1  

1
Rugangare 2019-09-19 11:53:20

Icyo nkundira abanyarwanda twatojwe neza gukoma amashyi no kuvugira abategetsi bacu ibyo batekereza batabitubwiye.Aho kugirango badutekerereze ibyiza naho tugana usanga tubatekerereza!! Nkawe Mugisha niba koko utekereza kuriya uteye imbabazi. Ntacyo nakongeraho uretse kukwibutsa yuko uriya yasuye yaje kumusura i Gabiro azanywe nikibazo cy'abaturnyi ba ruguru yacu.

2
Inkotanyi cyane 2019-09-19 09:29:52

@ Mugisha urakoze cyane muvandimwe twese abanyarwanda dutekereje nkawe ntakabuza rwaba SINGPORE ! Togather we can.

3
Dieudonne Hakizayezu 2019-09-19 16:21:39

Mugisha bite ko wacitse ururondogoro? Kenya n'igihugu tubanye neza kuva cyera!

4
bazatsinda janvier 2019-09-18 21:39:59

Nibyizakuzamura umubanowibihugubyombi

5
Mugisha 2019-09-18 22:08:13

Arakoze umukuru w'igihugu cyacu kubwo kurushaho kunoza umubano n'amahanga cyane aba ashishikajwe no kwagura ubukungu bw'igihugu cyacu bityo abagituye tugatera imbere. Imana imuhe kurama atugeze kure heza. mushimira bikomeye iyo bigezehe k'ubukungu,umubano n'amahanga,imibereho myiza y'abaturage, uburinganire bw'umuryango no muburenganzira bwa muntu. urugero umukobwa yatabaye yasuzuguwe n'umukire kuko amukoresha, biriya bigaragaza demokarasi turusha isi yose nubwo bitabuza ba ntamunoza kwitotomba. ukwishyira ukizana, kurindwa n'itegeko n'ubuyobozi bitera umuturage kwishimira igihugu cye akagikunda kabone niyo yaba adatunze ibya mirenge ku ntenyo. Amahoro aruta byose ukarya bike ukaryama kare ufite umutima unyuzwe,unezerewe,utekanye,udahohoterwa n'ibifi binini inyanja ukayogamo widengembya. Dushimiye imana yadutabariye u Rwanda rukaba rukirushaho kwaguka kurusha uko rwagutse ku ngoma ya Kigeli wa iv Rwabugiri, Ruganzu II Ndori,Cyirima II Rujugira nabandi batandukanye barwaguje uruhembe rw'umuheto, Kagame arwaguje amahoro,ubwenge,ubushishozi ndetse rumaze koogera hose(Diaspora). no kumpera y'isi yose bazi ko u rwanda rufite Imana ndetse n'umuyobozi w'intangarugero. ikibabaje nuko ubwacu abanyarwanda tudaha agaciro ibyo bene wacu baba nyafurika bahora bifuza kugira umukuru w'igihugu nk'uwacu w'urwanda bakabibura. Yego uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera,kandi ntamuhanuzi iwabo ariko tutazaba nka libya yihekuye ubu bakaba bifuza nuwabakamira mubyukuri bikoze munda biyambura ingabo yabakingiraga ariko niko bigenda ku batareba kure burya umurengwe wica nk'inzara ndibwira ko tutaragera aho tugwa ivutu tugatwika ibigega ahubwo dukomere kw'isooko tuvomamo ibyo byiza bityo tuzarindwa imijugujugu ivuza ubuhuha iduca hejuru hakagira abatega agatuza kakamenwa nayo natwe tugaramye aho kubomora ibikomere tubashyigikira ahubwo tubaca intege.ariko ntawuvuma uwo Imana itavumye kandi uwo yimitse ntawumwimura. komera,sugira, kataza uri kumwe n'uwiteka ndetse numubare munini w'abanyarwanda n'abanyamahanga bakwifuza tukuri inyuma. Mugire amahoro y'Imana banyarwanda.

1