1  

1
Iriboneyentiryica 2019-10-06 19:57:39

Iyi nyandiko nititonderwa irakoza agati mu ntozi. Hari byinshi bikorwa no humvikane ko mwalimu atatereranywe, ariko ntiwagereranya, toutes proportions gardees, mwalimu w'iki gihe, na mwalimu wa mbere ya 1994. Reka nihereho: nabaye umwalimu n'umuyobozi mu mashuri kuva 1987 kugera 2000. 1993, ku prego rwa professeur de premiere classe nahembwaga 27.000frw yari amadolari 200 y'icyo gihe. Ugiye ku isoko ry'icyo gihe, nashoboraga gusengerera primus abantu magana ane. Ntiwibagirwe kandi ko umukozi w'ikirenga muri Leta (Umunyamabanga Mukuru muri Ministeri ) yahembwaga ibihumbi mirongo itandatu na bitatu.

2
Gato 2019-10-06 09:42:51

Ayi weee , mubishyizemo politiki kandi!! Ni bangahe dufite inzozi cg twifuza kuba mwarimu ? Mu bindi bihugu kuba muganga, mwarimu, umupolisi, umusikare, ni ishema. Abo bantu bakora akazi gakomeye bityo ni bo byagombye kuza imbere mu mushahara. Mu rwanda ni imbusane. Ahubwo uwabuze akazi ahandi ni we ujya kuba mwarimu,!! Birababaje . Hanyuma tuti " nta reme ry"uburezi dufite" . Icyo tubiba ni cyo tuzasarura.

3
Habineza 2019-10-06 09:42:34

Mwalimu wigeze kuba ikitegererezo cy'ubukungu buhagaze neza mu byaro,ubu yabaye"gakweto".

4
Habineza 2019-10-06 09:42:29

Mwalimu wigeze kuba ikitegererezo cy'ubukungu buhagaze neza mu byaro,ubu yabaye"gakweto".

5
Dodos 2019-10-06 09:41:31

Uzi neza amakuru natubwire ushyize 14000 mu madorari muri 1990 ubwo yari angahe ? Noneho ayagereranye na 40000 ubu bahemwa arasanga amadorari menshi Ari Ayo muri 1990

6
Mwarimu 2019-10-05 19:24:35

Agahinda k'inkoko kamenywa n'inkike yatoyemo. Wibazaga uko iterambere rya mwarimu rihagaze? Riradandabirana hasigaye kurunduka. Reka gusigiriza, uvuge ibintu uko biri. Ubwo busesenguzi bwawe busubiza bute biriya bibazo bakubaza? Icyo mwarimu yashimirwa ariko, ni ukwemera gukora akazi kadaharanira inyungu, akemera kunamba abandi batoshye. Mwarimu azahembwa n'Imana.

7
MWALIMU 2019-10-05 12:43:29

UMUNSI MWIZA KURI MWALIMU. IBYO WAVUZE KU ITERAMBERE RYA MWALIMU BIRASHEKEJE! UMUSHAHARA WAGOMBAGA KUWUGERERANYA NA (PURCHASING POWER)UBUSHOBOZI BWO KUGURA IBIMUTUNGA KU ISOKO AHAHIRAHO UGERERANIJE N'ABANDI BAKOZI . IKINDI REBA AGACIRO K'IDORALI MURI 1990: 1$= GUTE? UBU 1$=GUTE? IDORARI RYIKUBYE ISHURO ZINGAHE? 1990 UMUSHAHARA WARI 14000, UBU NI 44137 KURI A2. IKIRO CY'ISUKARI CYAGURAGA ANGAHE? UBU KIGURA ANGAHE? KUGIRANGO MWARIMU AGURE ISUKARI BYANYURA MUZIHE NZIRA? UMUFUKA WA SIMA WAGURAGA ANGAHE ? UBU UGURA ANGAHE ? UMUSORE YAKUBAKA INZU? ABASHINZE IMISHAHARA BAMENYE KO MWALIMU NAWE AKENEYE GUTERA IMBERE CYANE MU KUBONA IBIMUTUNGA.

8
Sinabiya Dean 2019-10-05 12:43:29

Byibuze Leta yagombye gukubita inzu ibipfunsi Mwalimu wo muri Primaire akongezwa 100 ku 100. Byibuze 80.000frw byatuma nawe agira inenamigambi

9
Ngango 2019-10-05 10:51:57

Ko bikaze, umwalimu yahembwaga 14,000 mu 1990, none muri 2019 ahembwa 44,000 kdi icyo gihe ministri yahembwaga 70,000 none ubu ahembwa 2,500,000 mbega ubusumbane rwanyonga.

10
teacher 2019-10-05 10:51:49

twahembwaga 18000 isukari igura 150 byeri 75 ubuse koko

11
Innocent 2019-10-05 10:51:36

Mwarimu niwe igihugu giteze amaso muri vision dufite yo guteza imbere abaturage nigihugu muri rusange. Gusa nkuko bizwi, biragoye gukorera umushahara ukaguteza imbere. Bisaba gukora saving yo kurwego rwo hejuru, kwigomwa ibintu byiza kugira ngo intego ufite zo kwiteza imbere zigerweho. Igishimisha ariko kurusha byose nukubona umunyarwanda nigihugu cyawe bitera imbere harimo uruhare rwawe.

12
Dd 2019-10-05 10:53:15

Bazongere salaire 40000frw wongeyeho 10% ubwo ni 44000 frw, ntabwo akibasha no guhahira abari muri classe moyenne aho.ngaho ibaze kuyahemba umuntu.ikindi ntago pourcentage yo kongererwa kw abarimu yagakwiye kuba 10%, kuko bahembwa deja make.kugirango habe inyongera yagira icyo ikora bakongezwa nka 50%, byibuze naho ibi ni bimwe bita ubuhendabana. Kuko abayobozi bakuru bashyizeho itegeko ko bongezwa 10% niba nibuka neza buri myaka 3. Ngaho ibaze nk umu depite uhembwa hafi millioni 2, iyo afashe 10% de plus biba 200.000frw yinyongera, akubye 5 fois salaire y umwarimu.none ni gute na mwarimu mumuha pourcentage ingana n iyabo surtout ko bo mutanashyizeho dans combien de temps bazajya bongezwa. Travaillons dans l'honnété, c'est très important.

1