1  

1
Kajongi Jean Bosco 2019-07-08 09:17:24

Kera nta Musore cg Inkumi yashoboraga kubaka urugo , atabanje kubaza ndavuga guteza utuyuzi , Kuraguza inkoko , Kuraguza urugimbu n'Abakoreshaga umutwe , umuntu yagereranya n'Ubuhanuzi buliho mulikigihe buboneka mu Amadini amwe na mwe , ndetse bamwe bavuga ko barondora . Mubyukuli Amadini nasuzume ko ibyo barondora niba arukuli cg bahanura . Cyangwa se twisubilire muli Gakondo yacu .Abazungu baradushutse , duta ibyacu byali bidufitiye akamaro bibyita : Ibipagane cg Ibishenzi , nyamara byali bifite akamaro gakomeye cyane . Tubitekereze ho dushake igisubizo kandi kiraholi .

2
Kajongi Jean Bosco 2019-07-03 22:37:26

Ikibazo hali Karande , Intezi , Imarwa kamereka kamezamiryango . Igisubizo ntahandi wagisanga gana ABARANGI .

3
Mukamusoni Jeanne d'Arc 2019-07-03 21:48:22

Urebye hari byinshi byinshi bishobora gutera amkimbirane mu ngo no kugera aho abantu basba gutandukana: Hari gushakana abantu bataziranye, umuco nyarwanda ushaka ko umugore n'umugabo bakomeza kubana nko mu ighe cya ba sogokuru na basogokuruza kandi hari ibintu byinshi bihinduka, ibibazo by'ihungabana n'ihahamuka(psychological problems) aho abantu batabonye ubufasha buhagije ,baba bagenda amarangamutima menshi kandi badashobora gucunga y'uburakari n'agahinda, bityo ufite icyo kibazo agahora asohorera amaranga mutima kuwo babana hafi(cyane cyane umugore n'abana) aribyo bibyara amakimbirane mu ngo, ihohoterana, rimwe na rimwe umwe mubashakanye agafata umwanzuro wo kubisa undi iyo yumva amaze kunanirwa. Mugire amahoro y'Imana

4
gatare 2019-07-02 18:32:43

Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Statistics zo muli France zerekana ko abagore 30% bemera ko baca inyuma abagabo babo.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n'Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi ku bashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

5
ineza 2019-07-02 16:09:21

Pastor wishakira kure! ikibazo namategeko akoze nabi kandi abogamiye kumugore! ahubwo nuko abagabo bihangana ubundi ntamugabo washaka umugore! gusa ubwo amadini murimo kubibona muzasabe Leta ikore amategeko abereye bose! kuko urugero! nange ndumukobwa cg umugore! nkaba ntakintu nibitseho! ntakazi ntarize! ndetse ntanakimwe mfite! noneho nkahura numugabo unkunda akandongora! nzajyana inzara yubukene nkuye iwacu! ndetse nifuze gukura mubukene iwacu! ako kanya nzatangira kwiba umugabo cg ntekereze kumuhuguza! nzateza akaduruvayo kuko itegeko rizandengera! uwo mugabo muhuguze! dutandukane! ikibazo nicyo!ahubwo abagore benshi harigihe babitumwa niwabo!

6
Yohani 2019-07-02 16:09:21

Abagore b’ubu sinzi icyo bikanze, ni gute yakumva ko azamara icyumweru yarimye umugabo bararana buri munsi yarangiza akumva ko bizarangira uko. Uwanjye naramwihoreye ariko agahinda antera hari igihe kwihangana bizashira.

7
Ernest MUHIRWA 2019-07-02 16:09:21

Itorero ni umubyeyi ariko ntiriki umubyeyi, marriage zabaye business mu matorero

8
Ange Ndatinye 2019-07-02 16:54:31

Cyakora ibyo Rev. avuga nibyo pe! Hari nabashakana nta rukundo ahubwo kugira ngo bazagabane imitungo! Cyakora hari nabafite irari bahorana agatima gahagaze bagashaka uriya nuriya! Kandi haba mu byaro haba no mu migi iki kibazo kirahari uretse ko wa mugani hari abana mu mazu aliko batabana neza. Nukuvuga ngo umugore afite icyumba cye numugabo icye! Nimutekereze rero abana uko bababara! Hari uwana wigeze kuvuga ko arambiwe ibibazo bya nyina na se ati niba nigiraga kure yabo! Ubwo subuzima na gato kuko binarwaza abanyamuryango yewe nabashyitsi babagendera barumirwa! Bakeneye amasengesho kuko ari satani yateye mu bantu. Iyo rero isanze abafite intege nke, ibogeraho uburimiro! Ikibabaje nuko ari abato n'abakulu bose bapfyuye rumwe! Nimucyo rero dushikame dushyireho imbaraga kubigisha kwegera Imana no kubasengera duhereye iwacu aho dutuye kuko tuba tuzi abo bafite ibibazo by'imibanire. Aliko cyera ko aya mafuti atabagaho? Nukuvuga ko batakundaga ibintu cyangwa barihanganaga cyanee!

9
Celestin 2019-07-02 16:54:23

Hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri icyo kibazo otherwise muzabona ingaruka in the near future! kwitwaza Yesu sicyo gisubizo gusa ndibaza mureke hakorwe ubushakashatsi bwimbitse kuri icyo kibazo hazafatwe ibyemezo nyuma yabwo!

1