1  2  3  4  5  

1
king 2019-07-27 09:01:49

Noneho aba gaturika barasaze pee, ahubwo nanjye bitumye menya uwo musenyeri Smagarad ariwe

2
che 2019-07-26 17:19:52

Ah bon, ntabyo nari pe, erega burya ni byiza kugira amakuru nkaya tikarushaho kumenyana, iyi nkuru ni nziza rwose.!

3
... 2019-07-26 16:01:45

None se, Musenyeri Mbonyintege hari aho yabeshye. Inkotanyi zabanje gutsindwa, mbere yo gusubira inyuma zikisuganya, zigafata indi migambi.

4
Titus 2019-07-26 16:01:42

Njewe ndabaza impamvu iki kinyamakuru kirikwemera ibitekerezo bishigikira uyu tom gusa ibindi ntibabitambutse?

5
Kabanda 2019-07-26 16:01:40

Ibi Tom yirwa akora ngo arashakashaka abenshi yibasira ntacyo bizabatwara, ariko we ikindi gihe wabona abizira yarirwaga yirata ngo avugira leta, aba n'aba...Ibi ni ukutagira ubwenge! Ese twe twari kuri urwo rugamba wibwira ko nubwo rwarangiye twegukanye insinzi, wibwira ko nta gitero na kimwe twatsinzwe? Kubivuga se n'icyaha? Ntitwateye igihugu se? Jya uvuga uziga utazasaza nabi nka ba Bikindi, Cantano,..n'abandi bose bagira ivuzivuzi!

6
murame 2019-07-28 16:43:23

in fact kuvuga ko zatsinzwe muri 1990 si ibanga kuko bizwi ko kagame yaje zatsinzwe n'abayobozi bapfuye so yaba yaravuze ibintu uko bimeze. muri icyo gihe

7
Mahoro 2019-07-26 12:54:12

Ubu bushakashatsi bwa Tom jye bunteye ubwoba!!!

8
navas 2019-07-26 11:58:06

intrugue.kbs tom ari gusaza nabi kandi yaremerwagwa murwanda

9
BIZIMANA 2019-07-26 11:15:45

ariko ubu nkiyi nkuru imariyiki abayisomye, umuntu afata inzagano ze kugiti cye akajya kuzibiba mubanyarwanda? uretse smargde wanditse; abateguye bakanashyira Genocide mubikorwa, bigeze bacirwa urubanza mwitangazamakuru? Igihe mwikosore, mujye mubanza murebe icyo inkuru imarira abasomyi binajyana n'umurongo w'igihugu. naho Tom wowe suzuma ubushakashatsi bwawe mumateka ucukumbure ibyagira icyo byubaka ku bumwe abanyarwanda biyemeje.

10
PAPU 2019-07-26 11:08:13

Hahaaa Man Uracukumbura ariko ibyiza wari kubanza ukabaza Musenyeri akakubwira impamvu yabimuteye wasanga nawe yarahigwaga agira ngo aramuke kabiri

11
Nkundimana Jean 2019-07-26 11:08:13

Dawudi yabajije umunyabwenge ati " Mbwira mu magambo atatu, ikintu kizajya kinshimisha cyane mbabaye, kandi kikanambabaza cyane nishimye birenze urugero nkyandike ku nkoni yanjye y'ubushumba.Yaramusubije ati" ceci aussi passera".( Ibi nabyo bizarangira).Igihe ababaye ayayireba, akibuka ko bizarangira akishima. Yaba yishimye cyane yayireba, akabona ko ibyishimo bizashira, akabababara. Bitekerezeho nk'umukoro.

12
Rwamamo 2019-07-26 11:13:16

Tom, nibyokoko ushobora kuba urumushakashatsi kandi nibyiza kuba we .ariko se nkubaze?ubushakashatsi bwawe iyo utekereje ubona haricyo bitumarira kiri positive cg nibidusubiza inyuma mumitekerereze?abandi bashakashatsi barikujya mukwezi, batikubona imiti itandukanye yokuvura indwara nyinshi zitandukanye, nibindi nibindi bishobora kuzamura ubuzima bwabaturage from A-B, rwose Tom, sinkuzi nkumva mubinyamakuru gusa icyonakubwira nuko nawe uhora ucana umuriro .aba utubwira mumyaka 30 ishize they had no idea ko ibintu byaba biri uko biri ubu!same way, ibiwandika byazakugarahaza ukundi kandi mugihe wowe wumvako ibyo ubushakatsi bwawe buhagazeho bikwiye at moment.so, iyi mubyukuri irimo byinshi bibabaza inyoko muntu ariko ntibyaba fundamental yamahoro mugihe Nelson Mandela 's system itaba applied in our own country ,!ubuse uragirango uriya musenyeri ahagarikwe ,agungwe,abakiristu se boys kuzasubira muri misa ze, .....hanyuma se inyungu niyihe kubanyarwanda?Tom ubushakashatsi nibwiza ndabyemera ariko ububwawe bwogukongeza , wenyegeza sibyiza ,president Kagame ndibaza ko nawe ikimuraje ishinga sibintu nkibi byabamakuza nabamusenyeri, turajwe ishinga nokubona harintambwe igaragara tugezeho nyuma yokuba dufite yamahoro.naho wowe rwose usuzume neza murirusanjye niba utarabuze ibyukora ,nakurangira aho wabona akazi kuko urumuhanga.ngaho umunsi mwiza

