1  2  

1
umusomyi sarah 2019-08-20 11:40:44

Muri rusange iterambere rirahari ariko urugo ku rundi barakennye pe. Ni bangahe babasha kurya kabiri ku munsi ? ni bangahe banywa isukari ? Ni bangahe barya akanyama ? Ni bangahe barya amavuta ko nugerageje arya utumesa tw'ijana ? Ikindi ndunga mury'uwavuze ngo icyo ukoze cyose kitwa akajagari, ubucuruzi bw'akajagari ni bubi (ex: transport ya twa minibus n'aba convoyeurs bazo, gutwika amatanure no gutema amashyamba, kubuza abantu kugurisha umusaruro wabo uko bishakiye....) ariko ako kajagari gatuma abantu badasumbana cyane kuko bose bashakisha imikorere. Bref: Buri kintu cyose kigira ibyiza n'ibibi.

2
Joseph Keter 2019-08-20 10:46:26

Sha abazungu ni ababeri. Ubukene se bavuga sibo babuduteye. Igipimo cyabwo nanjye ubwanjye ndakirengeje kandi ni ukubera kwiteza mbere none nabo ngo bwariyongereye. Ubukene bugenda bugabanuka mu Rwanda uko Umwaka utashye. reba gahunda ya girinka, ivugurura rishingiye ku buhinzi bugamije gusagurira amasoko..........

3
Kaningini 2019-08-20 11:37:00

Banki y'isi yagombye kuba izi gusoma ikinyarwanda ikanrgera abari mucyaro ikumva uko babayeho. Yagombye kumva abanyarwanda icyo bavuze ku gushyirwa mu byiciro by'ubudehe. Abanyarwanda basabye kubiganiraho, biehyira kuri ibyo byiciro bohereza hejuru ku murenge, bigeze mu turere ibyiciro birahindurwa, abantu bisanga mubyiciro bashyizwemo n'abatari bicaranye nabo. Niba ari izi raporo Banki y'isi yagendeyeho isohora ibyegeranyo ku Rwanda, , birumvikana ko yabeshye igatangaza ibitekinikano. Ejobundi hagombaga gusohorwa za raporo zijyanye n'imihigo. Leta iza gusanga bikabije ibyinshi bitagaragaza uko umunyarwanda abayeho. Ntibyasubijwe inyuma?! Bivuze ngo hatinywe na none kwishyira hanze. Mutegereze muzaba mumbwira igihe raporo z'imihigo zizasohokera! Barimo kubitekinika kuko batinye ko bizabatamaza! Namwe mumbwire iyo mibare ihimbahimbye...!

4
Btt 2019-08-19 16:18:11

cyokora ndunva mbabaye guharabikana sibyiza ubuse ubucyene bwariho 1995 nibwo bwariho 2014 nibwo bwabayeho 2018 cg nibwo buriho 2019 ukumwana aba urusoro munda yanyina igihe cyikagera akavuka ikindi kikagera agakura Niko Urwanda rwazamutse kumibereho yabarutuye,urugero 1994 ntaguhinga tugabana byabagaho abaturage bahinga tugabane gasarura imyaka myinshi nonese ufite ibyokurya munzu ukagira Inka ikamirwa abana bawe ko isi yose ibizi ko nyakubahwa Presida Kagame yazitanze kubatazifite ukagira umuriro munzu wajya kugira ahujya ugahamagara Moto ikakujyana ikakugarura warwara ukivuza kurimake kubera mituelli,bagenzi niba twahinze tukeza,Inka zigakamwa,abana bakiga,urwaye akivuza udafite inzu akayubakirwa yemwe ubucyene burihehe mubatubwirire kotuguwe neza bahumure nuwahura nikibazo yakwiyambaza inzego kuko ubuyobozi bwegereye abaturage

5
Museruka 2019-08-19 11:31:12

Guys, Nkurikije aho twavuye naho tugeze u Rwanda Rwateye Intambwe igaragara cyane! nkuko abayobozi babivuga ubukene bwaragabanutse, gusa ntiburashira kandi ntawabuturaze buzashira.

