1  

1
Karangwa bobo 2019-06-21 13:43:08

Bwana Evode rwose urasetsa cyane iki gitekerezo ni mahwi “Amategeko y’abakoloni se kuba avanyweho muri 2019 ni ikosa rya Kayibanda na Habyarimana gusa? Kayibanda yategetse imyaka 11 gusa. Habyarimana ategeka imyaka 21. Ubutegetsi buriho bwo bwari bumaze imyaka 25 bukoresha ayo mategeko. Ese aho uyu mugabo ntagayisha ubutegetsi buriho? Cyangwa kuri we Habyarimana na Kayibanda bavuye ku butegetsi ejobundi aho we yinjiriye muri guverinoma. Nareke kugaya abo bagabo bombi gusa. Niba gukoresha mwene ayo mategeko ari igisebo, kuba tumaze iyi myaka 25 tukiyakoresha biragayitse kurusha iby’abo bagabo kuko nibe nabo bategetse igihe gito kurushaho kandi noneho ayo mategeko yari atarasaza nk’uko ashaje kuri ubu” Byina umudiho neza

2
RKUS 2019-06-20 19:10:40

Minister ibyo avuga ni ukuri aya mategeko akwiriye kuvanwaho. Usibye ko banayavuga ariko twe abo hanze ntitunayazi. Mwakagiye muyadushyirira ku rubuga tukayamenya. Ariko ikibazo si uko yari aya aba koloni , ikibazo ni uko yaba atakijyanye ni igihe tugezemo. Hariho n'ayakozwe nyuma y'abakoloni yari abangamye. Hari igihe umuntu yagombaga gusaba lesser-passe yo kuva mu ntara ujya mu yindi. Hari igihe abantu bafatwaga mu mujyi bagasubizwa iwabo aho bavuka. Mu mashuri bajyaga batubarura , ngo bashaka gukora amajanisha hagati y'abahutu n'abatutsi. Bigatuma abana b'abahanga batabasha kwiga ngo ijanisha ryabo ryuzuye. Aya yose yari amategeko ya nyuma ya gikoloni. Muturebere niba aya yose atakiri mu bitabo; niba yarakuweho. Nuyu munsi kadi hari amategeko ashyirwaho abaturage bakijujuta. ( gukuramo inda, guca inyuma, amategeko ku butaka....). Itegeko rero niba dushaka ko rigirira abantu akamaro , ku buryo burambye riba rikenera ubushishozi. Aba koloni sicyo kibazo, ikibazo ni itegeko ribangamiye abantu cyangwa ritakijyanye n'igihe tugezemo, kuko igihugu ni nk'umwana kirakura , buri gihe kiba gikeneye guhindurirwa umwambaro.

3
Ni ukwitonds 2019-06-20 19:09:41

Aya mategeko y'abakoloni se kuba avanyweho muri 2019 ni ikosa rya Kayibanda na Habyarimana gusa? Kayibanda yategetse imyaka 11 gusa. Habyarimana ategeka imyaka 21. Ubutegetsi buriho bwo bwari bumaze imyaka 25 bukoresha ayo mategeko. Ese aho uyu mugabo ntagayisha ubutegetsi buriho? Cyangwa kuri we Habyarimana na Kayibanda bavuye ku butegetsi ejobundi aho we yinjiriye muri guverinoma. Nareke kugaya abo bagabo bombi gusa. Niba gukoresha mwene ayo mategeko ari igisebo, kuba tumaze iyi myaka 25 tukiyakoresha biragayitse kurusha iby'abo bagabo kuko nibe nabo bategetse igihe gito kurushaho kandi noneho ayo mategeko yari atarasaza nk'uko ashaje kuri ubu!

4
sefu 2019-06-20 12:20:12

Ubwo se ingoma yayakoresheje yayakoresheje igihe kinini ni iyihe?

5
Menyo 2019-06-20 12:25:54

Ariko uyu mugabo ntashobora gukora akazi ke neza atagize uwo asebya? Ese gusebanya byo ntibihannwa n'amategeko?

6
Yassin 2019-06-20 12:29:31

Minister azi kuningura mu bwenge: Nonese niba kugendera ku mategeko y'abakoloni bivuze kugengwa nabo ubwo uwagenzwe nabakoloni igihe kinini hagati ya Kayibanda, Habyalimana na Kagame? Kayibanda yabaye perezida kuva 1962-1973= 11 years Habyalimana: kuva 1973-1994: 21 years Bizimungu Kagame: Kuva 1994 kugeza ubu: 25 years

1