1  2  

1
ntirenganya elysee 2019-07-03 17:26:35

rwose turabakiriye kandi tubatezeho umusaruro mwiza. tuzabashyigikira nkandi turabishiiye, murakoze

2
hassan 2019-07-02 22:39:04

muze dukore akazi naho aba rayon mubareke nkuyu wiyise ivubi urumva agahinda afite koko

3
k 2019-07-02 16:57:21

Abagambanyi ngabo mubareke ntibazi aho bagiye, ni batsindwa bazabaha induru ko ari aba Rayons.

4
le citoyen 2019-07-02 10:27:30

Guhindura equipe byo ni ibisanzwe kuko bariya basore baba bari ku kazi. Aho babona habagirira akamaro kurushaho (either ku ruhande rwo kuzamura urwego rwabo rw'akazi cg ku ruhande rwo kuzamura icyo binjiza mu mufuka) bahajya nta kibazo. Ikibazo ni uko iyo urebye usanga ibyakozwe byaragiye bishingira ku binyoma byinshi ku mpande zose ku buryo nta kizere na kimwe abantu bashobora kugirana ku mupira wo mu Rwanda. Bivuga ngo na professionalism iracyari kure cyane!!! Njye ntekereza ko byakabaye byiza abantu bagiye babwizanya ukuri mu kazi bahuriyeho kugira ngo bose batere imbere. Aba basore bazagire ibihe byiza aho bagiye. Gusa bamenye ko naho ari ugukora cyane kuko bazi neza bagenzi babo babasize mu makipe yabo birukira muri APR ariko ngira ngo benshi bahuriye ku muryango basohoka nabi. Kandi mbere y'uko bagenda bari bahagaze neza bituma babengukwa na APR ariko bagezeyo ntibatanga umusaruro ukenewe ndetse urwego rwabo ruramanuka bigaragara kubw'impamvu ubwabo bazi! Ni ugukora rero. Naho Rayon yo n'andi makipe yatwawr abakinnyi nakomeze akore azabona abandi kuko na kera na kare bagiye babagira bakagenda kandi amakipe agakomeza kubaho. System basanzwe bakoresha mu gushaka abakinnyi nubundi bayikoreshe basimbuze abagiye.

5
Ivubi 2019-07-02 12:08:02

Heheheeeeee...nk'uyu Manzi rero agirengo tubabajwe n'uko agiye..yababa weee..amakosa yajyaga akora akavamo ibitego Rayon yatsindwaga bishimisha bamwe. Njye yarantsindishaka nabibona nkicecekera..nziko bizakomeza weeeeee

6
Bal man kivumu city 2019-07-02 12:07:19

Murakaza neza mwikipe yacu murisanga mwandikire gasenyi tuzahure mbere y.igikombe cy.amahoro mwabonyeko twabatwaye abakinny yagenderagaho Ac kigali ikabaseze ibasuzuguye gasenyi pole..

7
NIDUHE 2019-07-02 12:07:07

A.P.R IKOMEJE KUNKORERA UMUTI KBS

8
Bwiza 2019-07-02 12:07:04

Bagende amahoro, abayobozi ba Rayon namwe mushake abandi bakinnyi babasimbura.

9
ABANYAMITWE 2019-07-02 12:19:44

Nibohohe rayon izahora ari rayon

10
NIDUHE FARCEUR JADO'S 2019-07-02 12:19:33

ARIKOSE GASENYI YATUZA TUGAKINA UMUPIRA,KO MWAMENYEREYE GUTEZA UMUTEKANO MUKE C UBWO MUSHAKA NO KWIFASHISHA IMBUGA NKORANYA MBAGA! MUTUZE NIBITARIBI MURAJE MUBIBONE!

11
M 2019-07-02 12:19:21

Ntabwo bizabuza gikundiro gukomeza kubatsibura tubarindisha urugo.

12
Kayigi John 2019-07-02 16:54:18

Muri gitindi nta mukinnyi waterimbere ahakina niba umwana nka Savio ahagera aguzwe amafaranga menshi mu Rwanda akirukanwa nyuma yumwaka udashyitse birerekana ko nta mupira mugira mwa bikona mwe ahubwo mubyiganisha amanoti yo kurangiza carrière yabakinnyi beza! 16 rero nabo harya ni abanyamahanga? Abana babanyarwanda we! Gusa mumenye ko muri Gikundiro niho haba abeza kuko bigaragajwe nuko abanyu mubahaye isinde mugafata abanabigiye umupira mu biganza byiza! Ariko nabo nibahamare umwaka mubate hanze cyane ko ntawabahenze nka Savio ugiye kwangara yari inyenyeri imurika akiri muri ekipe iha agaciro umukinnyi! Gitindi we uzabazwa byinshi ndakuretse!