13
Karayenzi 2019-07-26 11:13:07

Murakoze Doctor Tom, ntabwo ari musenyeri wenyine wagendanaga n'iby'icyo gihe, ababyeyi bacu n'abavandimwe bakorewe genocide ngo ni abatutsi muribo abenshi bigishaga amashuri abanza ntawabaga abahagaze hejuru iyo babaga bigisha ibyo bahawe kwigisha by'icyo gihe ko ngo umuhutu yamaze imyaka amagana yicwa urubozo n'abatutsi kuko bo ngo bari bafite ubwami, ninabo ubwabo bahagurutsaga abana ngo abatutsi nibajye hariya tubabare n'abahutu hariya tubabare, bigahora bityo kuko sibo bari barabiteguye yewe ntanubwo aruko bari babikunze ni ibihe bibi byaranze amateka mabi aribyo Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda ihanganye na byo ngo bitazasubira dore imyaka 25 irashize, abo bose byararenze baricwa ntibababariwe ngo nuko bumviraga system bari baravukiyemo, birashoboka ko wowe utari uhari, gusa niba waranyuze k'urugamba rwo kwibohora bamwe mubigishaga ibyo n'abandi bagaragaraga nk'ababishyigikiye wabonyeko babihunze bakaza gufatanya n'abandi urugamba, ntawabikundaga rero. Hari umusore warokotse genocide wenyine iwabo, abikesha nyirarume wamuhishe byananirana akamujyana kuri bariyeri ngo batamuca inyuma bakamumwicana bigeze aho abahasimburanwaga bamera nk'abatakimuhiga kumwica akagumana nabo, abatutsi bo bari barabamaze ngo babaga barinze ngo inkotanyi zitinjira niko mugihugu byagenze, nyirarume yageze aho yaba avuye aho ati gumana na bano ntacyo bagutwara namaze kubamenya bose ati ba usigaranye n'iyi mbunda akamwereka uko ayifata nuburyo iba ifunze yagaruka akayisubirana, nyirarume we bari barayimuhaye kuko yari yarigeze no kuba umupolisi, nuko igihugu kibohowe umusore afungwa buterahamwe ndetse n'uwarokotse muri ako gace akamukatira urwa pilato ngo yari afite imbunda kuri bariyeri ngo yamaze abantu, dosiye si ukumuhimbira baruzuza, yafunzwe imyaka 11, kubw'amahirwe leta y'ubumwe yazanye gacaca irakarama, yageze aho nawe ajya muri gacaca, uko basomye uwo ashinjwa kwica, bagasanga hari undi wamwishe bizwi, hasigara babiri bavugwa ngo yarishwe ariko ari amazina gusa ntamuntu wigeze abamenya ntanabigeze bavugwa cyangwa ngo babonwe n'undi muntu wese wenda bishwe aruko babanditse muri dosiye gusa ngo bamubonye abica, bamusubiza gereza indi myaka 2 ngo bari gukora anketi ngo bamenye niba abo bantu barabayeho, haza kuba indi gacaca ararekurwa azinukwa igihugu cy'u rwanda atyo ubu yarahunze ntagakuru ke. None se nyakubahwa Doctor Tom, ko ubwoko bwahekuye u Rwanda ari benshi kandi bakidegembya mwabaye aribo mukoraho ubushakashatsi rwose mukareka abahigwaga ko ibikomere byabo nubundi bitapfa gukira? Ubuse iyo icyo gihe uba mu Rwanda ukaba nk'uriya musore, wari kwanga guhishwa cyangwa kujya aho bamujyanaga ngo udasa nabo? Abari abarimu se byibuza bari kwanga kwigisha ariya mateka y'inzangano, hari akizere mbere ya 90 bari bafite ko kuzahindurirwa amateka? Oya rwose musenyeri si mubi ibyo yaba yaranditse ni bibi ni igihe kibi cyabimuteye si ibyo yiyifurizaga abatwicaga barazwi. Murakoze.

14
umwana 2019-07-26 11:13:04

Umva mushakashatsi Tom, ubushakashatsi bwawe ni bwiza ariko nibukemure byinshi mu bibazo u Rwanda rufite aho guteza ibindi. Ikindi kandi jya isesengura ryawe nirijyane n'igihe, urebe uko abantu bari babayeho,ibibazo byari bihari, umwuka wa politiki n'ibindi. Aha wibuke ko politiki ari yo igenga byose, iyo utajyanye na yo irakujyana cg ikakwirenza! Mu kuvuga ku myandikire ya Myr Smaragde nsanga utari ukwiye guhita umushyira mu gatebo k'abateguraga jenoside ahubwo wagombye gukora isesengura ryayo uhereye kuri politiki yariho iki gihe! Wari uzi ko nawe ibi wandika hashobora kugera igihe ukaba wabizira kandi mu by'ukuri wabyanditse utagamije inabi ahubwo byatewe n'ibihe n'umwuka wa politiki uri mu gihugu? Sinkwigisha ubushakashatsi kuko ntabukurusha, ariko kora isesengura rituzuyemo ubuhezanguni!

