1  

1
fifi 2019-08-10 14:02:34

Guca inzigo kwari ukurimbura umuryango wose w'uwakoze icyaha. Ni nayo mpamvu mumuco wacu tutajya duha abana bacu amazina yacu. Buri mwana izina rye. kugirango nihagira ushaka guca inzigo bizamugore kumenya abagize umuryango. Nubu kandi inzigo ziracibwa cyangwa zaraciwe muri za 90 no muri za bibili. cyakora ubonako bigenda bihinduka kuko new generation itangiye no guha abana amazina ya ba se.

2
Akebokeza 2019-08-10 08:31:29

Ariko uyu wandika amateka nawe ajya yibeshya cyane kuri bimwe,ubu se ko avuze ngo babikaga inzika kugeza ku gisekuru cya kure ngo niko abatuye isi bwa mbere babigenzaga none yari ahari bayitura ngo atubwire ko ari byari biri?ahubwo nawe yihimbira ibye nabyo akabyitirira abatubanjirije kandi sibyo. Ntago byashobokaga ko hagira ubika inzika kugeza ku gisekuruza iki ni iki rwose urabeshya pe kuko mu muco w abanyarwanda ikintu kitwa gutanga imbabazi cyari ipfundo ry imibanire yabo dore ko bacaga umugani ko ntazibana zidakomanya amahembe,rero uwishe undi itegeko ryari uko nawe yicwa ninayo mpamvu ntawapfaga kwica mugenzi we naho ibyo byo kujya kwica mwene wabo ngo nuko wabuze umwicanyi sibyo rwose urabeshye,ahubwo icyabagaho nanone niyo habaga hari uwishe cg wakoze icyaha giteye ubwoba bigatuma ahanwa n umwami akamutanga we n umuryango we wose bakicwa bityo rero ntawahirahiraga apfa gukora bene icyo cyaha dore ko abanyarwanda mu muco wabo bari abantu bakunda Imana y i Rwanda bakirinda gukora ibiyibabaza. Ibyo byo gutanga umuryango wose bakawica n Imana yarabikoze muri bibiliya muzasome aho umwe mu miryango ya isiraheli yibaga ikintu noneho Imana ikabwira Yosuwa ngo ateranye imiryango yose maze Ikarobanuramo uwo wibye we n umuryango we n amatungo ye bakajya imbere y abandi maze ubutaka bukasama bukabamira,rero uwo wari umuco w abanyarwanda kuko bari abantu baharanira kubaho banezeza Imana bityo bakagira ibihano bikaze cyane bihana ibyaha ari nayo mpamvu bari bafite ikinyabupfura kirenze ureke abiki gihe aho bamwe usanga kwica barabigize umukino nukuri twahombye byinshi pe,twahombye kubaho nk abakera kuko bari abakiranutsi kurusha ab iyi isi y ubu kure.

3
Ryamukuru 2019-08-09 19:25:45

Ariko habagaho n'icyitwaga guca inzigo harimburwa umuryango wose w'umuntu wakatiwe urwo gupfa n'umwami.

1