mpuzamahanga GGGI (Global Green Growth Institute) byerekanye ko Huye Former Butare ari Hub of education (igicumbi cy'uburezi), kandi Leta yabivugutiye umuti. Ikindi buriya Huye ikwiye gushyiramo imbaraga n'ukurwana n'ubwiyongere bw'abaturage butajyanye n'umusaruro, ibyo bizaba igisubizo cy'ibibazo by'ugarije abanya Butare ndetse n'igihugu cyose. Naho ibibazo byavuzwe muri iyi nkuru biri mu gihugu cyose by'umwariko mu bice by'icyaro.

7
huye 2019-10-15 15:30:09

kwimurira ibigo bikomeye i kigali biva huye , ubuyobozi, gufunga imipaka nigihugu cy'uburundi nibyo byateye ubukene huye

8
#MyExperience 2019-10-15 16:07:49

Ibi ni uguca kuruhande ikibazo gihari, ikibazo n' ubucuruzi b' umujyi bwaguye cyane! Inzu ziri m' taba zitababwamo ni nyinshi, ngo abantu badafite aho kuba

9
Inzobere 2019-10-15 14:32:18

Wa munyamakuru we wanditse iyi nkuru mbanje kugushimira by'umwihariko, kuko iby'uvuze wagirango waranyumvise kuwa gatandatu!!!! Uriya munsi nafashe igihe cy'isaha ntembera umugi wa Huye, kuko nk'ahantu nabaye numvaga mpakumbuye cyane!Nageze mu duce two ku Itaba, mu cyarabu, I Ngoma.......... : Nabonye inzu nyinshi za kera zidatuwe kandi ubona zikomeye cyane zamezemo ibyatsi imbere inyinshi ziri hariya imbere ya stade ujya ku itaba, ngirango ni zimwe z'abakoloni.Dore ikibazo nibajije : Ni gute izo nzu zidashobora nibuza gusigwa amarange bakaziha abo bantu baba muri nyakatsi ? Narebye ziriya nzu ziri iruhande rw'iya Gicanda ( RIP) inyinshi ntabantu bazirimo nizindi?Ese wenda igihe bagitegereje igishushanyo mbonera, cg ba rwiyemezamirimo bazahubaka ibijyanye n'uko akarere gashaka ntabwo zatuzwamo kweli abo badafite aho baking umusaya???Ese hariya mu cyarabu mbere y'uko haba amatongo ntihari hakirimo inzu zigikomeye zatuzwamo abantu??Kuko ntekereza ko kuba mu nzu z'abakoloni byaba byiza kurusha nyakatsi ishobora kugwira umuntu isaha n'isaha!!!!!! Ntihazagire uvuga ngo zishakaje fibrocement!!!!!!! Mu Kiyovu cy'abagire nizo nsa kandi ifite icyumba kimwe na salon ikodeshwa ama dollar 1000??????? Bayobozi b'ibanze ntimukavunishe umusaza namwe mujye mukoresha common sens.

10
Musindi 2019-10-15 16:13:13

Mba ndoga Mutara! Uyu mwanditsi azi kubeshya. Ibi ntabwo biri mu Rwanda. Ariko niba ari byo, Jenerali aracyafite akazi!

11
j 2019-10-15 12:34:50

ibi bibazo byose biterwa ni kintu kimwe kandi ntabwo ari mu karere ka huye gusa kuko ni mu Rwanda hose byose biri guterwa nu bukene bukabije bwugarije abanyarwanda.

12
Gatama 2019-10-15 13:01:10

bi bibazo byose ni ingaruka z'Ubuyobozi bibi bwagiye buyobora akarere ka Huye mu gihe cyashize.. Umujyi ugafungwa imyaka umunani na kaminuza n'ibigo bikomeye byatangaga akazi n'amasoko bikimurirwa i Kigali..Byose ni process nta wanze gukora n'ubunebwe mwirirwa mushinja abanyehuye sibyo. Abayobozi bakurikira buhumyi nibo bashegesheje Huye imyaka irenze umunanai ntimwizere ko ibibazo byose mwavuze nemeza ko ari bo babiteje byakemuka mu munsi umwe!! Ubwenge,ubushake n'Umurava birahari ahubwo leta yarikwiye kureba uko iha indishyi abaturage bahombejwe n'ibyemezo bihubukiwe cg yongere budget en consequence naho ubundi ubukene buzaba akarande i Huye..

13
jean 2019-10-15 11:56:20

hoya rwose abarwaye amavunja ntabwo ari 38 gusa, ni benshi barenga 1000, kimwe n'abatagira imisarane barenga 2000

1