6
Frank 2019-08-19 11:30:42

Ariko se mbabaze iyo muvuga ibi byose uziko wagirango ntimuba muri iki gihugu,hashyizweho porogaramu nyinshi zirwanya ubukene inka zariyongereye,abaturage baba mumatsinda yo kuzigama no kugurizanya ,ikindi nababwira guhashya ubukene n'urugendo ntabwo arinko kwitsamura ,gusa igikenewe nugukomeza kongera imirimo mucyaro naho ubundi ntawe amaso adaha keretse udashaka kureba

7
Ntashya 2019-08-19 16:24:12

Ariko igihugu kikigwingiza abana barenga 38% (hari n'uturere barenga 50%), gifite abaturage 39% munsi y'umurongo w'ubukene, kigihemba mwarimu wa primaire amadolari 50 ku kwezi, igihugu kicyaka inguzanyo zo kurwanya imirire mibi mu bana (nk'iy'u Buyapani bwemeye vuba aha) no kubaka imisarane ku mashuri (muri miliyoni 200 USD twemerewe na Banki y'isi), igihugu gifite abakire bategeze no kuri 1% (kuko abantu bari mu cyiciro cya kane cy'ubudehe ari 59,000 gusa, bahwanye na 0.5%, kandi bamwe ntibakwiriye kuba bari muri icyo cyiciro), igihugu abantu birirwa babunza amajerikani bajya gushaka amazi mu murwa mukuru, icyo gihugu kirwana no kubwira isi ko ubukene bwagabanutse cyane ngo cyungukemo iki?

8
gakuru 2019-08-19 11:27:17

Ubundi no mu rukiko iyo udafite ibimenyetso ukoresha amagambo gusa bakwita indondogozi. Abakwije izo nkuru badafite imibare urumva ko bagosoreye mu rucaca.

9
Jan 2019-08-19 08:10:28

Ntago ubukene ari ikintu uca mu myaka 10 cyangwa 20. Ni urugendo rurerure rwa generations nad generations. Mu Rwanda ho rero ahubwo iyo tutagira abayobozi beza who think big twagskwiye kuba turi inyuma y'ibindi bihugu. None se ko intambara yaje igasenya byinshi bigasa nko gutangira! Naha tugeze ni Imana. Impamvu ubukene bwagabanutse, ndibuka kera turi abana twatekerezaga kuzubaka inzu y'ibati, ukagura igare. ariko abana bubu baratekereza kubaka inzu irimo amakaro no kuzagura imodoka. Ubukene bwo burahari ariko twe kwireba kuko consequences z'ibyo twavuyemo ziracyatuzitiye. Turebe mu myaka 50 ahubwo iri imbere, nabwo tugakomeza kugira abayobozi bareba kure. Guca ubukene ku gihugu si nko kubyuka ugatera insina ngo nyuma y'umwaka uzasarura igitoki. Ese ubundi ka peterori dufite, ese byibura dukora ku nyanja, ka zahabu se, ubutaka se buhagije bwo guhingaho? Naho ndetse miseke turarwana.

10
Narumiwe 2019-08-19 08:10:19

Banki y’isi ntiyafashwe muri Panama papers ko yemeraga ruswa ikazamura poverty rate y’igihugu? Nimutwereke Data za IMF niyo yizewe ubu.

11
hakizimana 2019-08-19 09:11:03

Ariko se aho ubukene butagaragara nihe? iyo umugabo akennye ahora mu myenda, none ntimubona ko Leta ihora iguza abaturage buri gihembwe mu mpapuro mpeshamwenda? Ni nk'uko natwe tubayeho dufata muri boutique duturanye, nta tandukanirizo na gato.

12
Rubanda 2019-08-19 16:24:02

Raporo zimwe zijyanye n'ubukene ni tekiniki.Muzage mu cyaro murebe abantu barushaho gukena aho gukira.Hari abantu batoranywa mu gutanga amakuru atariyo.Inzego z'ibanze zihimba amakuru kugira ngo bigaragareko bakora .Ibi bituma bategura abazatanga amakuru mbere maze si ukubeshya kakahava.Iyo urebye mu Rwanda abafite imitungo ni bamwe(amazu,imodoka,amafaranga,......)ariko bimwe byanditse Ku bandi.Ntibyoroshye kubivumbura kubera ko utajya mu nzego z'ibanze utabisabye ko uzakora ubushakashatsi,;baritegura maze bakagupfunyikira.Hari ibikorwa remezo bigaragara pe :amazi,imihanda,amashuri,amavuriro...ariko abaturage bo barashize mu gihe hari abakozi bahembwa za miliyoni.

