1  

1
Sakega 2019-07-28 12:37:32

Bazakore neza , cyane cyane ukora i Bugande , kuko umubano utameze neza.

2
Maso 2019-07-26 21:02:10

Ba Ambassadors b'indobanure kabisa!!

3
mutebi 2019-07-26 12:04:16

Rwandair igenda iri vide kandi ikajya mu bihugu byinshi icyarimwe byantangaza yungutse mfite ubwoba ko izaba nka za rwandatel na onatracom. ubwikorezi bwo mu kiere si nka shirumuteto badupakiramo tukagenda tumanitse amaboko nkabayobozi barahira (burya tuba tuvuga ngo wallahi umwaka utaha nanjye nzagura iyanjye")

4
TUYISHIME ALEXIS 2019-07-26 12:04:16

Tubifurije imirimo myiza.

5
Ambassador 2019-07-26 12:17:40

Intego nkuru zikwiye ambassador: 1. Kurwanya ibigarasha no kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide 2. Kwimakaza Ubumwe bw’abanyarwanda hatezwa imbere Ndumunyarwanda 3. Guteza imbere umuco nyarwanda: hakwiye gushingwa Itorero rya Diaspora. Abana bari imahanga bakiga amateka y’u rwa Gasabo bakanakundiahwa igihugu. Habaho umunsi ngaruka kwezi Diaspora izajya ihururira mu itorero bagasangira amateke n’amata abakuru bakigisha abato. 4. Kuzamura ubukungu bw’u rwanda hakoreshejwe amafaranga ya diaspora. Aho kugira ngo u Rwanda rwigurize ku bashinwa rwajya rugurizwa n’abana barwo baba mu mahanga. Hakorwa Bank bahuriyeho izajya ikusanga ayo mafaranga akoherezwa mu Rwanda noneho bakazishyirwa bungukiwe. 5. Uruhare rwa Diaspora mu zindi sectors: Uburezi; ubuhinzi n’ubuzima. Ba diaspora bafite inshuti z’abanyamahanga zagira uruhare runini mu guteza imbere ubuzima n’uburezi. 6. Gushakira aba b’abanyarwanda akazi hanze. Dukwiye gufungura imiryango tukajya guhaha hanze. Ibintu byo guhagarika imbyaro ntabwo aribyo. Nitubabyare nibamara gukura tubohereze hanze bakore bohereze ayo bakoreye mu rugo nibwo u Rwanda ruzaba ubukombe.

6
Dieudonne Hakizayezu 2019-07-26 12:17:40

Nibyo koko RwandAir ikeneye abanyamwuga mu buyobozi bwayo.

7
papa Alieno 2019-07-25 20:46:31

nibyagaciro gukkrana neza nibyo bihugu byose ariko icyingenzi kurushaho nukubahana nokumenya ibyiza baturusha bakabizana Hano iwacu ,naho ubundi mbifurije imirimo myiza

8
Annexode IGIRANEZA 2019-07-25 20:46:26

Woww nibyiza kbxa rero tubifurije Bonne Chance Kandi bazabe inyangamugayo

9
Bwimbu 2019-07-25 16:42:57

Mfite impungenge ko Qatarizemera gucunga Rwandair nkurikije icyuho n'imyenda Rwandair ifite! Ishobora kuzakomeza kugira ingorane, cyangwa ikagabanyirizwa ingendo hitawe ku ngendo zirimo abagenzi benshi.

1