1  

1
Kalisa 2019-06-25 13:13:03

Buri munyarwanda warokotse ashobora kwandika igitabo. Ndibwira ko byaba byiza koko ibitabo byanditswe mu gifaransa no mu cyongereza byashyirwa no mu kinyarwanda, dore ko abazi gusoma no kwandika mu kinyarwanda nabo ari ngererwa.

2
Umusaza 2019-06-23 14:01:55

@Birababaje: jya utekereza mbere yo kwandika. Niba utazi igifaransa so amakosa ya Dr Oscar wanditse iki gitabo; byashoboka ko atari n,'ayawe ariko rero ugomba kumenya ko umwanditsi afite uburenganzira bee bwo kwandika mu rurimi urwo arirwo rwose bitewe n'impamvu zinyuranye. Va mu bujiji

3
Kalisa christiam 2019-06-23 14:01:42

Kuki ururimi ruba ikibazo kandi amashuri ahari Mugane ishuri, mwige indimi z'amahanga muve mu bunebwe

4
Birababaje 2019-06-22 10:29:33

Iki gitabo ngo kiragura 19000Frw? NJye ndasoma cyane ariko na 1000Frw sinagitanga. Iyo kiba cyanditse mu kinyarwanda ayo cyari kuba kigura yose nari kuyatanga. Nkeneye kumenya ibyabaye ku banyabisesero ndetse no ku batutsi mu 1994: Uko bahizwe nk'inyamaswa, Uko bishwe nabi cyane, bityo rero wowe ubizi nka Dr Gasana warangiza ukabyandika mu rurimi ntazi ( igitaransa ) uba umpemukiye cyane ndetse bishobotse nakujyana mu nkiko.

5
Birababaje 2019-06-22 10:29:33

Kwandika amateka y'ibyatubayeho mu ndimi ababidukoreye bavuga ( abanyamahanga ) Ni uguta igihe. Abandika amateka yacu nka Dr Gasana nimwisubireho.

6
Dushimiyaremye Jean de Dieu 2019-06-22 13:29:55

Turashimira Dr Gasana n'abandi banyarwanda batinyuka gutekereza bakandika, twe abato twigiraho.

7
Elisa 2019-06-21 22:11:49

Ndishimye cyane kubona amateka ya bisesero yanditswe! Siho mvuka ariko ni iwacu!!!! Uyu musaza Imana imuhe uburame

8
MUGOBOKANSHURO Ephrem 2019-06-21 16:34:56

HARI IKINTU CYIZA KIRI GUKOMERA MU RWANDA. ABANTU BATANGIYE KWANDIKA KU MATEKA YABO NDETSE N'AY'IGIHUGU CYABO. NI ABO GUSHIMIRWA. HARI UHERUTSE KWANDIKA IGITABO KIGIRA KITI: TU ES TUTSI MON FILS, UNDI ATI : MA MERE M'A TUE, NONE DOCTEUR GASANA OSCAR ATI : LES COLLINES SE SOUVIENNENT. YOLANDE MUKAGASANA YAGIZE ATI LA MORT NE VEUT PAS DE MOI. KERA AMATEKA TWAYANDIKIRWAGA N'ABAZUNGU GUSA.NANJYE IMANA NSENGA NIFUZA KO IGITABO CYANJYE CYASOHOKA VUBA . MURAKOZE. MUGOBOKANSHURO EPHREM

9
Duck 2019-06-21 13:24:10

We need more people in research! Congratulations Dr Gasana for your achievement, your book will protect our history in years.

1