1  

1
julia 2019-08-14 16:19:19

Muraho Njye nsanga ikibazo gishingiye kukuba abafata ibyemezo batajya babaza abaturage uko babona service bahabwa, niba baba banyuzwe cyangwa batanyuzwe icyo gihe rero bikorera ibyo bashaka abaturage banenga cyane transport ibakorerwa kuko ari mbi saanaa gusa hakenewe ko bihinduka kuko ibi bidindiza iterambere ryigihugu kandi bituma kwangiza ikirere biturutse ku myotsi y'ibinyabiziga (private cars zo ziziyongera cyane kubafite ubushobozi)

2
Dodos 2019-08-14 12:41:58

Niba mushaka ko ingendo zikunda mu mujyi muzashyiremo aho imodoka zijya mu ntara zijya zifatira abantu

3
Michel 2019-08-14 12:55:22

Ikibazo ni monopole,nibashyireho companies ebyeli kuli buli muhanda,imwe ifite imodoka ntoya,coaster,indi ifite bus nini,kandi ibiciro bigatandukana,umuntu akihitiramo

4
Dady 2019-08-14 09:49:16

Muzavugurure n'abatwara Ibinshingwe mu mujyi wa kigali

5
Mukama 2019-08-14 13:00:22

Njyenda rwanda warakubititse ngo babongerere imwaka bgo contra yimwaka 10 ahubwo babambure nuburenganzira bwogutwara abantu kuko ntamusanzu namuke mutanga murikiguhugu uretse kwiba gusugura nokumenya gutanga ruswa mubabaha izo contra ntakindi njyewe ndifuzako prezida wa repuburika nyakubahwa paul kagame yazamenya amanyanga yose ari muri transport yo murwanda kuko birakabije cyane guhera kubahabwa iyomihanda bise ngonama ligne umuntu bamuha umuhanda ngoniwe wenyine wemerewe kuwukoreramo nkaho akarima kiwabo nawe yawugeramo koko akereka abaturage ko arumuhanda wee? Aka nakumiro rwose ibibintu abobireba nimurebe kure mutazashiduka namwe byarabaye nkiringaniza ryo habyarimana

6
bimawuwa 2019-08-14 09:48:07

ariko se batongereye amasezerano Kigali city ifite imodoka zayo yakoresha mu gihe batemeranyijweho muri ayo masezerano.

7
NIYONKURU 2019-08-14 09:47:45

Yego turabyishimiye, ariko iyo murebye neza tukagendana n'igihe aricyo based of economy mubona bihura? Urugero: iyo uvuye nyabugogo ugera kimironko ugakoresha hafi amasaha abiri uri muri busness haba hamaze kwangirika ibingana iki? Ariko kbera ko ntakundi twabigenza turemera nayacu agahiramo ubukene bukiyongera mu gihugu, abazungu nabarusahuriramunduru bakinjiza byahebuje

8
. 2019-08-13 17:12:06

Byaba byiza mutekereje n’uburyo bwiza bwo gutwara abanyeshuri mu mujyi ea Kigali, Kuko bus zitwara abana inyinshi zirashaje cyane.Kandi zitwara umubare munini w’Abana. Murakoze.

9
Rwanda nziza 2019-08-13 13:43:22

Ziriya modoka nini ntizifasha abakozi kugera no kuva ku kazi uko bikwiye mu masaha ya mu gitondo na nyuma y'akazi. Ababishinzwe murebe uko mwafasha abakozi rwose. Uzi kuba wambaye ishati y'umweru yateguwe neza, ukagera ku kazi yabaye umukara! Ese kuki bahatira abagenzi kugendera muri izo modoka zihariye isoko ryo mu mugi kandi hari igihe umugenzi aba afite uburyo bwo gutega n'imodoka zivuye mu Ntara zifite imyanya? Imodoka zitwara abantu benshi ni nziza mu mugi pe, ariko uburyo zikoreshwa ntibwishimiwe na benshi. Ni habeho flexibility.