13
Rubanda 2019-08-19 16:23:58

Raporo zimwe zijyanye n'ubukene ni tekiniki.Muzage mu cyaro murebe abantu barushaho gukena aho gukira.Hari abantu batoranywa mu gutanga amakuru atariyo.Inzego z'ibanze zihimba amakuru kugira ngo bigaragareko bakora .Ibi bituma bategura abazatanga amakuru mbere maze si ukubeshya kakahava.Iyo urebye mu Rwanda abafite imitungo ni bamwe(amazu,imodoka,amafaranga,......)ariko bimwe byanditse Ku bandi.Ntibyoroshye kubivumbura kubera ko utajya mu nzego z'ibanze utabisabye ko uzakora ubushakashatsi,;baritegura maze bakagupfunyikira.Hari ibikorwa remezo bigaragara pe :amazi,imihanda,amashuri,amavuriro...ariko abaturage bo barashize mu gihe hari abakozi bahembwa za miliyoni.

14
murekatete 2019-08-19 09:10:08

Bavandimwe, Bene Gihanga, Ikibazo kitwugarije ni ubusumbane muri iki gihugu. Bizagenda bite ko abafite aribo bakomeza kongererwa? Abo nibo bahora bavuga ngo abazungu baratwanga, ngo barabeshya. Ngiryo ihurizo rikomeye.

15
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-19 09:09:30

Nanjye ndunga mu rya Manenge: nibave mu mibare baze mu Rwanda maze batwereke aho abo bakire baherereye mu biturage!

16
Twibanire 2019-08-19 09:09:01

Abavuga ko ubukene butagabanutse nuko mwirengagiza ukuri. Dore uwitwa Alisa we yumva gucuruza udashaka gutanga imisoro aribyo ashaka hahahahahahaha imyumvure ikiri hasi niyo ituma bamwe bahera hasi abandi bakikura mubukene babandi bagasigara bavugako ubukene bubishe. Ntabwo ubukene bwashize ariko nanone hari impinduka zabayeho.

17
Twibanire 2019-08-19 09:08:55

Abavuga ko ubukene butagabanutse nuko mwirengagiza ukuri. Dore uwitwa Alisa we yumva gucuruza udashaka gutanga imisoro aribyo ashaka hahahahahahaha imyumvure ikiri hasi niyo ituma bamwe bahera hasi abandi bakikura mubukene babandi bagasigara bavugako ubukene bubishe. Ntabwo ubukene bwashize ariko nanone hari impinduka zabayeho.

18
eddie 2019-08-19 09:07:07

Ntabwo ubukene bugabanuka pee

19
gasengayire 2019-08-18 17:35:20

ahhhhhhh muravuga ngo ntabukene ibi biratangaje koko bazaze birebere ntabwisanzure bwo gukora icyo ukoze cyose kitwa akajagali nonese twazakira dute ntacyo wabasha gukora ngo uterimbere ahubwo Imana nitabare abanyarwanda

20
Manzi 2019-08-18 17:35:17

Bank zose zo kw'isi ntizizi umukene kandi arizo zikenesha abantu.None se bavuze ko abanyarwanda bakize kuva mumyaka ishize? Bazaze barebe aho twiyicira amasazi mumaso.Cyakora iterambere ririmo kutugeraho dore dusigaye dutunze ibi byuma teandikisha telefone da??!!

21
Mawazo 2019-08-18 17:34:57

Ko na mwarimu wa primaire ufite nibura umuntu umwe abeshejeho ahita ajya munsi y'umurongo w'ubukene nk'uko banki y'isi iwugena (gutungwa n'ibiri munsi ya 1.25 USD ku munsi ku muntu), ubu nk'imiryango ifite imibereho iri hejuru y'umuryango wa mwarimu wa primaire ingana gute?

