1  2  

1
Gidu 2019-08-13 21:35:20

ibyo bikaze cyane muri ADEPR ho utashye ubukwe bw'uwo bita umupagani bahita baguca, no mubadive bibamo cyane. ahubwo nuko Catholic ibishyize kukaribanda ariko ibi byo gucanishamwo abanyarwanda biri mumadini hafi yayose.

2
egide 2019-08-13 17:11:51

Nibyo igitekerezo cya Padiri gishobora kuba cyari cyo ariko ntiyashishoje kubijyanye n'imibanire yacu abanyarwanda. yashatse gusigasira imyemerere gatorika ariko abangamira ubusabane n'ubumwe bw'abanyarwanda. ariko rero ni hose no mu madini y'abarokore Niko bimeze. niba ufite umwana w'umurokore akarongora cg akarongorwa, wowe mubyeyi we nta jambo uzigera ugira muri ubwo bukwe igihe utari umurokore. ubukwe bwose buyoborwa nabo basengana gusa. nabyo ntibikwiye

3
Jean Bosco 2019-08-17 21:22:11

Twese BiBiriya nimwe itorero nirimwe umwami waryonumwe Turamusajyiye n,Imana data watwese umuremyi wijurunisi Rero Twirinde icyatuma Abana b,Imana babura Uburenganzira Mubavandimwe Mugihe bagize ibirori Mugihugu umuturage arigutura aho ashaka Abahagarariye Amadini n,Amatorero akaba aribo bangamira Abakirisito Murukundo Oya Mukore umurimo wimana Muburyo butuma Abakirisitu bakunda Imana

4
Jean Bosco 2019-08-17 21:22:11

Twese BiBiriya nimwe itorero nirimwe umwami waryonumwe Turamusajyiye n,Imana data watwese umuremyi wijurunisi Rero Twirinde icyatuma Abana b,Imana babura Uburenganzira Mubavandimwe Mugihe bagize ibirori Mugihugu umuturage arigutura aho ashaka Abahagarariye Amadini n,Amatorero akaba aribo bangamira Abakirisito Murukundo Oya Mukore umurimo wimana Muburyo butuma Abakirisitu bakunda Imana

5
dkdekarren 2019-08-13 17:09:15

1. Muri Adventiste du 7eme Jour naho ikibazo nk'iki cyo kubuza Abakristo gutaha ubukwe bw'abakristo basenga ku cyumweru kirahari ngo cyeretse bubaye kucyumweru da! sinon urabutaha ugacibwa! 2. Bizamera bite ko ubukwe bw'abo batari abadventiste bushyirwa kenshi kuwa gatandatu (ku isabato)? Certains religieux(ses) exagèrent! Ubu se abavandimwe mu rugo ko hari ubwo baba badahuje ukwemera, ubwo be guherekezanya mu bukwe!? Aka ni akumiro!! 3. Amategeko y'Imana ashingiye ku mahame y'urukundo, ay'amadini rero ntimumbaze!

6
KAYIGAMBA 2019-08-13 09:41:23

Ariko reka mbabwire nukuri nukuri nta gisasu kirimbuzi kiriho cy'ubumara bukomeye nk'amadini, amadini burya niyo arimo amacakubiri ku rwego rwo hejuru arimo ibibi byinshi pee, ngaho namwe mujye munyumvira ngo gusaba uruhushya rwo gutaha ubukwe utashye murindi dini, ibi ariko babikura he? nakera na kare aya madini ataraza abantu ntibabanaga nukuri, ntibasangiraga, ntibahanaga abageni ariko munyumvire, ibi njye iyo mbyumvise bintera agahinda n'ishavu kuko ibi byose babishyiraho kugira ngo niba hari ikinyoma runaka kiri mu idini ryawe utazakivumbura wenda ugasanga aho wagiye niho bimeze neza, ikindi ibi babikora ku bwinyungu bakurura bishyira, ka mbabwire idini ni rimwe ni Ubunyarwanda iri dini rikaba rijyana n'indangagaciro na kirazira ubundi Abatuye isi tukayibanamo mu mahoro. Gusa icyo nemera ni uko Imana ibaho kandi itarobanura ku butoni cyangwa ngo irebe idini runaka, nizera ko Imana yacu ireba imitima yacu; nahubundi niwayubaha ukayizera ntiwizere idini nukukuri nukuri izakuba hafi muri byose kandi izagukiza. Simbujije kuba umuntu yagira aho abarizwa ariko mureke kuhabarizwa buhumyi mugenda mumeze nkaho mudatekereza mumeze nk'impumyi. Ubundi ninde wasenze Imana ntimwumve ngo ni uko asengera ahantu aha n'aha. Imana iri serious ntabwo imeze nk'aba banyamadini. Nukuri biriya bikorwa by'amadini bitari byiza ndabigaye. Ndagukunda Mana yacu Gihanga wahanze Urwanda ugahanga n'Abanyarwanda gusa nzi neza ko utigeze uhanga utu dutsiko tw'amadini twirirwa duteza ibibazo hirya no hino ku isi, eg. Centrafrika n'ahandi. Tuzahora twukubaha Mana nziza.

