1  2  

1
Sano 2019-10-09 15:01:51

@ Bimawuwa we! Sigaho utaba nka Kamegeri wo ku rutare rwa Kamegeri.

2
Fido 2019-10-09 10:30:56

Mureke kumubeshera.Yaba abifitemo uruhare akajya mumuganda.Ahubwo arimo arahinduka mumitekerereze.Nimugerageze mukomeze mumukorere ubukangurambaga azabona ko ibyo arimo arumwanda.Naho kumubeshera ngo afatanije nabo ntaho bihuriye.

3
Dieudonne Hakizayezu 2019-10-09 09:46:13

Mana yanjye, sinkunda IVU (Ingabire Victoire Umuhoza) ariko kumuhuza na RUD-Urunana ndabona ari ukwiha urw'amenyo! Na RUD-Urunana ubwayo irasekeje gusa: abantu bikora ari 45 gusa bagatera igihugu kirinzwe nk'u Rwanda bitwaje intwaro gakondo? Hahahaha!

4
Me 2019-10-09 10:22:18

Tureke amaranga mutima nokuvuga ibyo tadafitiye amakuru. Niyo mpamvu yahamagajwe ngo asabwe ibisobanuro kubyo akekwaho kumwe nutwe wa politike abereye umuyobozi. Kandi Police yavuzeko azakurikirana umuntu wese wagize uruhare ruziguye cyangwa rutazigiye murubu bwicanyi bwakorewe abanyarwanda bazira akarengane. Niyitabe yisobanure nibigaragarako ntaho ahuriye nabyo arataha. Kandi uruhare rwe nirumuhama nabwo ibibazwe kuko iriya miryango yatewe intimba nokubura ababo icyeneye ubutabera bwuzuye rwose. Rero turecye amaranga mutima nimpuwe bidafite aho bishingiye Kandi wishyire mumwanya wababuze ababo nibwo turibubone neza ubutebera nyakuri bakwiye guhabwa. Tureke inzego zibishinzwe zikore akazi kazo Kandi bizatanga igisubizo nuacyo.

5
Iyamarere 2019-10-09 11:09:00

Ingabire victoire ntiyabura mumafuti, umuntu uta abana numugabo ngo aje gufata ubutegetsi daaa, inshinzi ziragwira!!!?

6
Kayijamahe tito 2019-10-09 11:18:53

Hubwo se ko turi kuvuga abasirikare bacu barenga brigade (4000) baba mu kinigi bari baryamye? Ko ahantu hose tugenda tubasitaraho mu rwanda buriya muri izo ngabo ntihari ibyitso byababwiraga aho bari ?murebe neza kuko nigitero kimwe cyabohoje ba risinde cyamanukiye mu kinigi hariya hantu habaye inzira yinyeshyamba kuva kera , Hubwo nimutareba neZa ziradufatana umugi izamarere za 94 zitandukanye nizubu

7
NKUNDURWANDA 2019-10-09 11:17:59

Birababaje cyane, ariko kubera ko igihugu cyacu kimaze gutera intambwe, ubutabera buzakora munzira nziza maze uriya mwanda bawusubize muri gereza burundu. Igihugu cyacu kirakubuye, dushaka isuku, n'umutekano wa buri muturage.

8
Karasira rev 2019-10-09 11:24:22

Hakurikiranywe benshi muhereye kubo mbona bagize comment kuri iyi nkuru -Ingabire victoire umuhoza (uruhare rwe m'ubufatanye no P5 ntaho yarucikira kubera ibimenyetso bikurikira 1- Imbwirwaruhame ze zigumura rubanda (abaturage) kumaradiyo-mpuzamahanga 2- Ubushize yafatiwe muri guest ya kirehe yakodesheje room yo ku meetings abo yarimo ku recruiting abo ajyana muri RUD urunana ibyo nibimwe mubimenyetso simusiga bitegeka ko akurikiranwa thx

9
bimawuwa 2019-10-09 11:28:10

uwo mugore kuba yarafunguwe ntabwo bya mugize umwera FBI niyo izi guhana abantu nkabo bashirwa mu rwego rwabihebye akabuzwa ibintu byose bya tuma agirana contact na bantu yita ko bamushyigikiye no internet na bank account ubuzima bwe bukabaho babu controra igihe cyose ntabwo aba yemerewe uburyo bwari bwose bwitumanaho cg kuvugana ni tangaza makuru yaba iryi mbere mu gihugu cg hanze yacyo ku murekura akava muri gereza bishobore kuba ariko ikosa rikomeye. iyo umuntu akorana ni byihebe na we aba aricyo. none uwo mugore yagashijwe muri urwo rwego.