22
bebeto 2019-08-18 17:52:39

ikibazo gihari nuko abantu batize iby'ubukungu ngo bamenya ibipimo fatizo ngenderwaho mu kumenya uko ubukene babupima kuko harebwa inguni zose z'imibereho y'abaturage hanyuma bakabishyira mu mibare y'ibipimo byemejwe na World bank, IMF na UNDP. Abahakana imibare baba bashaka gucuruza amakuru kugira ibinyamakuru byabo bicuruzwe cg bivugwe k'uruhando mpuzamahanga. Urugero : ibikorwaremezo Leta yu Rwanda hamwe n'abikorera bubakira abaturage (imihanda itandukanye, amavuriro, amashyuri, amazu agezweho, imishinga itandukanye byubakwa bitanga akazi ku bantu benshi cyane ,amashyirahamwe ya za coopératives, kwishyira hamwe kwa bahinzi n'aborozi bagamije kubona umusaruro mwinshi bibumbiye mu makoperative, inkunga y'ingoboka, gira inka, kwishyurira mutieli abari mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe, abana biga mu mashyuri y'incuke( 1,2) banywa amata bitewe naho biga,) ibyo byose bigaragaza inkunga ifatika Leta ishoramo amafaranga hagamijwe kuzamura imibereho y'abaturage ikigaragara nuko imibereho mwiza yazamutse ubuhakana azarebe uko icyaro n'imigi by'ateye imbere ugereranyije n'ibindi bihugu by'afurika y'abirabura. NB: 1) Iyo umuntu akoze isesengura rye bwite yicecekeye wize y'ibyandikwa bikanavugwa n'ibinyamakuru byo muburengerazuba bw'isi ubona haraho bakura amakuru atari yo kuko baba batazi ururimi rwa gakondo bishakira abasemuzi babo bishakiye kandi bafite icyo bashaka kuzavuga mu byegeranyo byabo bitari ukuri, 2) Ibigo bya Leta bizajya bishaka gukora ikigereranyo mpuzamahanga runaka ku mibereho by'abaturage bajye batumira ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye babikore bareba kandi bari kumwe nibwo bizemera ko ibikorwa ari ukuri naho ubundi ntacyo bemera batahibereye ngo byandikwe ko nabo bafashije kuko bagira ishyari kubi babifashishijwemo n'ibigarashya byananiwe gukora akazi bigahitamo gucaho kuvugira kw'ibyo bitangazamakuru

23
Celestin 2019-08-18 17:52:17

Scientific research nta marangamutima yakagombye kuzamo rwose! Data bank yisi ifite ku Rwanda cg kubukene ni nke cyane ndibaza ugereranije na NISR ifite! people do not eat statistics just! hakwiye both quanititative and qualitative researches not qualitatitve research alone! nyamara nyinshi zigendera kuri qualitative ndavuga MINALOC cyane!

24
Manzi 2019-08-18 15:07:11

Bank zose zo kw'isi ntizizi umukene kandi arizo zikenesha abantu.None se bavuze ko abanyarwanda bakize kuva mumyaka ishize? Bazaze barebe aho twiyicira amasazi mumaso.Cyakora iterambere ririmo kutugeraho dore dusigaye dutunze ibi byuma teandikisha telefone da??!!

25
Manenge 2019-08-18 14:20:50

Kuki aba bose barwanira mu mibare kandi field/terrain yivugira ihari.

26
che 2019-08-18 14:07:57

Erega mu byumve neza kuba hakiri ubukene ntibivuze ko butaganutse, kandi n'abayobozi babivuze neza bati urugendo ruracyari rurerure ariko hari ibyakozwe, rero abavuga ngo imibare siyo bafite izindi nyungu!

27
Gafaranga 2019-08-18 12:10:13

Yewe niba 54.2 % bakiri abakene haracyari urugendo. Nonese ubindinkuba winjiza 200$ kumwaka buo byamarira iki umuntu. Wenda Bank yisi izafatire kuri 1000$ turebe

28
Alisa 2019-08-18 12:10:13

Ariko abo baba bavuga ngo ubukene bwaragabanutse babikurahe? Bazaze kuri terrain aho umwana ari kurira nyina ntiyumve rwose ubukene burahari twibeshya amahanga kdi byose biterwa no kuba ntabwisanzure buriho mugukora ibyo umuntu yatekereje ,none se umuntu yipangiye agashinga wajya kubona ngo bagomba kukuzanira umuntu WO kuguhagarara hejuru ngo arareba uko ucuruza!/ nzaba mbarirwa

1  2