7
Emmanuel 2019-08-13 10:43:08

Ariko abantu bagiye bareka gukabya! Mukeka ko umunsi w'urubanza Imana izatubaza aho twasengeraga, cg izatubaza ibikorwa by'urukundo twakoze? Nta dini isumba ayandi. Gusa twebwe ubwacu dusumbanya urukundo. Fabienne yabajije niba umukobwa wanjye asabwe n'ugiye kumugira umugore wa kabiri namumuha kandi nkabutaha. Jyewe nasubiza YEGO. Amadini atatu yegamiye ku myemerere ka cyarabu-kiyahudi (bene Abraham/Ibrahim) yemera gushaka umugore urenze umwe, ukuyemo Abakristu. Bivuze ko gushaka umugore wa kabiri atari icyaha. Icyaha ni ukugira inshoreke. Ikindi bagarutseho ngo ni ubukwe bwa gipagani! Iri jambo ubwaryo ririmo agasuzuguro ka gikoloni kanze kudushiramo. Ese mwavuze ubukwe bwa kinyarwanda bwa gakondo? Ese bukorwa bute ko jyewe ntabwo ndataha? Muravuga se buriya bw'abasezeranira ku murenge bagahita babana? Niba ari ubwo bwo ndabutaha kenshi. Ubwo ntataha ni ubwo mw'ijoro batasezeranye imbere y'amategeko, bafite n'indi mihango y'idini rya gakondo bakora. Abo sinabegera. Naho se abakristu batagiye mu rusengero bagsezerana ku murenge gusa, ikibazo kiri hehe? Baba bafite impamvu kenshi ziterwa n'ayo madini ataborohereza kuko badasengera hamwe, maze buri wese agakomera ku rye

8
Umusomyi 2019-08-13 10:43:08

Uriya Padiri Mukuru muramurenganya. None se ko ubukwe bwabaye imihango y'amadini! Baratangira basenga, ba MC babaye abavuga butumwa buri wese akurikije itorero rye atitaye ku myemerere yabaje mu bukwe!" Aba rokore bo ntibemera ko imiryango y'abashyingiranywe igira ijambo mu bukwe bw'abana babo kandi byose ni amasengesho gusa n'indirimbo z'idini! Ibintu byo kuvanga imyemerere na gahunda zitagize aho zihurira n'amadini bisigaye biboneka no mu mihango ya Leta. Ibyo aho bizatugeza ni ukuburaubwhanga ire mu myemerere (intolérance religieuse. Duhe Cesar ibya Cesar duhe Imana iby'Imana. Kandi tweye kumva ko ibyo twemera ari byo by'ukuri , ko abandi bari mu bibi: ngo ubukwe bwa gipagani! Yenda tuvuge tuti ubukwe bunyuranije n'amategeko. Murakoze kweera guhitisha iki gitekerezo.

9
zogeye 2019-08-13 09:52:25

uwabavumye nako wabaroze niba yaranakarabye yakarabye ibirohwa mpindutse umuyisilamu hehe naya madini murabeho.

10
Rs 2019-08-17 21:22:11

Rwose musenyeri abisobanuye neza kukibazo cyari gihari. Ndamushimiye .gusa abanyarwanda tujye tugira ubushishozi .hari byishi dukomeza kugenda twamagana byazateza ibibazo nki byamoko , uturere , indimi nibyo bya mamadini . Bigira ingaruka mbi

11
Shishoza 2019-08-13 10:45:36

Iyi nkuru impaye umwanya wo kunenga ibyo nabonye muri paroisse ya Rutongo Catholic. Hari muri 2011 ndabyibuka, Banze gusezeranya umugeni ubukwe bushigaje icyumweru ngo aratwite ashaka abarokore baramushyingira, ubu abana be baribatirizwa nawe n'umugabo we bakomeje aho bashyingiriwe. 2017 mukuru w'uwo mugeni yarapfuye banga ko asengerwa mu kiriziya kubera impamvu tutasobanukiwe. Ni uwo muryango bivasira, babikora ku bakristu bose? Nanjye ndi catholic ariko iwacu ibi bintu sindabihabona. Ni amabwiriza yatanzwe na Paroisse Rutongo? Aho byavuye hose nta kuri bifite nabo bazisubireho.

