1  2  

1
Kazigaba 2019-09-01 19:00:38

Harya ubu Pasteri Rutayisire nabandi ntavuze igihe zizahindurira imirishyo kuko nta gahora gahanze we bazamwandikaho ibimeze gute? Dore ko nta ngoma itavugwa nubwo yaba yarakoze bya mirenge.

2
Nkurikiye-Imana: 2019-08-30 22:43:02

Kuri wowe wiyise izina [IGANZE]! Mbanje kugushima cyane ko, byibura uremera neza ko, Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA ko hari ibyiza yakoze, kandi ukaba ubyemera neza. Gusa icyo ntemeranywaho nawe nuko, inyandiko yawe igaragara neza ko, ishyushya imitwe, kuko ibyo uvuga uterekana gihamya. Nkubu wowe uwaguhagarika mu [RUKIKO] ngo, usobanure neza ibyo wanditse hano! Ndemeza neza ko, wowe ibi urimo kwandika hano, utatinyuka kubivugira mu Rukiko. Reka nkugire inama nziza, ishobora gutuma inyandiko yawe isobanuka neza. Uremeza neza ko, hari ijambo Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA yavugiye kuri Radio Rwanda, ku Tariki ya 15.05.1994. Iryo jambo wowe ubwawe ukaba wemeza neza ko, riri muri mu bubiko bwa Radio Rwanda. Wowe rishakishe, urishyire ahagaragara, abantu bose baryumve, ndetse na [VATICAN] iryumve, amazimwe arangire. Ndakumenyesha neza ko, Isi tugezemo igenda yerekeza mu kuri kuzirana nikinyoma, kubera Technology igenda itera imbere. Mbigusubiriremo! Tuzanire iryo [JWI] uri kuvuga ko, riri mu bubiko bwa Radio Rwanda! Abantu bose baryumve. Ndetse na Vatican iryumve, kugirango ibyo wowe uvugira mu matamatama, bive mu bihuba bijye mu kuri kutagira ikizinga. Niba kandi iryo JWI, uvuga rya Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA utarigaragaje, hita uceceka wihe amahoro, ureke gusebanya, kuko ntacyo bishobora kuzakugezaho. Nkarangiza nkwibutse neza ko, Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA yabaye hano ku, Isi ari umuntu! Hano ku Isi twese turi abantu, kandi twese ntabwo turi INTUNGANE.

3
Kamana 2019-08-30 22:43:02

Uyu musenyeri yari afite ubudahanngarwa yahabwaga n'ingoma y'amaraso yari umwe mu bacurabwenge ba MRND, yapfuye afite imbunda yahawe na Leta ngo imufashe kurwanya Inyenzi.

4
iganze 2019-08-30 12:39:27

Muraho mwese nshuti za igihe? Ndagirango mbwire abantu mbona bibabaje ko bavuze ubugwari bwa Mgr Vicent, ko bitagombye kubababaza. Kuba afite ibyiza yakoze ni byiza, no kubimenya ni ngombwa. Gusa ntibikuraho ko ibibi yakoze nabyo bigize amateka ye bitagomba gupfundikirwa. Ririya somo ryo muri Isaie ndarisomye ndumirwa, ni integuza ya jenoside rwose, icyiza ni uko urucira mukaso rugatwara na nyoko ubu se we ari he? Reka mvuge ku kitavuzwe rero, abasesenguzi nacyo bagishake bakigenzure, ku wa 15.05.1994, jenoside ica ibintu, abatutsi hari hasigaye ingerere, byari bimenyerewe kuri iyo taliki ko i Kibeho haba ibonekerwa. N'uwo munsi rero ryarabaye kandi ryaciye kuri radio Rwanda. Uwo munsi interahamwe zari ziriranywe ubwoba reka mvuge izo ku Gitega hafi y'aho nari ndi, biriwe baretse kwica bavuga ngo uyu munsi umubyeyi aratuvuma tuuuu. Mu ijoro kimwe na twe, bose amatwi yari kuri radio bumva ubutumwa bw'umubyeyi hari habonekewe uwitwa Valentine ibyo yavuze ku ruhande rwanjye narabikemanze muzabyumve, nshimiye kandi kiriziya gatolika ko yashishoje ntishyire uyu mukobwa mu babonekewe i kibeho bemewe. Icyo nashakaga kuvUga muri Mgr vicent rero, nyuma y'iri bonekerwa naryo ryasaga nk'irateguwe n'umuntu,Archeveque yaravuze, dore uko yavuze : Bana banjye, gucumura bibaho, ariko nyuma yabyo habaho kubabarirwa!!!!!!Ibi narabyiyumviye niba iyo audio ikibitse muzayishake muri archives za radio rwanda irahari. Interahamwe kuri barriere yakomye amashyi, akaruru, gukomanganya imipanga zirasakuza cyane ngo abatutsi n'umubyeyi arabatanzeeeeee.

