1  

1
Rugero 2019-07-03 21:48:22

Abanyarwanda dufite ikibazo gikomeye sinzi igihe tuzagikirira. Njyewe nasomye inyandiko za RFI na Jeune Afrique muri 1989-1994. Harimo abantu benshi babanyarwanda batangagamo ibitekerezo bavuga ukuntu mu Rwanda Habyarimana ari umunyagitugu ko afunga abantu barimo Lizinde ko Kanyarengwe yahunze igitugu ko hari impunzi nyinshi hanze ko adatanga uruvugiro muri politique. Ese uwabivugaga icyo gihe atandukanye gute n'ubivuga iki gihe? Ubu turi muri leta y'ubumwe n'umutekano icyo gihe bandikaga ko u Rwanda ari petite suisse d'Afrique ko nta ntambara ihaba ababivugaga n'ubu bamwe basubiramo ibyo usibye ko atari bamwe. Uvuga ukuri ninde?

2
Amédée 2019-06-27 10:40:21

Mwongereho ko nyakubahwa neven mimica kuri twtter ye yivugiye ngo mureke gukwiza ibihuha, nsinjye yabwiraga kandi ntanicyo byantwaye.

3
Amédée 2019-06-27 10:40:21

Mwongereho ko nyakubahwa neven mimica kuri twtter ye yivugiye ngo mureke gukwiza ibihuha, nsinjye yabwiraga kandi ntanicyo byantwaye.

4
JM 2019-06-27 10:40:21

Arikonkawe wiyita jeanpierre ubwo wanfitse iki ? Niba uri nikigarasha, sois au moins honnete de reconnaitre agasuzuguro kabazungu, niba se tubona inkunga yabo bigomba kubaha uburenganzira bwo kwirengagiza ukuri cyangwa bakugoramya. Just ridiculous, shame on you.

5
nyiraneza 2019-06-26 22:35:44

Jpierre se wowe ko numva usa nuvugira RFI ni amahoro? Izo mfashanyo uvuga se, zingana iki ugereranyije n'Ingengo y'imari y'u Rwanda? Waba uzi se ko mu 2018-2019 zigeraga gusa ku 16% mu gihe mbere ya 1990, zari 85%? Jya umenya ibintu neza aho kwigira simbizi.

6
nyiraneza 2019-06-26 22:35:41

Jpierre se wowe ko numva usa nuvugira RFI ni amahoro? Izo mfashanyo uvuga se, zingana iki ugereranyije n'Ingengo y'imari y'u Rwanda? Waba uzi se ko mu 2018-2019 zigeraga gusa ku 16% mu gihe mbere ya 1990, zari 85%? Jya umenya ibintu neza aho kwigira simbizi.

7
Jeanpierre 2019-06-26 17:49:51

Mbeg'umujinya w'abanyarwanda! Uwabaha uriya munyamakuru mwamujyana muri 1930 urufunguzo mukarujugunya. Abo bamusebya bary'inkunga ziturutse mu misoro ye none reka data impanda bazivugije. Ni uko nyine bitonda ubundi bakabahambirije mukajya kudefandira ibyo mudefanda iwanyu Rwamagana na Shyorongi.

8
citoyen 2019-06-26 22:35:18

Uriya mugore witwa Sonia Rolley we ni nka wa mubiligi Philip Reitjens. Kuri bo nta kiza kiba mu Rwanda cyane cyane ngo kubera abahutu bakandamijwe na FPR!! Bameze nka bya birondwe....

9
Vincento 2019-06-26 12:45:18

Nanjye ntyo nta bya RFI. Umunyamakuru yazamuye topic atazi neza haba mu myenda y'u Rwanda ndetse no kujya kuganira ku burenganzira bwa muntu nyuma akajya ashaka guhunga ingingo yari yazanye ngo bavugeho kuko byagaragaraga ko afite intego mbi yo kuyobya abakurikiranye ikiganiro. Uriya EU Ambassador yabisobanuye neza ko Rwanda ari intangarugero kandi ntiwaba intangarugero mu kurwanya ubukene ngo ube ubangamiye uburenganzira bwa muntu. Cyangwa mu mutekano rusange w'abantu nyuma ngo urahonyora uburenganzira bwa muntu. Nashimiye uko Perezida wacu yagarutse kuri iriya ngingo neza kandi akabereka neza ko icyo bita uburenganzira bwa muntu ahubwo batakizi neza ahubwo bigaragara ko babuvuga bafite indi mpamvu. Rimwe na rimwe bitewe n'abo bashaka kwibasira gusa. Ubwo se koko abantu barohwa mumazi, abandi bazira ibara ryabo hirya no hino hanze y'Africa ariko abakora ibyo bakigira abarimu ba human right. Biragayitse kabisa. Warakoze Nyakubahwa Paul Kagame kuko abakurikiranye kiriya kiganiro bumvise ukuri baba bagushaka cyangwa batagushaka.

