1  

1
Tonto 2019-11-05 17:54:37

Wamuma nyamara yari ashoboye. abagabo ntago bajya bakunda kumvikana. Ububanyi namahanga bubikemure.

2
Kalisa 2019-11-05 08:35:10

Akaruta akandi karakamira. Leta ya Uganda irashaka kubana neza na Leta y'u Rwanda. Rwanda mbona ari yo ifite inyungu nyinshi mu kubana neza na Uganda.Abahagarariye Rwanda mu namabashatse bacisha make.

3
Hamya 2019-11-05 06:35:00

Hitayesuwe ndibaza ntabawe ufiteyo kubashimira kubo barekuye bake ,abasigayebo baraziriki? urabafata nkaho ibyobakoze ariko bikwiriye kumera ibyobakora ingaruka mbi ntibazatinda kuyibona

4
Munyembabazi Diogene 2019-11-05 06:34:59

Uganda yari ikwiye kwigaya ikanibaza impamvu nta kirego ifite irega u Rwanda ngo uretse gufunga umupaka wa Gatuna kdi wariho wubakwa,kuba kagitumba ifunguye,kuba abaturage babo bemererwa kuza mu Rwanda bagasubirayo Ku idembe byagakwiye kuyitera kwigarukaho ikarekura abanyarwanda yafunze inabica urubozo,yagakwiye kureka guha inkunga iyo mitwe irwanya igihugu cyacu ikibuka ko mu gifumbira baca umugani ngo "Inshuti ya hafi iruta uwitwa umuvandimwe ariko utuye kure". kandi tuzahora dushyigikira amabwiriza duhabwa n,ubuyobozi bwacu yuko twakwitwara muriki kibazo kuko ntako batagira ngo badushakire ibyiza biduha agaciro Ku isi yose.

5
Gasana 2019-11-04 15:42:59

Abana bonne chance rwose. Ariko ndebera ayo meza bari kwandikiraho pe! Wagira ngo ni ayo ba Tito bandikiyeho kera

6
hitimana 2019-11-04 15:42:55

Izi nama z'urudaca ntacyo zageraho.Museveni ni "Mayeli".Byaba byiza bahagaritse imishyikirano. Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacenga,kwica, amatiku,amacakubiri, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

7
munyaneza 2019-11-04 12:36:04

biragaragara ko urwanda rukoresha imbaraga nyinshi ngo rugarure umubano na uganda, ariko uganda yo ikaba itabishaka, ndetse njye mbona uganda ishaka kunaniza urwanda kugirango rwivumbure ruvuge ngo tuvuye mu biganiro. biragaragara ko uganda iza mubiganiro ivuga ko ishaka amahoro kandi I nyuma y'igikari irigutegura ibindi bitari amahoro. abanyarwanda nibajya ikampala mubiganiro bazirinde umujinya ariko ntibizababuze kuvugisha ukuri, kuko uganda ishaka kubagusha mu mutego.

8
munyaneza 2019-11-04 12:36:04

biragaragara ko urwanda rukoresha imbaraga nyinshi ngo rugarure umubano na uganda, ariko uganda yo ikaba itabishaka, ndetse njye mbona uganda ishaka kunaniza urwanda kugirango rwivumbure ruvuge ngo tuvuye mu biganiro. biragaragara ko uganda iza mubiganiro ivuga ko ishaka amahoro kandi I nyuma y'igikari irigutegura ibindi bitari amahoro. abanyarwanda nibajya ikampala mubiganiro bazirinde umujinya ariko ntibizababuze kuvugisha ukuri, kuko uganda ishaka kubagusha mu mutego.

9
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-04 11:31:51

Nyamara Uganda imaze kurekura abanyarwanda benshi. Yaje ino mu nama ya mbere imaze kurekura 45. Ejo bundi mu gutegura inama ya kabiri irekura abandi 9. Abo itarerekura ejo bundi yabohereje Polisi ngo ibakorere dossier maze bashyikirizwe inkiko. Ariko ntibizabuze Amb. Nduhungirehe kumanukana n'abandi benshi da! Icyo abanyarwanda benshi bashaka n'amahoro n'ubwumvikane no gufungura umupaka maze ibihugu byombi bikongera bigahahirana!

1