5
zirimwa 2019-08-30 13:48:11

niba uyu musenyeri yaritabye Imana bivuze iki kumuvugaho? navuga nti mumushakire umwavoka amuvugire.ibi nukurangaza abakristu.iyo umuntu yapfuye ubundi dosiye ifungwa burundu.

6
Mugabo 2019-08-29 15:43:54

Ariko Bwana Ruzindana wumva nabi menya!!!! mubyo Dr. Jean Damascene yavuze harimo ko hari ba musenyeri nka Sibomana bafashije abantu kwiga batitaye ku bwoko kandi hari ababizamukiyemo ntibirukanwa, kuvuga rero ngo ko yize, ivagura ryabayeho ndetse n'ubu hari abo bigishishikaje ariko Imana yaturemye, ikaturokora, iraturengera. ni ubwo mwakomeza urwango twe tuzakomeza urukundo kandi ikiza kizatsinda ikibi. Gukomeza ivangura ni ukwiyanga no gutiza umurindi abakoroni batatwifuriza ikiza ahubwo basahurira muri iyo nduru duhoramo (twikururira). twe tuzapfa ariko igihugu kizahoraho, rero tureke kureba imbre y'izuru no kureba inda zacu ahubwo turebe ahazaza h'igihugu.

7
ndagano 2019-08-29 15:43:35

bavandimwe gucira urubanza uwapfuye atabasha kwisobanura biroroshye cyane. Nibuka ko Padri Mungwarareba Modeste yanditse agatabo kitwa 'Kiliziya ntiyacecetse." gateranyirijemo amabaruwa yagiye yandikwa n'abasenyeri mu bihe bitandukanye. Gusa amwe arimo amagambo atera kwibaza niba barabaga babwirijwe na Roho Mutagatifu. Musenyeri Visenti Nsengiyumva hari byinshi bimwandikwaho bikanasubirwamo kenshi. Ariko icyitwa iringaniza mu iseminari ya Ndera (yahaje ivuye i Rulindo) ntikigeze kiharangwa! Ibi ndabitangira ubuhamya kuko nahize. Nubaza uwahize akakubwira ikinyuranye n'ibi azaba afite ibyo uhisha. Ese uzi ko iriya seminari yirukanye umwana wa Habyarimana witwaga Jean Pierre? Ese uzi amateka y'abapadri bayiyoboraga? Umwe yahaguye arengera abari bahahungiye (Padri Ananias Rugasira). Nyamara yari mwishywa wa Musenyeri Visenti. Undi ahakura ubumuga bukaze. Reka mbakubwire. Bari intwari ku buryo batatinye kutwereka film "U Rwanda mu rundi" mu gihe guvernement yakingaga abanyarwanda ibikarito mu maso ngo Inkotanyi zatsinzwe ruhenu! Aba bagabo buje ubumuntu badutoje batizigamye guharanira ukuri ukaba wanagupfira. kugeza mu kwa gatatu 1994 ntibahwemye kutuzanira impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu zatwigishaga zikanatubwira uko u Rwanda ruri mu kangaratete. Iyo Musenyeri Visenti (Mwene Eduwaridi-niko yakundaga kwiyita yadusuye) aba ari biriya BYOSE, nta na kimwe kivuyemo, n'ishinjori yagiraga yari kwitsamura yabirukanye mu iseminari ye! yari kubasimbuza ibihararumbu nka Padri Gakuba Deogratias alias Tuyisenge wabaga kuri paruwase ya Ndera! Nyamara uwirukanye mwene Kinani (Mgr havugimana Andre) yakomeje kuyiyobora no kurerera u Rwanda kugeza Mata 1994. Abahanyuze turamushima. Cyokora ibyara mweru na muhima bamwe bamwitaga inkotanyi/icyitso. Imana yabashije kumurinda. Mugire amahoro.

