1  

1
SENGIMANA JOHN 2019-07-25 11:25:22

Mwiriwe ? mureke tom yandike,kuko hari isomo arigutanga kubugwingire bw'uburyo bwose,arimo kwigisha abantu bagwingiye bakiri bato,kuko hari igihe umugabane wa Afurika uzageraho ukagira imico cg ubutavogerwa bw'uburenganzira bwa byose kumuntu kugiti cye uwo ariwe wese,abo twavuze nabi cg twatutse nabo twagiriye ukundi kutabashimishije bagakora isesengura mu mvugo nk'iyi cg iyindi muri uwo mujyo,ugasanga biduteye isoni cg ipfunwe,byarimba bikabyara imanza,komeza TOM wigishe uri intiti yamazeyo,ibi ni nk'ubuhanuzi busobanukirwa n'abo imana yahaye izo mpano gusa.naho gukomeretsa ni ukuri ntihagire umwikoma ngo yamwibasiye,ejo batamugonga nk'umwana we!!

2
KIMONYO BIZIMANA 2019-07-20 13:22:51

Yewe ni ukubona abantu bagenda muravuga se ko umwana we yari umwana buriya yari umwana ra ?ayiwe ndumiwe we se yarokoye abatutsi bangahe?tujye twicecekera Imana niyo izaducira urubanza

3
NDEKEZI Emmanuel 2019-07-16 18:50:22

UMUSHAKASHATSI!!!!!

4
GASORE 2019-07-15 19:36:11

Bajye biyandikira, kuko akabaye karavugwa, nonese nureka kuvuga Makuza, ko hari n'abandi benshi bakoze amabi, kandi abana babo bakaba ari abavuga rikijyana muri iki gihugu, ntituzaceceka amateka ngo hatagira uwo bariza! bihangane nyine, ni amateka kandi ntawayahindura, kuko igihugu kitigiye ku mateka kirazima cg kigasubira aho cyaho.

5
Mbabazi 2019-07-15 19:35:31

Mu gihe umuntu yaba yaravuze ibintu bisenya ubumwe bw'abanyarwanda mu myaka 55 ishize, harya kubisubiramo uyu munsi biteza imbere ubwiyunge bw'abanyarwanda? Umuntu atumbira ikibi gusa akagera aho agasa nacyo. N'icyiza nuko.

6
Ndirikiye 2019-07-15 19:49:31

Rya gwingira umusesenguzi Tom Ndahiro avuga ndumva rikigaragara kuri benshi. Kuba umubyeyi, cyangwa umuvandimwe w'umuntu uyu n'uyu yarakoze ibibi ibi n'ibi, sinumva impamvu dukwiye kubimuhora. Cyane ko kuri iki kibazo nyirizina, Anastase yari muto adafite na capacity yo gutanga inama. Ari uko bimeze byakwemerwa ko aba agomba kugira ipfunwe ku kuba atarakoze icyo yagombaga gukora. Birumvikana ko kumva umubyeyi wanjye avugwaho bibi bimbabaza, nkuko iyo avuzweho ibyiza bintera ishema. Niko kamere muntu iteye ibyo nta wabihindura. Ahubwo njye numva twari dukwiye kwibaza tuti: Ese imyaka yose yakurikiye ubutegetsi umubyeyi we yarimo, Makuza Fils yitwaye ate? Ko Jenoside n'ibyayibanjirije byabaye ahari ese yabyitwayemo ate? urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge twatangiye n'ubu tugikomeza yarugenzemo ate? Na bwana Tom Ndahiro ndumva nta n'urutoki yamutunze cyangwa se ngo anagire icyo amwitirira. Nk'umunyamakuru uba ushaka ko twawigira ku mateka ndetse n'abato bakayamenya, aba agira ngo twese tugire ibyo dukuramo byatugirira akamaro. Naho kuba azi ibyo umuntu uyu n'uyu yakoze kandi byagize ingaruka ku mibereho y'abanyarwanda, yabigeraho akabica ku ruhande akaruca akarumira, ndumva nawe twavuga ko afite imyumvire yagwingiye. Nituve ahabi tugane aheza, dufatanye mu kubaka u Rwanda ruzira inabi. Abagize ibibi babibazwe bitabangamiye abafitanye isano nabo cyangwa se ababakomokaho. Gusaba abana babo kubisabira imbabazi nabyo ndumva bigwingiye kurushaho kuko amategeko tugenderaho yemera ko icyaha ari gatozi. Mugire umunsi mwiza.

7
Ngenzi Alain 2019-07-05 12:00:24

"Abana be bagomba kubisabira imbabazi kuko imvugo ya se ubabyara yakomerekeje benshi." 1. Bavandimwe tumenya ko icyaha ari gatozi! Ese mwaba mwarigeze mwumva iyi mvugo yuje ubuhanga:"Ntawazira icyaha cya se nkuko ntawazira icya sebukwe"?! 2. Mwaba se mwaramvuse nonone ngo "à ce que Makuza a dit , je n'ajoute rien"?Nyamara uwo mugabo yari umuhanga cyane. 3. Tom nawe nkwibarize ni nde wakubwiye ubwoko bwa madamu wa Makuza Anastase?Ese yeee ko mbona wowe waba ukigendera kuri ya turufu y'ubwoko ra? 4. Ni byiza kuvuga igwingira!Ariko igwingira nyakuri wararyihoreye; ubu wambwira umuntu waba waroroje ngo nibura umukure mu cyiciro umujyana mu kindi?! Twese dukomeze twibohore imitekerereze ikocamye kuko tutari miseke igoroye.

