1  

1
Chriss 2019-08-14 16:22:25

Biratangaje,nigute wishimira ko warengeje amafranga waka abaturage?ibi sibyo kwishimirwa ahubwo mwigaye.ubwo bivuzengo warengereye aho wagombaga kugarukira,urenganya utarimumubare

2
xxxx 2019-07-15 15:41:36

abize iby'ubukungu batubwire wenda babizi kuturusha.

3
Shema 2019-07-15 09:43:07

Ariko se,nibyo kwishimirwa cg kugayirwa

4
Shema 2019-07-15 09:43:04

Ariko se,nibyo kwishimirwa cg kugayirwa

5
Mambo 2019-07-16 22:15:21

Wowe wiyise Veteran ! Imenyekanishamusoro rikorerwa online hanyuma ukabona ayo wishyura cyangwa ayo uzasubizwa(Refund) iyo wasoze menshi. Ni inshingano z'umusoreshwa kujya gusaba iyo REFUND kuri RRA. Njyewe abo nkorera declarations nkasanga bari muri REFUND njya kuzibasabira kandi mbona RRA izibaha

6
Didi 2019-07-14 16:52:16

PAYE iri hejuru cyane..RRA nikomeza gutyo umusoro uzica undi musoro..ni gute umukozi ufite umushahara akatwa 1/3cyawo..?? Kindly revise your tax schemes..

7
Veteran 2019-07-14 14:44:28

Hali ikibura cg icyo birengagiza mu kigo cy'imisoro, niba RRA yumva ko ikurikiza amategeko mpuzamahanga mu gusoresha, kuki ntari numva isubiza abasoreshwa imisoro yabaye umurengera. Ibi harimo ubujura, ibindi bihugu umwaka iyo urangiye barakubarira waba warasoze menshi urayasubizwa, wasora make ukayongera. System igomba guhindura abantu bakajya batangaza ibyo binjije ku mwaka. Aliko sinzi ko bizakunda kuko nabonye abanyafrika benshi batazi icyo gusora bivuga. Benshi babifata nka ammande cg fine.

8
Toti 2019-07-14 09:49:38

Ibyo nikibazo sibyo gushimwa harimo akarengane kubaturage musoresha ibitari ngombwa

9
Dieudonne Hakizayezu 2019-07-14 09:44:15

Ariko hari n'ayo RRA yahombye. Buri mwaka hinjiraga miliyoni magana abiri z'amadolari z'ibicuruzwa bivuye Uganda, RRA ikabifataho 18% ya TVA na 5% ya WHT, n'ukuvuga hafi miliyoni 50 z'amadolari cg se miliyari 45 z'amafr y'u Rwanda. Kuvuga rero ngo RRA yarengeje miliyari 30 kuyo yashakaga ariko ku rundi ruhande yarahombye miliyari 45 jye mbona ari ukwikirigita ugaseka!

10
Franco Ben 2019-07-14 09:47:36

Ibi ni byiza cyane birerekana ko abanyarwanda bamaze kumenya akamaro k'imisoro. Yari kurenga kurushaho iyo amahoteri, utubari, restaurant bitabira gutanga receipts hakoreshejwe EBM. Urayaka ngo akamashini karapfuye kandi mu biciro byabo harimo VAT. Ni ukongera ibihano kubanyereza VAT kuko ntakwizera ko igera mu isanduka ya Leta iyo hadakoreshejwe EBM. Mu bihugu VAT yishyurwa neza usanga byarateye imbere. Twese dutange imisoro nta gahato twiyubakire igihugu.

11
kabeza 2019-07-14 09:49:27

Mubindi bihugu iyo walishye menshi bagusubiza ayo warengejeho .waba waralishye makeya ukishyura abura Kuki hano iwacu bidashoboka?

12
Ally 2019-07-14 11:40:28

Ibi ni ibyo kwibazwaho.njye nari mfite ubutaka ku kamonyi nasoreraga 12500frw umwaka ushize bagira 25000frw urumva ko mutabura kurenza ayo nwateganyije.ikindi amande yanyu aba ateye ubwoba ku buryo uwo mufashe mumuzahaza

13
umunyarwanda 2019-07-14 11:46:47

hanyuma se ubwo bukungu bwazamutse ni ubuhe mugiye abanyarwanda inzara ibarembeje naho RRA iti twabonye amafaranga arenze ayo twateganyaga ngo kubera izamuka ry'ubukungu??? irihe se musobanurire abanyarwanda

14
Blaise Ndaje 2019-07-13 14:44:00

Great dusore neza twubake uRwanda rwacu

15
Rwema 2019-07-13 13:48:04

Kuyarenza se ntibari bazi abasora n'ibyo basora? None se niba ari ayumurengera, bayashubije abayatanze? Ubwo se inyungu kuri twe ni iyihr

16
Gakwerere Thomas 2020-02-09 12:02:54

Congratulations CG and RRA employees for the good work done. Many thanks to the Government of Rwanda for the necessary support provided to have the work done.

17
K 2019-07-13 12:33:36

Mwarakoze

18
Claude 2019-07-13 12:33:30

Ariko rero aho naho muharebe neza kuko RRA ishobora kuba iri kwiba abaturage igasoresha amafaranga arenga ayo itejyeko riteganya urujyero jye nakoreye muri cartier commercial nacururizaga hanze bakatwaka ipatate ya 10000frw kandi itegeko ryavugaga ko tugomba kwishyura 5000frw ndabyibuka baradufungiye Tamara icyumweru tudakora massage rero ubu harabandi barenganije nkatwe none bakaba bari kwigamba ngo binjije amafaranga menshi.

19
Pazo 2019-07-13 12:33:26

Ariko nimujya mubona ayo mukeneye mujye mugerageza mworohereza abafatanyabikorwa

1