1  

1
musenga 2019-08-26 12:05:23

Njye sinarwanya ubu bushakashatsi ariko mbona abatuye isi Bari bakwiye gushyira I'mbaraga mu kubungabunga iyi si yugarijwe n'ibibazo by'uruhuri: Ihindagurika ry'ibihe, irimbuka ry'ibidukikije, ubukene kuri benshi mu bayituye n'ibindi! Birazwi ko gahunda nka ziriya zo kumenya ibiri mu kirere zitwara amamiliyari atabarika Kandi ibyavuye mu bushakashatsi nta byinshi byahinduye KU buzima bwa muntu! Rwose nibashakashake ariko bibande mu kugira iyi yacu nziza!

2
Jules 2019-08-24 12:08:25

Ngaho nibazinge ibirago bazamuke bajyeyo babehoneza bareke kuza kudutekahwimitwe babuze ibyobashakashaka ubu barahimbahimba.

3
Jean 2019-08-23 21:52:43

Ngemgo ntugakinishe Imana si nkawe. Nta gishya muri ibyo kuko Bibiriya mu gitabo cy'umuhanuzi Daniel 12:4 ....mu gihe cy'imperuka benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.

4
bihehe 2019-08-23 17:38:18

Wenda hari ubwo haba hatuye abandi bantu maze abo ku isi bagerageza kujyayo bakabasanganiza imyambi nk'uko byagendekeye abazungu bashaka kwinjira mu Rwanda.

5
Ngenzi Alain 2019-08-23 19:37:21

"Ubushakashatsi bwabo bwasanze hari imibumbe myinshi ahubwo aho ubuzima bushoboka cyane kurusha ku Isi. Hashize imyaka inzobere mu by’isanzure zivumbura imibumbe yindi iri mu isanzure myinshi ariko bakayibona kure cyane ku buryo bigoye kuyigeraho ndetse no kureba neza ibiyiriho hakoreshejwe indebakure (telescope) bikaba ingorabahizi." Simbahinyuye! Ngo babonye ko ubuzima bushoboka cyane kurusha ku isi! Kandi bikiri ingorabahizi byonyine no kurebayo bakoresheje ibyuma kabuhariwe! Nibakomze ubushakashatsi ariko kwemeza ikintu utaragisuma bihagije (ndashaka utarakora expérience ihagije) uba usa n'aho uri gucamo kabiri ubwo bushakashatsi.

6
MAHORO 2019-08-23 12:39:28

Ariko abahakanamana bigerezaho!Ngaho niba bavuga ukuri nibafate iyambere bajyeyo ko wumva haruta aho Imana yabashyize!

7
ngango 2019-08-23 11:16:40

wabona abo bashakashatsi babonye mu ijuru! ahubwo Imana izashiduka bayihingutseho itunguwe! Hhhh...

1