8
Bonjour 2019-07-04 17:44:23

Jyewerwose mumbabalire ntimunyumvenabi pe, aliko haribintu mbanumva ntashigikira ndetsembona binateyisoni. Nukuli nubwondumututsi wagizwehingaruka na genocide twakorewe, nkabanamagana nivuyinyuma ingengabitekerezo namacakubili . Aliko limwenalimwe tujyedushiramo ubupfura nubworoherane (tolérance) nukuli,. Jyenumva kuvuga makuza père tuzineza kwumuhunguwe arumuyobozi twubaha tunashima ibigwibye numusanzu we mukwubaka ikigihugu, akabari umugabo winyangamugayo utuberurugero rwiza yitandukanyije nabamubanjilije, nukuli numva ibiganiro nkibi bidakwiliye binadusubizinyuma mubumwe nubwiyunge. Nukuli tujyetugerageza gushira kumunzane dupime ingaruka nziza n'imbi mubyodukora. Kandi tujyetumenyako nubwo hari ibibi bibabyararanze umuntu aliko harinibindibyiza abayarakoze. Bityorero tuirinde kuba abahezanguni nogutwarwa namarangamutima yacu akituboshye, nukuli twibohore twese kuneza y"uRwanda. Murakoze

9
lg 2019-07-04 09:25:57

Amateka ntagomba kubura kuvugwa ngo nuko harabo ababaza kandi biba bivuga abantu ku giti cyabo amarangamutima yabantu bashaka ko hari ibitavugwa sibyo umuntu, wakoze wavuze wanditse kuki harabifuza guhisha ibyo we atahishe!! nuko aba yavuze ibimurimo afite, nabo abwira, aliko iyo bivuzwe igitangaza aho kubibeshyuza ahubwo batera, hejuru ngo runaka yavuze uwo aba agomba kubeshyuza ibyavuzwe aho kuvuga ko Atari byo*

10
Dieudonne Hakizayezu 2019-07-04 09:29:52

Makuza Anastase ni se wa Makuza (Turatsinze) Bernard nyine! Ariko icyaha ni GATOZI. Gusa jye nibaza impamvu ariwe ibinyamakuru bikunda kugarukaho kandi mucyo bise "revolisiyo" yararwanyije bikomeye cyane ko umwamikazi Gicanda yicwa ndetse akamutuza aho azabasha kumurindira umutekano. Abamwishe ko njya mbona itangazamakuru ritabagarukaho?!?

11
Mpakaniye 2019-07-04 09:33:29

Ubwo Bernard Makuza arimo gutekerez'iki muri aka kanya? Mbeg'umwanya mwiza arimo n'imbaraga afite mu buyobozi bw'igihugu!!

12
Habineza 2019-07-04 09:35:13

Abana be bagomba kubisabira imbabazi kuko imvugo ya Se ubabyara yakomerekeje benshi.

13
Habineza 2019-07-04 09:35:10

Abana be bagomba kubisabira imbabazi kuko imvugo ya Se ubabyara yakomerekeje benshi.

14
Kajabika Gahindiro 2019-07-04 09:38:07

@Ariki , none se uragira ngo Makuza Bernard abikoreho iki niba ibyo banditse ari ukuri kwibyo se yakoze , erega icyo gihe niko imitekerereze yari imeze, n’uyu munsi hari abakiyifite . Reka dufate urugero rw’amwe mu magambo ; inyangarwanda ,inyenzi ; ndibariza umwanditsi ese ko bavuga ko inyenzi arizo ziyise gutya kuki bavuga ko ari ukwamburwa ubumuntu ? reka duhunze ay icyo guhe n’ubu ; hariho ibipinga aribyo bahutu ; cg se ibipingamisi; hariho kandi n’ibigarasha , sasa aya mazina ni amagambo agenda ahimbwa bitewe n’igihe kigeze kandi nabyo bizandikwa mu myaka izaza , igihe hazabo kujorwa kwa politiki iriho ubu. ariko ntibiba bishatse kuvuga ko abantu batakoze ibyozi n’ibibi !! .

15
Basebya Jr 2019-07-03 20:37:33

Njyewe nk'umuntu wasomye amateka yabayobozi ba mbere u Rwanda rwagize nyuma yingoma ya cyami, uyu Makuza Anastase yari umuntu w'umugabo.Igihe abubu nabo tuzabavugira ubwo buri wese azahitamo ibyo yemera nibyo agaya.

16
Nd'umunyarwanda 2019-07-03 17:38:48

Makuza Anasthase uvugwa muri iyi nkuru ni se wa Makuza Bernard, Perezida wa Sena y'u Rwanda? No comment!!!!!!!!!!!!!!!!??????????

17
rk 2019-07-03 17:31:42

None se uwo niwe se wa Makuza Bertin ? mutubwire

18
Ariki 2019-07-03 17:29:22

Ibaze ! Bakandika ibi umuhungu we ukuriye Sena ntagire icyo avuga !? eh eh eh .., wapi kabisa.

1