1  

1
Smart 2019-09-23 19:25:42

Mother language is important in countries that TEACH in the native language through out like China, Germany etc. However , govt should respect the following for this policy to succeed: 1) stop favoring job opportunities to those well conversant with foreign languages than kinyarwanda specially those who studied abroad

2
Nkunzurwacu 2019-09-21 10:32:16

Dore ibyo nisomeye muri "PARTONARIAT MONDIAL POUR L'EDUCATION". Ngo umwana yiga neza mu rurimi kavukire rwa nyina". UNESCO yabishishikarije ibihugu kuva mri 1953. Ni ngombwa gukomeza ubushakashatsi ku buryo bwiza bwo kwigisha umwana mu myaka ye ya mbere ngo azashobore gukurikira neza amasomo yo mu zindi ndimi amaze gukura. Kwiga kuvuga,gusoma,kubara no kwandika mu ndimi zivugwa cyane mu gihugu,bisaba ubufatanye bw'ababyeyi,abarezi na Ministeri y'uburezi. Ariko ku bwanjye mbona ipfundo rinini riri kuri Leta itegura mwarimu uzi ikinyarwanda,icyongereza,igifaransa ndetse n'igiswahiri. Bagombye kuba mu nzego zinyuranye ngo buri kiciro kige uko bigomba(Abanza,ayisumbuye n'amakuru). Ikinyarwanda muri byose cyo mbona kidashoka. Sciences ko zahimbwe mu zindi ndimi z'amahanga, n'abahanga bacu bakaba arizo baherewemo PhD,umwana azaziga mu kinyarwanda ahereye kuyihe nkoranyamagambo? Abijyane he ko isi yabaye umudugudu? Ba Nyakubahwa mubyige neza,ibyapfubye bitiyongera!

3
Ruberwa 2019-09-20 15:47:08

Ibaze kwiga STE mu kinyarwanda. Ibaze kuri ishuri ry'incuke mu gifransa cg icyongereza watangira primaire i kinyarwanda Ese icyo kinyarwanda abarimu barakizi cyo?

4
tim 2019-09-20 15:47:08

Oya impamvu UNESCO yashyizeho iyo gahunda yo kwigisha abana mu rurimi kavukire (si Leta) ni uko basanze hari indimi zimwe ziri gusibama ku isi. Si impamvu y'uko bizatuma abana bagira ubwenge. Ubundi ururimi umwana avuga akiri muto ni rwo rumufasha kwiga neza. Iyo umwana yavutse ababyeyi bamuvugisha icyongereza yiga neza mu cyongereza kuruta mu zindi ndimi kabone niyo yaba yavukiye mu Rwanda. Rero iyi gahunda izafasha cyane abana bavutse bavuga ikinyarwanda gusa kuko iyo bageze muri primaire kwiga mu ndimi z'amahanga bibasaba imbaraga nyinshi mu gihe uwa green hills biramworohera. Ibindi bipindi byo kuvuga umwana wavutse mu banyarwanda agomba kwiga mu kinyarwanda kuko ngo niyo yumva neza ntabwo ari byo.

5
Ruberwa 2019-09-20 16:55:01

muratangiye nuko muburabuza abantu bakarinda barangiza amashuri bahuzagurika basa nabatigeze ishuri biratubabaza mubimenye igifaransa ntitukizi icyongereza nuko kandi kubera gahunda nkizingizi uburezi ntamurongo

6
ML 2019-09-20 13:26:13

Nkunda kumva ibisobanuro Nyakubahwa Minisitiri atanga ku byiza byo kwiga mu Rurimi kavukire. Ariko nibaza impamvu, atubahiriza inshingano ashinzwe ngo ashyireho gahunda isobanutse ituma, amashuri yose agendera kuri porogaramu y'u Rwanda yigisha mu Kinyarwanda (aha ndavuga amashuri yigenga). Habura iki, ese abikorera ntibumva? cg ababishinzwe ni ba nyirantibindeba. Dukeneye ko system yose (uretse amashuri mpuzamahanga) ikurikiza gahunda ya Leta yo kwigisha mu Kinyarwanda (1-3 primaire). Nk'ubu narumvise ngo mu kizamini gisoza igihembwe gishize, amashuri yigenga bayemereye guhindura ikizamini mu cyongereza cyangwa igifaransa kuko Uturere twari twateguye mu Kinyarwanda ku bana bari mu wa 1 kugeza mu wa 3 primaire. Ibyo ni ibiki koko? Kuki byemerwa? Ubwo ni iki cyazatuma bumva ko bagomba gukurikiza gahunda ya Leta? Ibaze nibemererwa no guhindura mu zindi ndimi ikizamini cy'iki gihembwe kizategurwa na REB. We need to get smart and very serious with this reform.

1