10
sefuaA 2019-08-13 13:57:29

Ahubwo amasezerano yari akwiye guseswa kuko ibibigo ntibikora neza, abantu birirwa banyagirwa cg. bishwe n'izuba bategereje imodoka, ubundi zikabacaho zuzuye, zipakiye nk'izzipakiye ibishyimbo. Uretse n'ibyo ubu buryo ntibuha buri wese ushatse gukora transport kuyikora, hakagombye kubaho icyo bita free market/libre concurrence aho ushaste gukora ubucuruzi wese ubifitiye ubushobozi abukora. Ibyo bitabaye ni ugushyira bamwe ku ibere abandi bakimwa uburenganzira bwo gukora ubucuruzi.

11
Nkusi 2019-08-13 13:42:26

iyo ujya Ikabuga uri mumugi bigusaba kujya Nyabugogo cg Remera. ibi nabyo bikwiye guhinduka.kuko usanga ikiguzi utanze kijya guhuura nicyo kujya Rwamagana cg Muhanga.

12
Kigali nziza 2019-08-13 09:20:35

Ababishinzwe badufashe kuko nubwo bavuze ngo imodoka nini zitwara abantu 70 ariko bashyiramo abantu benshi cyane ugasanga nta gaciro abantu bahabwa nawe se ni gute uvuye mu igaraje, mu biro, kuri chantier, abagufi n'abarebare bagenda bahagaze babyigana ku buryo usanga abagufi imitwe yabo iri mu kwaha cyangwa ku kibuno cy'abarebare. Ubundi pe kugenda uhagaze abantu batabyigana usanga ari byiza njye ndanabikunda ariko usanga aha gahagaze umuntu 1 bashyiramo 3.

13
bobo 2019-08-13 09:20:27

barakora ariko ....babasimbuze abatunogereza service biruseho , imirongo n'itsindagirwa muri shira umuteto ritagira urihagarika bibangamiye abagenzi cne , ibya WFI (wireless) na screen zibamo z'umurimbo zitaka byo twabyihanganira . naho izo mu ntara se zo ugera remera saa cyenda kuri week end wagera kuri stella bati haraboneka iya saa mbili zijoro zo mwadufasha iki ?

14
ksim 2019-08-13 09:40:55

nibyiza ko mwanavugurura imitwarire y'abanyarwanda, rwose harimo akaryo ariko ntimuzikunde ngo mushake indonke zirenze mwongere imodoka, kandi mukurikize amabwiriza yo gutwara abantu n'ibintu. ibyo gutwara abantu bacucitse kandi bahagaze ntabwo bijyanye n'ikerekezo cy'igihugu cyacu. ikindi gutinza abantu kumuhanda nabyo birikwiyongera aho usanga umuntu amara 45 min kucyapa, niba munaniwe mwasaba hari abanyaarwanda bafite imodoka, bafite n'ama frw yo kuzigura mubemereye mugafatanya. ubundi nigute umuntu atsindira umuhanda nkaho ariwe wawubatse! iyimihanda ko yubakwa kunguzanyo abana bacu twese tuzishyura, ntabwo ibintu birasobanuka neza nabawutsindiye nabo ugasanga baratwara abantu without respect. ikindi muhugure abakozi banyu, aba choufeur, uburyo bakira ababagana ninkaho nabo babatsindiye. ikindi kandi uburyo bw'imyishyurire, nigute mwishyuza umugenzi frw ya Internet mugihe aribumare muri bus 10, mukamwishyuza kugiciro kingana nicyo yakwishyura akabona internet y'umunsi wose, ese mwagiye mushyiraho policy mwaganiriye nabo bireba ko aritwe tuzishyura.

15
Cleveland 2020-02-02 23:30:49

Mugutanga isoko ubutaha rwose bazongere isoko rwose bigaragara ko IMODOKA arinke kd isoko ryihariwe nabacye bigatera kwirara bagakora uko bashaka ama lign

16
bucumi 2019-08-13 08:47:40

nibashaka babahe contract yimyaka 100 ko nawe muhanganye nawe

1