1  

1
Mujyanama 2019-08-09 09:00:46

Ntabwo unsubije uko bikwiye kuko ibyo uvuze byo nari mbizi! Nabazaga, ni gute Ruganzu Bwimba yagabiye Rwantorero Gishyeshye (i Rubare) kandi hatari mu Rwanda kuri iyo Ngoma? Imbibi z'u Rwanda ku Ngoma ya Ruganzu Bwimba zageraga hariya? Ko nzi ko u Rwanda rwakomatanyaga imwe mu Mirenge ya Gasabo, iya Gicumbi, iya Rulindo na Rwamagana? Hariya muri Kamonyi Rwantorero yagabiwe (ubu ni mu Murenge wa Rukoma, Akagali ka Gishyeshye), ni gute Bwimba yari kuhagabira umugaragu kandi atari mu nkiko z'igihugu cye? Kereka niba hari mu Ngoma z'u Rwanda icyo gihe, ariko wenda Ruganzu Bwimba yatabarira u Rwanda mu Gisaka; amaze gutanga Ingoma iyobowe na Cyenge cya Nyacyesa, Abasinga cg Ababanda babasimbuye mu mpugu zimwe na zimwe, bagahita bahigarurira! Nari nkeneye ibisobanuro birambuye, ubaye utabivuye imuzi, wazambwira nkakureba ukabimvira imuzingo!

2
Yego 2019-08-08 16:31:53

@Mujyanama we u Rwanda rwari igihugu kigizwe n uduhugu (empire)abo basinga ni abanyarwanda urumva ko ikibazo cyawe atari ikibazo,ni nkuko wabaza niba perezida w igihugu anategeka kigali. Rero amateka ni uko Gihanga yabyaye landi agashaka kororoka ngo abamukomokaho bagire ubwami bukomeye,ariko haje kugira mo bamwe batangira kwiremera uduhugu twabo nyamara we atari uko yabishakaga kuko yari yaraturutse mu bwami bukomeye cyane ndetse yifuza ko n ubutaka Imana y i Rwanda Imuhaye ariko buzayoborwa,rero bamwe mu bana be biremeye uduhugu twabo bituma abanyiginya yari yararaze ingoma batangira guharanira gufata utwo duhugu twa bene wabo twose bakatugira igihugu kimwe ari nayo mpamvu ujya wumva ngo umwami w ibumbogo ukumva ngo umwami w ibunyabungwe,umwami w intebe bose bavuga ikinyarwanda bafite n umuco umwe,uzumve amazina yabo bose ni amanyarwanda rero abo bose ni bene Gihanga nuko hajemo abashaka kwiremera uduhugu twabo abandi nabo bakabirwanya kuko bari bazi ko bagomba guhuza imbaraga bakagira ubwami bunini bityo bagakomera aricyo abanyiginya bakoze bashyira ikifuzo cya Gihanga mu bikorwa barwanira kuzana twa duhugu batugira igihugu kimwe"Rwanda"bakomera batyo na bugingo ubu turacyabavuga kandi imitegekere yabo nta we wo ku isi wigeze abarusha iyo uyicengeyemo usanga ko bari abanyabwenge cyane.

3
Mujyanama 2019-08-07 22:26:46

Ese nsobanuze Nsanzabe! Ku Ngoma ya Ruganzu Bwimba ziriya nce za Bushegeshi (Runda-Rugalika) na Rukoma zabarizwaga mu Rwanda? Nagira ngo hari mu mpugu z'Abasinga? Nzi ko u Rwanda rwahigaruriye ku Ngoma ya Cyilima Rugwe nyuma y'aho Igikomangoma Mukobanya yivuganye Murinda wahategekaga, amutsinze Muzi!

1