8
xl 2019-08-29 11:31:20

Abapfuye Imana ibahe iruhuko ridashira baruhukire mu mahoro.Niba hari abihaye Imana bijanditse muri Genocide Imana Umucamanza uruta abandi azabibaza

9
Alexis NZEYIMANA 2019-08-29 11:30:11

Habineza (9) anteye kwandika ubundi ntabikunda. Habineza we amaraso y'abatutsi baguye i Kabgayi utinyutse kuvugiraho, unteye agahinda . 60000 by'Abatutsi barahaguye ! Ujye uvuga ibyo wahagazeho, keretse niba abo 35000 ari abitwaga aba nyacyonga batwicaga ijoro n'umunsi?

10
leopold 2019-08-29 15:42:49

Homelie ya Mgr Nsengiyumva Vincent yo kuri paska ya 1994 nayo yari ihishe byinshi arangije ivanjili yasomye muri Isaie 3,16-24 .ahita atera credo nta kindi avuze. musome murebe.

11
zirimwa 2019-08-29 11:26:11

niba uyu musenyeri yaritabye Imana bivuze iki kumuvugaho? navuga nti mumushakire umwavoka amuvugire.ibi nukurangaza abakristu.iyo umuntu yapfuye ubundi dosiye ifungwa burundu.

12
UKURI-KUKURI 2019-08-29 11:26:00

Jyewe rero mvuge, kandi nemeze neza, bimwe mu bintu byiza Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA yakoze. Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA Yakiri kandi ACYURA abana bari impunzi, arabamenyereza bariga, abaha ndetse ni UBUPADIRI. Ubwo ndavuga Padiri Silvere SITAMWITA wari uturutse IBURUNDI, ubu akora UBUTUMWA mu Bufransa. Undi ni Padiri Antoine KAMBANDA waje aturutse IBUGANDE ubu ni archeveque wa Kigali. Nibande kuri Musenyeri Antoine KAMBANDA kuko, ubu niwe Archeveque wa Kigali. Ubwo Antoine KAMBANDA yari avuye muri Kenya, kuko niho yigaga muri philophie! Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA yamushakiye ABARIMU kuruhande, bamwigisha IGIFARANSA amutegurira gukomeza theologie. Nyuma yamwohereza mu NYAKIBANDA arangirizayo Theologie. Muri 1990, uwari Faratiri Antoine KAMBANDA ahabwa UBUPADIRI na Papa Yohani Pawulo wa 2, ubwo yasuraga u Rwanda muri 1990. Archidiocese ya Kigali muri icyo guhe, yari ifite ABAPADIRI bake cyane. Ariko nti byatinze Musenyri Visenti NSENGIYUMVA yohereje Padiri Antoine KAMBADA i Roma ajya kwiga Theologie, ariho yavanye PHD muri Theologie Morale, biturutse kuri Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA. Ubu Musenyeri Antoine KAMBANDA ni Archeveque wa Kigali muri ya Ntebe Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA yari yicayemo! Byose abikomoye kuri Nyakwigendera Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA wamuteguye kuva mbere hose. Ibi nanditse hano, Musenyeri Antoine KAMBANDA, mwese muramwemera, kandi nawe arabizi neza, ni UMUHAMYA wabyo, ntashobra kubihakana. IBINDI BINTU BYIZA MUSENYERI Visenti NSENGIYUMVA YASIZE AKOZE: Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA yashyigikiye cyane CANDIDATURE yuwari Padiri Wencesals KALIBUSHI, aba Umwepiskopi wa Diocese ya NYUNDO muri 1976. Ikindi kintu kiza Musenyeri Visenti NSENGYUMVA yakoze, yashyigikiye CANDIDATURE yu uwari Padiri Fredrico RUBWEJANGA, aba Umwepiskopi wa Diocese ya Kibungo. Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA yateguye ASEMINARI mwese muzi, abaha UBUPADIRI, nyuma baje kuvamo ABASENYERI. Abo ni Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA wa Diocese ya NYUNDO, na Musenyeri Celestin HAKIZIMANA wa Diocese ya GIKONGORO. Nkarangiza nemeza neza ko, muri 1981 Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA yashyigikiye cyane CANDIDATURE ya Padiri Tadeyo NTIHNYURWA, aba Umwepiskopi wambere wa Diocese ya CYANGUGU, nyuma aba Archeveque wa Kigali. Kandi mwese mwabonye ko, yabaye Umwepiskopi mwiza, ubu akaba ari mu kiruhuko kizaburu. NOTE: Ibi ni bimwe mu bintu byiza, Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA yasize akoze! UMUGABO ntanga ushobora kwemeza neza ibyo nanditse hano hejuru, Musenyeri Antoine KAMBANDA. Ibi nanditse ni UKURI ku UKURI. MURAMENYE NTI MUNYONGE IGITEREZO CYANJE.