15
Kadogo 2019-07-26 12:04:16

Harya Tom Ndahiro uyu wanditse ibi ngo ari mubaryanama ba H.E..cg ni ukubeshya? nkoze analyse nyamara uyu mugabo ndabona ariwe ufite urwango rwasaze....hummm!

16
FelixTzu 2019-07-26 12:04:16

Ndabaramukije bayobozi n'abanyamakuru b' Igihe.com. Namwe Banyarwanda ndabasuhuje. Jyewe comment yanjye kuri iyi nkuru nuko, nubwo ibyanditsemo ari ukuri kandi gucukumbuye kuko kugaragaza references zose, ariko jye ndabona ari inkuru igamije kandi ishobora guteza umwiryane n'urwango mu banyarwanda, aho kugirango ibe yakubaka ubumwe bw'abanyarwanda nkuko twese tubyifuza. Uko mbyumva nuko, nkuko abari abanyamakuru bose bakoze inyandiko cyangwa se bakwirakwije ibitekerezo bibiba urwango rwaganishije kuri Jenoside bagiye bagezwa imbere y'inkiko bakaburanishwa, no kuri Mgr Mbonyintege niko byakabaye bikorwa, niba koko hari ibimenyetso. Ariko sibyiza kunyuza mu gitangazamakuru inkuru nkiyi igamije kwibasira umuntu nkuko, byongeye umuntu uri muri position nkiriya ye, kuko bishobora kubyara intugunda mu banyarwanda. Ikindi kandi ibi bishobora gufatwa nka Attaque kuri individu, cg c attaque kuri Eglise catholique muri rusange. Nacyane ko nabonye hari aho umwanditsi avuga kuri Pape Jean Paul II, akemeza ko nawe yari ashyigikiye Leta yateguye ikanashyira Jenoside mu bikorwa. Which is not true!!! Mu magambo macye rero, nkuko izindi cases zose z'abakekwaho uruhare muri Jenoside zikurikiranwa, niba bwana Tom ufite ibimenyetso, wakabaye usaba ko Mgr Mbonyintege akurikiranwa, aho kubinyuza mu itangazamakuru. Aha waba ushatse gukora itangazamakuru ryo guhangana, kandi ntacyo bifasha abanyarwanda. Ndabashimiye.

17
King king 2019-07-26 12:07:46

Iyi nkuru ni iyo gutesha agaciro no guca intege Musenyeri. Ese kiriya gihe Tom we yari kuvuga iki !!? In ni nka bya bindi abanyarwanda bihunza nko ntibabaye muri MRND. MBERE ya 1991 bazatubwire irindi shyaka babagamo!!! Bose ntibari muri muvoma banayiha imisanzu!?? Pu ntimukabeshye !!! Mujye mushimira Inkotanyi zatabaye zikaba zaratanze ihumure naho ubundi amateka turayazi kuri benshi!!!! Duharanire amahoro kandi duharanire kubaka Ubumwe n'Ubwiyunge twatojwe kuko tutakwemeza ko byari biturimo Mugire amahoro y' Imana

18
Gisagara mario 2019-07-26 12:07:39

Murabura gukurikirana abanyarwanda bacu bafatirwa mubugande buri munsi, abicwa, abarenganywa, mukatuzanira inkuru zidafite umutwe, nikibuno. @igihe plz be serious... niyo mpamvu uzashaka amakuru yurwanda ukayasanga kuri BBC, Al..Jazeera nibindi binyamakuru byo hanze, natwe twitwa ngo dufite ibinyamakuru

19
gakuba 2019-07-26 12:07:26

Benshi ndabona mwateye hejuru ibyo inararibonyeTom Ndahiro yanditse. Uyu Tom ubanza mumwibeshyaho kandi ari umuntu wubashywe cyane, akaba n'umujyanama wa Prezida Kagame. Niba mufite ikibazo, muzandikire Prezida Kagame.

20
Rutishereka Jean 2019-07-26 12:07:15

Tom urashaka iki ? Dufite amahoro muri rusange, intambara irangiye hashize imyaka irenga 20 . excellence yatuzaniye ubumwe nubwiyunge kandi birimo biragenda neza. None se Tom Ndahiro urashaka iki ? Anstase Makuza ibye byarangiye ryari ? Sigmarde Mbonyintege yatanze comments nkizi icyo gihe aliko ndakeka ko atariwe wavuze bibi ugererenije na Ngeze Hassan Tom urashaka iki? zana ubwiyunge mu banyarwanda nkuko Excellence Paul Kagame ahora abitwigisha pas kuzura akaboze Tom urashaka ?

1  2  3  4  5