13
Munezero 2019-07-02 12:42:45

Ndatejerezako aba bahungu kujya muri APR ntacyo biteaye Rayon ahubwo ubwabo barebye hafi cyane kuko bakagombye kujya ahandi hisumbuye kuri Football y’u Rwanda kuko barabishoboye Rwose nubwo mfana Rayon simbabajwe nuko muyogiyemo ahubwo mbabajwe nuko ntakiyongereyeho mwongeyeho kuri carrier yanyu kandi imyaka ntihagarara

14
Munezero 2019-07-02 12:42:45

Ndatejerezako aba bahungu kujya muri APR ntacyo biteaye Rayon ahubwo ubwabo barebye hafi cyane kuko bakagombye kujya ahandi hisumbuye kuri Football y’u Rwanda kuko barabishoboye Rwose nubwo mfana Rayon simbabajwe nuko muyogiyemo ahubwo mbabajwe nuko ntakiyongereyeho mwongeyeho kuri carrier yanyu kandi imyaka ntihagarara

15
bosco rayon 2019-07-01 20:01:13

jye mfite impungenge z,ibizaba kuri ABA basore mu gihe gikundiro izahana igikona kuko nibwo bigiye gukomera tugomba kubaka gikundiro Kandi iko eye kuruta about bagiye reka mbibutse umwana ushize twatakaje abakinnyi bangahe ikioi yise ABA bagiye ndabizi neza ko bazabyicuza kuko uruziga bagiye gufungirwamo bizabasaba imbaraga nyinshi zo kuruvamo

16
emmy 2019-07-01 20:00:53

ntacyombijeje

17
Kabanda cyprien 2019-07-01 19:56:33

Nge muransetsa kabisa, iyo uvuga Djabel ukavuga Olivier bahuliye he na Cedric na Pierrot? None se badukiniye neza kurusha Savio? Mutsinzi yatera ikibazo gute abaye titulaire ejo bundi aho Rwatubyaye agendeye? Mutsinzi na Manzi ko basimbuwe mufite ikihe kibazo? None se barigukinana gute? Nzi neza ko ari beza kubaruta. Muzambwira.

18
kamana 2019-07-01 19:56:18

Ikibazo si uko aba basore, bagiye muri apr fc. Ikibabaje ahubwo n'uko bose babanje kubeshya bayobya uburari ngo abafana batabarakarira. Simbona impamvi uwo Ari we wese atajya Aho arya agahaga. Football y'uyu munsi ni amafranga ntikiri URUKUNDO. Bityo rero twibuke ko apr fc Ari ikipe ya leta kandi ifite amafranga menshi. Si igitangaza ko n'abasigaye muri Rayon baheruka gutwara igikombe muzagira mutya mukababona bageze yo nabo ikipe yose bakayotwara.. Ikibazo kirihe? Jye mbifurije guter'imbere bishoboka. Hanyuma ubutumwa mpa abafana ba Rayon Sport ni ubu: Ubu ntimurora ko dufite akazi gakomeye? Ni Ryari bizagera Aho, apr fc itazabasha gusubira kudutwara abakinnyi bangana batya, bashobora no kwiyongera ho? Aho ni ho ikibazo kiri. Hanyuma nkabwira Ubuyobozi bwa Rayon n'abafana ba yo, kureka kujya basasa imigambi ya bo bataranayikora. Apr fc ikora ibintu bya yo icecetse, mu gihe Rayon yo, yasasa ku gasozi ibyo iriho gukora byose n'ibyo iteganya. Rayon igomba kwiga gupfuka umunwa uko bishoboka kose ubundi bagakora cyane cyane bacecetse nk'Abadage.

19
Joki 2019-07-01 19:03:38

Ndabona hanze y'urwanda bahozaga mukanwa bakangisha Rayon bahageze!!! ntawihuta nk'uwayobye kabisa. aba n'ubundi ntibateze gutsinda rayon uko mbabona, ahubwo n'abandi bashaka kusohoka muri rayon nibagire vuba ibone uko yongera kwiyubaka ntabagambanyi bayisigayemo.

20
Mambo 2019-07-01 19:03:34

Manzi na Seif bati dufite equipe s hanze y'igihugu ntitwasinyira Rayon sport birangira hanze habaye APR .Djabel ati mfite itike y'indege inyerekeza muri Kenya ,birangira yerekeje KICUKIRO . Reka turebe ibizakurikiraho

1  2