13
Eric 2019-08-29 15:42:19

Nukubabona mu makanzu

14
Eric 2019-08-29 15:42:13

Nukubabona mu makanzu

15
Mitwero 2019-08-28 21:57:42

Abantu bavuga abapadiri nabi wasanga ari babandi bari barananiranye, ari abaswa, cyangwa bagira discipline kuko umuntu wese wize internat aziko abo bihayimana bazirana n'ibyo bintu 2 ubu bamwe bari kubavuma kubera iyo mpamvu ariko bagakoresha iturufu igezweho. Uziko n'umuntu wabaga rurizo muri za 1986 muri primaire asigaye akubwira ko aho yigaga yavangurwaga ko bityo byamubujije amahirwe yo kubona bourse yo kwiga muri université?

16
Salus 2019-08-28 21:52:02

Abapfuye bose baruhukire mu mahoro, Imana ibahe iruhuko ridashira!

17
lg 2019-08-28 21:49:18

igitangaza nuko harabantu nkaba ngo ni ba emmanuel ngo badadashaka ko abashyigikiye ubwicanyi bavugwa kuba umuntu afite aho ahuriye, nabavugwa ibyo nakazi ke bigimba kuvugwa niyo yaba nde bijye bivugwa udashaka kubyumva aziyahure *

18
Jules Manirakiza 2019-08-28 21:47:29

Jyewe sinjya numva umunyarwanda wanga kumenya amateka yaranze igihugu cyacu icyo aba ashaka nuko aba ateye. Iyo Leta yiyemeza kwica miliyoni irenga y'abantu biba ari akaga gakomeye twese dukwiye kumenya. CNLG nikomeze iducukumburire aya mateka. Ngo utazi iya yavuye ntamenya iyo agana.

19
Gabiro 2019-08-30 13:44:20

Cacou we niba ufite imyaka 6 warumvaga ababyeyi bawe banga urunuka musenyeri Nsengiyumva ntabwo bihagije kuvuga ko yari mubi nanjye nangaga urunuka mwarimu wanjye, ukanga urunuka umuturanyi kuko yakujyanye mu manza. Ikibazo watubwira impamvu ababyeyi bawe bangaga urunuka uyu Musenyeri? Buriya hari icyo bapfaga bombi utazi. Ikindi izi nyandiko ko abapadiri bamwe barokotse mwagiye kutubaziza abakoranye nawe ko bakiriho bakamutubwira? Uyu mugabo yishwe arashwe hamwe n'abandi bapadiri kandi yapfiriye muri kiriziya ntabwo yapfiriye mu mashyamba yishwa na macinya.Imana imwakire.

20
Ndandambara Lena 2019-08-29 15:41:54

Murakoze kutugezaho iyi nyandiko. Rero mutumye nibuka byinshi! Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi, twaje gukorera ahahoze hakorera minisiteri y'ubuzima hafi ya CHK. Mu bati, twagiye dusangamo amabaruwa menshi ya musenyeri Nsengiyumva ashimira MRND na CDR!! Nibindi bidosiye byinshi byavanguraga abatutsi bo muri za Nasho!! Aliko ntihashize kabiri turabibura ntitwamenye ababinyereje naho babijyanye!! Ubwo murumva rero ko Leta yose yari yaraboze! None abo bicanyi bari bazi ko bo batazapyfa! Niba umuriro ubaho barakongoka!

1  2