1  

1
Nsekonziza 2019-06-19 15:36:06

Kuba urubyiruko rw'ubu rutiyumvamo ubuhinzi, amakosa yakozwe n'abakoze gahunda y'uburezi. Ndibuka kera twiga primaire ikigo cyabaga gifite umurima w'ishuri, buri shuri rikagira isomo ryo guhinga nk'isaha, nk'ayandi masomo. Twarahingaga, bikera, tugasarura, umwaka warangira buri shuri rigakora ubusabane tukajyana ibikoresho ku ishuri, tugateka kuri bya bindi twejeje, tugasangira. No muri secondaire nize mu kigo cy'abihayimana, twagiraga igihe cyo gukorera jardins n'ubwo bitabuzaga ko habagamo abakozi babishinzwe bahembwa, kandi bakanatugaburira kubyavagamo, nk'imboga, imbuto, ibijumba.. ugasanga ni ikintu gituma umwana akura akunda ubuhinzi, azi akamaro kabwo kandi akabona ko ntawe ubuhejwemo, ko bose babwiyumvamo n'abana bitwaga ko barerewe ahantu batabona aho bahinga. Ubu se ni iki gikorwa kugirango umwana amenye kandi ahe agaciro ubuhinzi?

1