1  

1
Germain 2019-06-26 08:57:14

@gatare, ibyo bakwigishije sibyo, Imirimo yose yubatswe n'umuntu izasenywa n'umuntu niyo mpamvu ubwenge bw'umuntu buzarangiza bumuranigije kubera ko yanze ubwenge bw'Imana. Ubu Ijambo ry'Imana rivuga ko Imana yaremye isi n'ijuru ikarema n'umuntu, naho ubwenge bw'umuntu bukavuga ko dukomoka kunyamaswa, Ijambo ry'Imana rivuga ko ukora icyaha wese azapfa, ubwenge bw'umuntu bukavuga ko azaba umuhanga, Ijambo ry'Imana rivuga ko umwari yahawe ubusugi ngo aburinde kugeza ashatse, ubwenge bw'umuntu bukamubwira ko abikoze iwabo baba baroga. Ijambo ry'Imana rivuga ko ukwiriye kubabarira uwaguhemukiye, ubwenge bw'umuntu bukamubwira ko utamwihoye waba uri imbwa n'ibindi byinshi nta nubwo bazi ko habaho Imana. Ngiyo impomvu itera iyubakwa rya biriya bisasu bamara iminsi y'ubuzima bwabo bashakisha ibyo gusenya isi aho kuyimara bashaka Umuremyi wayiremye ari we MWAMI YESU KRISTO. Ariko Imana yabwiye umuhanuzi wayo BRANHAM ko kuriya guhumekerwa bafite bubaka biriya bisasu bizarangira bashenye ibyo bubatse byose kuko ari imyanda yakozwe nubwenge bw'umuntu bakwiriye gusiga bahakubuye. Kugira ngo Imana izaze yubake Ibyayo. Hanyuma bakazajyanwa mu rubanza kubazwa impamvu banze iby'Imana.

2
James 2019-06-24 14:38:36

Nyamara tujye twemera nshuti americ iyoboye isi kbsa

3
James 2019-06-24 14:38:36

Nyamara tujye twemera nshuti americ iyoboye isi kbsa

4
gatare 2019-06-24 14:38:36

Abantu ntibakibeshye kuli Amerika.Iramutse ibishatse yahindura ivu IRAN mu kanya gato cyane,ikoresheje atomic bombs.Ariko ikoresheje Conventional arms,byahangana kubera ko IRAN ikomeye mu bya gisikare,cyanecyane kuli Ballistics.Icyo Amerika itinya cyane,nuko IRAN yakoresha ibihugu by’inshuti nka Lebanon,IRAK,Syria na Hezbollah mu gutera Abanyamerika n’ibigo byabo biba muli Middle East.Ikindi kandi,IRAN yakihimura kuli ISRAEL,ikayirasaho Missiles zirenga 200 000 zishinze muli Lebanon,zigasenya imijyi nka Tel Aviv,Haifa,Dimona nuclear center,ibigo bya gisirikare n’ahandi henshi.Kubera doctrine ISRAEL yise SAMSON OPTION (ivuga ko aho kugirango Israel isenyuke yonyine,izatwika abanzi bayo nabo bapfane nayo),byatuma ISRAEL ikoresha atomic bombs igasenya IRAN.Gusa tujye tumenya ko Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye za atomic bombs na hypersonic missiles) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.

1