10
Natasha 2019-06-26 12:48:15

Ikiganiro twese twakibonye. Prezida yabwiraga umunyamakuru, ikindi nuko Mimica nawe atari injiji yo kugendera Ku mvugo ya RFI. Kuko nawe yari ahibereye, yumvise uwabwirwaga.

11
mn 2019-06-26 12:48:10

Munyamakuru ibyo wanditse byabayeho ariko iby'inkwenene ntibikwiriye: Mbona uko HE yashubije ari ukuri, nyamara Abazungu bafite imyumvire, banatekereza muburyo butandukanye n'ubwacu. Bakunda byacitse, kandi bifuza guhora babona Afurika yose munsi y'ibirenge byabo, mbese bavuga ko ubukoloni baburetse, nyamara mumikorere n'imitekerereze abenshi bumvako bakidufite. Bityo ntasoni biteye ko HE yababwiye; erega s'ubwa mbere twese muri Afrika tuzi icyo atekereza, n'uburyo yumvisha bose kwigira bakibohora.

12
Abe Jahwih 2019-06-26 13:07:48

Byatangiye Perezida Kagame yikoma Abanyaburayi Umunyamakuru Catherine Nicholson yabajije Mimica kuri raporo iheruka yanzuye ko mu Rwanda “hakomeje kuvugwa ibibazo bikomeye byo guhungabanya uburenganzira rusange n’ubwa politiki, ” abazwa umwanya bihabwa iyo bigeze ku kugena inkunga z’ibihugu. Mimica yasubije ko hari uburyo mpuzamahanga bwashyizweho bwerekana uko bigenda ngo ibihugu bya Afurika bihabwe inkunga, harimo amasezerano ya Cotonou n’ibihugu bya Afurika, Pacifique na Caraïbe. Ati “Ariko iyo bigeze ku Rwanda nkunda kuvuga ko, uretse n’ubu ndi kumwe na Perezida w’u Rwanda, ari urugero rw’ibikwiye gukorwa mu bijyanye n’iterambere, ubukungu, politiki, umutekano, ubwiyunge, kubera ko hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, ni ibihe bikomeye byabayeho mu mateka… uhereye kuri icyo gihe ukagera aho u Rwanda rugeze uyu munsi, u Rwanda ni urugero mu kuri. ” Perezida Kagame yahise yungamo ko ibyo biganiro ku burenganzira bwa muntu bimaze igihe, ariko rimwe na rimwe bibogama cyane. Icyo gihe yabwiraga umunyamakuru, mu ntebe ye anaba nk’uhindukira amubwira amureba mu maso. Yavuze ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo mu 1994 akenshi bidafatwa nko guhonyora uburenganzira bwa muntu, nyamara abafite uruhare babigizemo nibo bavuga ko “ibibera mu Rwanda ubu ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu ” kurusha n’ibyabaye mbere. Yavuze ko udashobora gutandukanya uburenganzira bwa muntu n’iterambere u Rwanda rugezeho, ariko “abo baturage bafite imibereho iteye imbere kandi bakabigiramo uruhare, ” bibarwa ko uburenganzira bwabo buhutazwa ku buryo “abavuga ko mu Rwanda ari ikuzimu birengagiza ukuzimu twanyuzemo kandi tugahangana nako. ” Yakomeje kuri ibyo birego ati “Ni umwanda, u Rwanda rutandukanye n’urwo rwari rwo mu myaka 25. Ahubwo mukwiye kureba hirya no hino mu Burayi, murimo guhonyora uburenganzira bw’abantu, iyo turebye iki kibazo cy’abantu bakumirwa ngo bajye kurohama muri Méditerranée n’ahandi, abantu barimo gufatwa nabi mu bihugu byanyu, kuki mutavuga ku bibazo byanyu by’uburenganzira bwa muntu? ” Perezida Kagame yavuze ko bikwiye guhagarika imyumvire yo kwishyira heza iyo bigeze ku burenganzira bwa muntu. Ati “Twarwaniye uburenganzira bwa muntu n’ubwigenge bw’abaturage bacu kurusha undi muntu uwo ari we wese harimo namwe muhora muvuga ibi bintu bidasobanutse. Aho twakuye igihugu cyacu n’aho kigeze ubu birivugira, ibindi biva muri iyo myumvire.” “Izi Si ebyiri aho hari abantu bazi neza iby’uburenganzira bwa muntu n’ibindi n’indi si aho abantu batazi…ariko ni uburenganzira bwacu, iyo twubahirije ibyo dukora mu bihugu byacu ntabwo ari mwe tubigirira cyangwa undi, ni twe ubwacu.” Yavuze ko bidakwiye ko hagira igihugu kibaho gishaka gusa kubwira abandi ibyo bakora cyangwa ibyo bakora bitagihagije. Ati “Uri muntu ki ? ” Mu mvugo iki kinyamakuru kiba gisa n’igisaba ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga, kuko mu gihe kivuga ko ubusanzwe inkunga EU iha ibihugu ishobora guhagarikwa kubera impamvu zitandukanye zirimo ibibazo by’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, “Ntabwo ariko bimeze ku Rwanda nubwo habayeho ubusabe bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere, ko harebwa cyane ku bibazo by’icyo gihugu. ” Abanyarwanda bumijwe na RFI Nyuma y’inkuru ya RFI, abantu benshi banditse ubutumwa bagaragaza ko iki kinyamakuru nta byacyo, ubutumwa bwagiye bunyuzwa kuri Cécile Mégie, umuyobozi n’umunyamakuru wa RFI. Yolande Makolo yagize ati “Uku kuyobya abantu kugayitse kwa @RFI gukwiye kunyomozwa - @CecileMegie ibihumbi by’abantu barebye (banashima) iki kiganiro cya @FRANCE24 kandi bazi icyavuzwe n’uwabwirwaga. ”