12
Shishoza 2019-08-13 10:56:06

Iyi nkuru impaye umwanya wo kunenga ibyo nabonye muri paroisse ya Rutongo Catholic. Hari muri 2011 ndabyibuka, Banze gusezeranya umugeni ubukwe bushigaje icyumweru ngo aratwite ashaka abarokore baramushyingira, ubu abana be baribatirizwa nawe n'umugabo we bakomeje aho bashyingiriwe. 2017 mukuru w'uwo mugeni yarapfuye banga ko asengerwa mu kiriziya kubera impamvu tutasobanukiwe. Ni uwo muryango bivasira, babikora ku bakristu bose? Nanjye ndi catholic ariko iwacu ibi bintu sindabihabona. Ni amabwiriza yatanzwe na Paroisse Rutongo? Aho byavuye hose nta kuri bifite nabo bazisubireho.

13
Shishoza 2019-08-13 10:45:22

Iyi nkuru impaye umwanya wo kunenga ibyo nabonye muri paroisse ya Rutongo Catholic. Hari muri 2011 ndabyibuka, Banze gusezeranya umugeni ubukwe bushigaje icyumweru ngo aratwite ashaka abarokore baramushyingira, ubu abana be baribatirizwa nawe n'umugabo we bakomeje aho bashyingiriwe. 2017 mukuru w'uwo mugeni yarapfuye banga ko asengerwa mu kiriziya kubera impamvu tutasobanukiwe. Ni uwo muryango bivasira, babikora ku bakristu bose? Nanjye ndi catholic ariko iwacu ibi bintu sindabihabona. Ni amabwiriza yatanzwe na Paroisse Rutongo? Aho byavuye hose nta kuri bifite nabo bazisubireho.

14
John 2019-08-13 10:55:49

IGihugu cyacu cyari gisanzwe kiri muntambara yo kurwanya amacakubiri none inyitwa madini ziratugerecyeraho ayandi. Ni akumiro. Ariko se ubundi ayo madini dupfa ni ayacu si ibyaduka byatuzaniwe. Imbe ibyo bita Gushyingirwa Gipagani ni iki? Mbe umupagani bivuga iki? Niba abana biyunvikaniye,ababyeyi bakabaha umugisha, Leta ikabyemeza ko biciye mu mategeko, amadini nibyo bita Gipagani ni iki? Ariko abantu twaragowe kabisa!! Nibarekeho kutubibamo amacakubiri ayo dusanganywe araduhagije. Birababaje?

15
Muhinda muhozi 2019-08-13 09:50:32

Fabienne Soma bible abarahamu yarafite abagore bangahe yobu... Reka idini yimico yabanyarayi kunikira iya abakurambere baba Israël ni irwanda

16
Kagabo 2019-08-13 10:55:39

Hhhhaahhhh ngo ntiwajyayo ngo wihe gukora nk ibyo bakora!!!! ngewe nagiyeyo nkora igisirimbi numva ni agasiporo keza! icyuya cyaramanutse ndataha ndakaraba uwo munsi nsinzira neza kubera ako gasiporo!

17
Emmanuel 2019-08-13 10:55:14

Abanyarwanda bategerezwa gushishoza bakaguka mu myumvire. Imana iri mu Rwanda kuva Gihanga yahanga u Rwanda. Amadini yayisanze i Rwanda, amadini nta gishya yatuzaniye. Ntabwo yari akwiye kuba gatanya, mu abavandimwe, mu muryango wacu nyarwanda. Umurenge nta bageni wasubije i nyuma kubera ko badahuje amadini. Bakurikize urwo rugero rwiza.

18
karekezi 2019-08-13 17:08:25

Ntabwo imana yemera amadini yose,kubera ko amadini y'iki gihe aba agamije gusa amafaranga n'ibyubahiro.Yesu n'abigishwa be nta na rimwe basabaga icyacumi cyangwa umushahara wa buri kwezi.None abakuru b'amadini bararushanwa kugura V8 no kohereza abana babo kujya kwiga muli Amerika,ahasigaye bakiyita "abakozi b'imana" nta n'isoni.Mutabahaye amafaranga ntimwakongera kubabona mu nsengero.Umukristu nyakuri bisobanura umuntu wigana KRISTU n'Abigishwa be.That is all.

19
Fabienne 2019-08-12 18:08:03

Musenyeri ahangaha ntabwo atubwije ukuri pe! None se umwana wawe yakubwira ko agiye gushyingiranwa n'umuntu ugiye kumugira umugore wa kabiri cyangwa uwa gatatu kuko imyerere ye ibimwemerera, maze nk'umubyeyi w'umugatolika uhaguruke umuherekeze?

20
Mukristu 2019-08-12 18:09:02

Bene Data nabo bazagabanye ibintu byo kwikanyiza. Iyo umuhungu cyangwa umukobwa wabo agiye gushyingiranwa n'umugatolika, basaba uwo muryango w'abagatolika kutazimanira abasangwa ibyo n'abo barokore batanywa cyangwa batarya. Abandi bagasaba ko pastoro wabo aza kuba umukwe mukuru mu rugo rw'abagatolika rusaba cyangwa rusabwa umugeni. Ibi bintu jye mbona ari agasuzuguro.

1  2