1  

1
ndabaga 2019-06-24 12:02:49

ubutegetsi bwa habyarimana ikibi cyabwo bagiraga inzangano naho ubundi inzara nubu irahari ahubwo wenda nuko wiryamira ntawe ukuvuzaho ubuhiri mbega interahamwe mbega MRND mbega abahutu abantu basaga nabi cyane abantu bagendesha ibirenge ariko ubu ntawe ucyambara ibirenge hari ibyagezweho abantu baranukaga bakarwara inda nange narazirwaye ubuzima bwari bubi ntimugashake gushyigikira ingoma ya habyara umva noneho wagerekaho izo nzangano zabo umva Imana yanyuranyije amaboko abantu barirataga abari bakize nibo mvumva abana bamwe bakiga barangiza primaire bagahita bicara ariko ubwo iyo mushimagiza ingoma ya habyara nta soni mugira tuvuge ibintu dusubire ibindi wenda mwe mwari mukize mwaje gukena kuko uwari abafatiye runini yararindagiye ariko byibura hari igice kinini cyari gikennye nacyo cyahise kizamurwa erega Imana yacu niko iza ibigenza mwihangane nta gahora gahanze ariko ubu nubwo twakena umuntu aba afite ikizere ariko kiriya gihe nta kizere cyo kubaho reta yica abakene ibarasa muceceke mubyihorere leta irenganya abantu ibica ntago Imana yayemererera kuyobora abantu ikurwaho mwabaye mute

2
lg 2019-06-25 13:40:33

Usomye ibyo bamwe bavuga aha uhita ubona neza ko yamyumvire yabo nubu yabaritse mô urumva bakubwira ko ubu bagowe bishwe nabwaki ninzara kuko babuze izo mbeba ! !nkaho hali uwababujije kuzorora niba zarashize nuko bariye,byose nibitari ibyabo byashira bakazirenzaho ntabwo ali rpf yazitwaye ahubwo abo.ntanakimwe bashima icyo wakwibaza ubu nibwo bwaki no kugwingira byaje kuko babuze imbeba icyo gîte ntayo bagiraga!!!buriya haribyo umira, ntibikuvemo ibaze kumva ko warubayeho neza kubera kurya imbeba ! !abandi badashishwa nuko byahindutse bati, koko batumye tubura akaboga mwaraziririye murazimara niba muzikumbuye ababirigi nabazitumizaga niho bari nababwira ilki mubatakambire babahe icyororo il ikibazo nuko zitazarara*

3
Salus 2019-06-22 10:30:09

Ariko imbeba zivura imirire mibi. Kdi bwari uburyo bwo kwishakamo amikoro yo kurya akaboga. Harya shisha kibondo iyo ishize, wawundi wafashwaga aba yaragize ubushobozi bwo kujya kwigurira akanyama cg sosoma? Jye numva twajya duhinyura cg tugaya ibibi byakorwaga, ariko icyiza cyakonzwe nacyo tukagishima. Kubayaraharaniraga igituma bwaki icika cg igabanuka, ubwabyo byari byiza!

4
David Mu 2019-06-22 12:18:53

Izi mbeba zitwaga sous-mbirigi twarazoroye iwacu i Muhanga ahitwa Shyogwe, twari abana batandatu, ziriya mbeba kimwe n'inkwavu byororoka vuba, ndetse ziriya mbeba ahubwo zororoka vuba cyane kurusha inkwavu kuburyo urebye buri kwezi cg ibyumweru twaryaga inyama. Mbere ya 1994 byaturinze kugwingira, zadufashaga gutegereza ko inka yacu ibyara, kuko itarabyara twaburaga amata tukaba turya izo nyama(imbeba n'inkwavu biri hamwe). Byari biryoshye kuko twajyaga kuzahirira turi abana, ubwatsi bwitwaga Kimali. Bwari uburyo bwo kugira pets, ariko kandi zizanaribwa. Uyu mugabo rwose arakoze anyibukije ibyo bihe. Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi twari twarakuze, gusa petit frere yari akiri muto ahubwo nibwo yarwaye bwaki kuko inka bari baraziriye nizo mbeba ntazo. Kubw'amahirwe tugasaba amata mubaturanyi nawe arakura ubu ni umugabo w'abana 2. Imana ishimwe. Uburyo bwose wakoresha ukavura abana, wazana imbeba, indagara cyangwa amata, rwose tuzagushimira. Ariko binashingiye kubumwe, ntuduhe ibiryo ngo unaduteze intambara.

5
Dean 2019-06-22 13:30:13

Ariko rero izi n'inyama nk'izindi hari n' ibihugu bya afurika bizifite mu mafunguro asanzwe. Vitamines na proteines ziruta izi ibigori n'ibindi.

6
Ikibasumba 2019-06-22 15:38:56

Ahubwo se twe dutegereje iki? Ngo dutumize izo mbeba niba zivura bwaki ko nziko iriho ubu?

7
kakai 2019-06-21 13:24:56

Ye ahubwo uwamenya aho zavaga niba bwaki koko yarakiraga uko inyamaswa iba ntoya niko vitamini ziba nyinshi

8
Andreya Rudatinya 2019-06-21 13:31:28

Mbega abaturage bari baragowe! Barangiza bakaririmba animation bashimagiza umubyeyi ko abagaburira imbeba! Wasanga abakoze genocide bari barariye izo mbeba! Wenda bari baraziteye imiti yo kumara abanyarwanda! Kuki batazanye twa dufi duto dukanuye amaso ko aritwo tuvura bwaki vuba! Ibi birwara byadutse byaba byarazanywe nizo mbeba! Buriya ntawakurikirana izaba zarasigaye mu zikazapimwa tukamenya uko twakwifata da!Ahaaaaaaa!

9
Maguru 2019-06-21 13:35:56

Nkubu uyu ko yipfiriye agarutse ate? Ibi ntaho bitaniye no kumushinyagurira! Dommage !!!

10
Kazinas 2019-06-21 13:38:37

Ahubwo iyo bisinesi n'ubu yagira akamaro ku bana bagwingira.

11
Abandi 2019-06-21 13:40:59

Mwatubwira ahohantu byabereye kugirango abari bahatuye turebe koko icyo gihe hari uwabibonye ndetse wakijijwe bwaki nizo mbeba ? Rurahagazwe nyamara.

12
Gaga 2019-06-21 13:44:29

Ariko kuberiki utarandika igitabo kubuzima bwawe Kandi ko abantu bakigura?

13
Ntabyera 2019-06-21 13:47:32

Iki garagara ni uko Abanyarwanda bakomeje gutindahara no kwicwa n'inzara n'ubu! None se ko imibare yitangirwa n'ikigo cy'ibarurishamibare ivuga ko 45% by'abana bagwingiye kubera imirire mibi kandi tutakiri mu butegetsi bwa habyarimana! Uretse n'izo mbeba z'inzungu wumva baryaga ubanza noneho uwashaka n'inyarwanda muri iki gihe atazibona kuko nta biryo zikibona mu mazu!

14
kamegeri Fulgence 2019-06-20 18:34:18

hahaha

15
GTR 2019-06-20 18:34:11

amasomo ya Afande Kabarebe natwe tutari urubyiruko turayakeneyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee cyeneeeeee pe

16
Kankan 2019-06-20 18:34:05

Kuri jye ndumva nta kibazo cyaba kirimo niba zarayibavuraga koko. N'imiti tunywa ntituba tuzi ibyo bayikoramo.

1