13
kagabo 2019-06-26 13:16:23

Icyo mbakundira n ko mutekereza ko murusha abntu bose ubwenge!!!

14
Kagabo 2019-06-26 13:16:17

Icyo mbakundira ni ko mwibwira ko murusha abandi ubwenge!

15
Nesha 2019-06-26 09:06:11

RFI, chauve -sourie? Non! nous ne sommes pas content de ceque vous avez traduit en seduissant le monde le président P. K s'adressait au journaliste plz!

16
barisebya 2019-06-26 09:05:35

Ukuri kuraryana kandi guca my ziko ariko ntigushya. Nkuyu Meggie arabona ko ko u Rwanda rukiri muri ndavuze kandi ubishaka utabishaka ugomba gukora ibyo ngutegetse? Oya aribeshya! Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ni urugero rw'ibishoboka mu ngeri Nyinshi including uburenganzira nyabwo bwa muntu. Madame Meggie prière retirer ta parole. Que le Rwanda et SE Pres PKagame et LA cooperation European et autres organisations internationalles qui veulent travailler avec le Rwanda et l'afrique en general mais en respectant les uns les autres

17
Nyamagabe 2019-06-26 09:12:10

SOmetimes, Us rwandans we should be proud 100%, we are very far and we will go far sespite all odds, how this called RFI can mislead people, about things spoken allon day time, do they not have a sen of anslysing things,?, this is how people cerate conflicts between others and to some it is their aim, so let us not pay much attention what President said is there, we can paly and rplay it and know the truth. Rwandan people do not nosense we need to be busy developping our country not waste our time on people who have much time to waste, because they want us to focus on them instead, bye bye no time to waste on you RFI misleading reporters

18
Mico 2019-06-26 09:17:22

Kuvugako yabwiraga umunyamakuru atabwiraga uwo muyobozi ntanakimwe bihindura kuko iyo uri mukinyamakuru ntabwo uba ubwira uwo muri kumwe uba utanga ubutumwa ikinyamakuru kigomba kugeza kubagikurikira.

19
Hero 2019-06-26 09:34:14

Ababavugango ntacyo bitwaye kuko perezida atasubizaga commisaire koyasubizaga umunyamakuru muri kwibagirwako nuwo munyamakuru arumuzungu kandi ko akora kukinyamakuru gikurikirwa nabenshi iyabivuga mumvaho ntawe byari gusakuliza.

1