10
Mukristo 2019-10-09 11:27:15

Kanyarwanda sinkuzi na Ingabire simuzi ariko nshaka kukubwirako umunyarwanda uzumva ko arusha undi ubunyarwanda burya niwe uba ufite ikibazo gikomeye,none se ko wigize umucamanza ngo ni umurasiste weho ubwo uriki?icyo nifuza nubumwe nyakuri bwabanyarwanda, naho burya umuntu arushya undi gukunda ubutegesti buriho ntawurusha undi gukunda igihugu cye.

11
hitimana 2019-10-08 18:51:48

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y'abandi.Intwaro y'abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

12
Mugabo Geofrey 2019-10-25 08:30:29

Sehene Erega umuntu ubazwa ntibiba bivuze ko yahamijwe icyaha, reka abashinzwe iperereza bakore ibyabo kuko ntiyinjyeze avuga ko yitandukanyije na FDU kandi numwe mu mitwe yishyizehamwe muri P5 ninayo mpamvu agomba kubibabwa kuko haraho ahuriye nabwo. RIB ifite ubushishozi kandi buhagije

13
che 2019-10-08 18:51:07

Ni mureke iperereza rikore akazi karyo, kuko har abaturage bahekuwe bakeneye ubutabera.

14
sehene 2019-10-08 13:38:52

Uwo mubyeyi mumushakaho iki? Mwamuretse ko ntacyo yabatwaye. Ibyo nibyo byaba byiza

15
Capable 2019-10-08 13:31:04

Mumushakire abamushinja muri abo bafashwe. Ariko se umuntu wese unenze Leta, aba ari umwanzi w'igihugu?! Ese igihugu la Leta biritiranwa?! Ese umwanzi w'ubutegetsi buriho ahita ahinduka umwanzi w'igihugu muri rusange? Ese ubundi, kwanga ubutegetsi bitandukanye no kutabwishimara?! Ukunda ubutegetsi buriho nyamara akanyeteza umutungo wa Leta, uwo yitwa iki?! Umwanzi w'ubutegetsi buriho cg umwanzi w'igihugu?! Amategeko abisobanura yaba ariho?!

16
Kabwana 2019-10-08 13:26:46

Rwose nimureke gutesha umutwe uwo mukecuru nubundi yarirangiriye ni mumureke rwose mwekumwongerera tension

17
Kanyarwanda 2019-10-08 13:26:46

Victoire Ingabire, ni umugore w'umu-raciste, nka nyina Dusabe Therese wamaze abantu i Butamwa. We kimwe n'izindi ntagondwa bahuje ingengabitekerezo ya genocide nka FDRL batekereza ko bazisubiza ubutegetsi (nkuko babivuga) ari uko bamaze abatutsi. Gusa ikibabaje ni uko ubwicanyi bukorwa na bariya bagome, butakirobanura. Koko gutinyuka ugafata isuka ukayasa mu mutwe w'umuturage usanze yinywera ikigage, n'ibyo bya politique ntaho ahuriye nabyo! Imikorere y'Interahamwe zo muri 1994 n'izubungubu, iracyari imwe, ubugome ntaho bwagiye, ni ukuba maso.

18
Mudacumura 2019-10-08 12:42:51

Nibyiza ko hakorwa iperereza kucyaha icyaricyo cyose, tutitaye kuwagikoze, n'ubudahangarwa afite, Ndetse nicyo yaba aricyo cyose, Gs impungenge!!! Uyu, uri murwanda, abandi bari mumashyamba, ese birashobokako yasobanura gut ibyo bakoze, ? Ikindi ubukoko ntimubona ko uyumugore yahejwe, kubera kudashyigikira ibikorwa byabo, by'ubunyamaswa, uyu portique ye, nibitekerezo, mugihe abarwanashakabe bashaka, kumena amaraso ya rubanda, RIB nyizeyeho gushishoja kuko, icyaha, ari gatozi. Twubake urwanda rw'amahoro n'ituze.

19
lambert 2019-10-08 12:42:47

niba ari umwe mu bagize uruhare muri kiriya gitero ku buryo budashidikanywaho mumushyire ku giti. nta gukorana n'abicanyi

20
Bumanzi 2019-10-08 12:42:43

Uko byagenda kose Ingabire afite uruhare muri kiriya gitero! kuko ishyaka rye rikorana na FDLR

1  2