1  

1
Silas 2019-10-27 14:23:50

Ikibazo si uko Abanyamadini bayobora munzego za Politiki. Kuko Abanyamadini baramutse bafite gukiranuka kw'Imana nibo bayobora neza. Ikibazo ahubwo nuko usanga Abanyamadini nabo baba bafite muri kuvangura no kwirema ibice bishyingiye Ku Madini bavarizwamo, ari nabyo bituma batayobora Abaturage Bose neza, kubera cya kintu baba bifitemo cyo kubogamira kw'idini abarizwamo. Ibyo nibyo bituma batayobora igihugu neza. Ariko, baramutse bafite imyumvire y'Imana,iyihanganira abantu Bose bakayoborera Bose mu rukundo rw"Imana; nibo bayobora neza kurusha Abatari Abanyamadini. Murakoze

2
DUKOMEZEGUSENGA VĂ©daste 2019-10-21 16:23:06

Hanyuma y'ibyo,mbona Marayika wundi amanuka mi ijuru afite ubutwarea bukomeye,isi imurikirwa n'ubwiza bwe.Avuga ijwi rirenga ati"IRAGUYE IRAGUYE BABULONI.IHINDUTSE ICUMBI RY'ABADAYIMONI,AHARINDIRWA IMYUKA MIBI YOSE N'IBISIGA BYOSE BIHUMANYA KANDI BYANGWA;KUKO AMAHANGA YOSE YANYOYE INZOGA,ABAMI BOSE BASAMBANAGA NAWE,ABATUNZI BO MU ISI BAGATUNGISHWA N'UBWINSHI BW'UBUTUNZI BWAWO"IBYAHISHUWE 18:1-4.Rero birabagora gutandukanya umurongo wa Kiliziya Gatolika n'abayihagarariye.Umuyobozi wayo ubwe ni umukuru w'igihugu cye(gifite ibendera,indirimbo,igisirikare"SWISS GUARD",kikagira abambasaderi aho gishaka hose);kandi abifatanya no kuyobora iby'idini.Ibi kandi byatangiye mu mwaka wa 538.Nk'uko arukamba yabivuze,ibihe byinshi ntibakora nk'abayobozi;ni umujyanama/umufasha...abandi bagasinya banigamba ko bazi ibintu nyamara mu by'ukuri bifite aho biva.Muzirikane ko Imana idakunda indyarya,azazirimburana n'abarozi n'imbwa n'abasenga ibishushanyo.

3
kamegeri 2019-10-10 11:54:22

Kuba abanyamadini bivanga muli Politike,ni amahano.Muribuka ejobundi abasenyeri n'abapadiri bo muli DRC bivanga mu matora,bagatangaza ko Martin FAYULU ariwe watsinze.Muribuka Musenyeri Perraudin ashyigikira ishyaka Parmehutu,bikabyara Genocide yo muli 1959-1963.Hamwe na Musenyeri Nsengiyumva Vincent washyigikiye ishyaka MRND rya Habyarimana,bikabyara Genocide yo muli 1994.Mu ntambara yo muli 1990-1994 hano mu Rwanda,abanyamadini basengeraga ingabo za Leta ngo zitsinde umwanzi FPR.N'uyu munsi,amadini yivanga cyane muli Politike.Muli Yohana 17,umurongo wa 16,Yesu yasabye abakristu nyakuri "kutivanga mu byisi",cyanecyane politike.UMURIMO rukumbi yabasabye,ni ukujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry'Imana,kugeza ubwo azagaruka ku munsi wa nyuma.Abagerageza kubikora kandi ntibivange muli politike,ni abayehova gusa.

4
John 2019-10-25 08:30:29

Nibyo. Nta kuvanga amasaka n'amasakaramentu. Niba wihaye Imana yihe nyine,ureke kwivuruguta muri politiki. Cg se ngo bakwite Gafranga,nturangwe no kunyereza ibitari ibyawe,cg ngo wibere mubusambanyi. Uzi kubyara umwana,warangiza ukanamubyara muri batisimu.

1