1  

1
Manirakiza 2020-07-23 22:35:18

Ikigaragara nuko aba bose bashukwagwa cg bishwe n umuntu umwe akaba ariwe usigaye wenyine. Bivugako n abagikorana nawe bose bagomba kumenya urubategereje.

2
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE 2019-12-16 17:31:54

Amatariki nta cyo avuze ikiriho ni uko bapfuye,gusa umwanditsi w'iyi nkuru nta ko atagize anyibukije uko ibintu byari bimeze icyo mbonye abanyapolitiki ni abihanduzacumu,ntibatinya no gupfa ,urugero ni aba bagabo babiriri bihandagaje bagashinga ubuyanja muri biriya bihe bitari byoroshye na gato dore imitima yabenshi yari icyuzuye ubwoba nta ugifite akayihayiho aka politiki

3
R.A.BE 2019-08-08 10:27:26

Ukunze Imana ntimutererana

4
emmy 2019-07-22 16:08:30

ndabona carriere ya politike itoroshye, kuyikra ukisazira ni ibyabake ntago ari ibya buri wese.

5
Ehud 2019-07-22 11:25:06

Utumye dusubiza amaso inyuma

6
Kabera 2019-07-22 12:05:28

Birashekeje hasigayemo umwe gusa nawe navamo hazasigaramo zero

7
baherereye he? 2019-07-21 18:22:18

ndagira ngo muturebere aho aba bagabo nabo baherereye : Jack nziza, karenzi wacu karake ,iringira fred ,kayonga charles ,rusagara frank,gasinzi marcel ,ndahiro tom, gumisiriza sinzi, nabandi bagenzi babo.

8
Kalisa 2019-07-21 12:13:34

Muri 1994 hari Minisiteri zitariho nka Minisiteri y’umutekano na Minisiteri y’Uburezi. Hari nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, Minisiteri y’Amashuri abanza n’ayisumbuye n’izindi zitagaragara kuri uru rutonde. Uwanditse iyi nyandiko kimwe n’uwamukosoye ntabwo babizi cyangwa ntabwo bakoresheje inyandiko z’umwimerere, kandi byose birahari. Ibi rero byateza urujijo bikayobya abasomyi

9
ayisha 2019-07-21 09:05:16

ubwo nta soni ufite kuvuga ko bihozagara yaguye muri gereza iburundi azira politiki Mwamufashije iki se nk'umunyarwanda mwakoranye Muzajya mwivamo

10
Kigeme 2019-07-21 12:40:42

Kuza gufata u Rwanda nk'umunyago ibyo nta munyarwanda numwe utabizi ukazana n'imbunda Ugahinda abandi hanze ugashyiraho ibindi byaba byiza cyangwa bibi ntabwo tubijyaho impaka ikibazo gihari nuko ibyo twarwanyaga ahubwo twabihinduye ikindi kibazo.

11
Baziruwiha 2019-07-20 19:59:09

Ibi Diane yabivuga bose baka mwutsa ibitutsi, ese burya muzi ko nta muntu numwe ubabara mu cyimbo cy'undi. Umuntu wese ababara ku giti ke.Murakoze. La souffrance est personnelle Umuntu wiberaga Canada, USA akaba ariwe uza kudusobanurira Jenoside yakorewe abatutsi uwo muzamwagane kuko ni rusahurira mu nduru. Twibukiranye ko intambara yatangiye 1/10/1990 itahitanye abatutsi gusa. Imana mugenga izarinde u Rwanda jenoside nibindi byaha kuko roho n'imana bitubuza.haragahoraho u Rwanda n'abanyarwanda.

12
mazina 2019-07-20 14:06:57

Muli aba ba Ministers muvuze,barindwi barapfuye.Batandatu bose bishwe n'uburwayi cyangwa gusaza.Niyo mpamvu dukwiye kumvira inama Yesu yasize aduhaye yo gushaka Imana cyane mu gihe tugihumeka,tukabifatanya n'akazi gasanzwe,kugirango Imana izatuzure ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yabidusezeranyije.Yongeyeho yuko abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa batazabaho iteka.Bisobanura ko batazazuka ku munsi w'imperuka.Umuntu ashaka Imana gute? Icya mbere ushaka umuntu mwigana bible ku buntu,ikaguhindura.Icya 2 ujya mu materaniro ya gikristu.Icya 3,nkuko Yohana 14 umurongo wa 12 havuga,Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose gukora umurimo wo kubwiriza nawe yakoraga.

13
Safari 2019-07-20 13:22:51

FPR ntako iba itagize ngo ihembe buri muntu wayitangiye ibikwiranye n'umurava yagaragaje.

14
Mwari 2019-07-20 12:14:09

Hagire usoma neza iyi nkuru arahita abona ko abenshi batavuye muri politiki kubushake ahubwo bokejwe igitutu abandi babafunga umunwa abandi baricwa.Abahunze nibo benshi..

15
Birenge 2019-07-20 12:13:50

Ndabona abanyapolitiki bacu bisazira mu mutuzo ari mbarwa!

16
Mbabazi 2019-07-20 12:13:23

Bose baragiye hasigaye Intore Izirusha Intambwe! Ariko uko bigaragara, abakiriho abenshi ntibari mu buzima buhuje n'indoto bari bafite.

17
Dieudonne Hakizayezu 2019-07-20 12:12:42

Bamwe barapfuye, abandi barahunze, abandi barafunzwe... Yewe ubumwe bw'abanyarwanda rwarahababariye koko!

18
Gipfizi 2019-07-20 12:12:36

Ibi nibyo bita kwivamo, Ariko mwagiye mubanza gukora isesengura ry'inkuru mugiye kwandika n'icyo ishobora gusiga mu mitwe y'abazayisoma: Mukomeje kwiha urw'amenyo.

19
Ngango 2019-07-19 21:51:55

Murebe neza amatariki Kanyarengwe na Inyumba bitabiye Imana, mwibeshe ndakeka ko Kanyarengwe yapfuye biri na cumi... Naho Inyumba ni nyuma ya 2015

1