1  

1
NSABIMANA Jean Bosco 2019-06-20 12:32:27

Ibi ni byiza ariko mubikomereze no muzindi services . Nk'urugero: Ujya kwa muganga ugasanga kwishyura ari umurongo kuburyo ushobora kumara amasaha abiri uri mukuzengurukana amakarita, amafishi, aho bakubarira,....ngaho ngo jya gufotoza ibi n'ibi, kwishyura ibizamini….kandi bakoresheje iri koranabuhanga wenda byakoroha.

2
Kirenge 2019-06-16 19:46:58

Ibi ni byiza cyane na ruswa umuntu atanga kugirango abone service nayo bazajye baishyira mwikorana buhanga. Umuntu akaguhamagara ngo nabonye izina ryawe muri dossiye nyisitayeho. Ati uzatumwe umuntu mubwire uko bya koroha. wamushyira akantu akakagaya ati umuntu watumye ashobora kuba yasitaye.Nzaba mbarirwa.

3
Gj 2019-06-15 21:23:46

Mbega byiza

4
Sam 2019-06-15 09:46:21

Ikoranabuhanga rwose rikomeze ryogere rigere no mu zindi Sectors nk'ubuvuzi, ubuhinzi, uburezi nibindi. Gusa, ryorohereze abo rigenewe kurushaho Kandi ribahendukire kurusha uko byari bimeze ridahari.

5
Ngabo 2019-06-15 10:00:12

Hello, this technology is really advanced, but we seems like we are running fast after technology, I think is better for all 3 companies to sit down and dig deep obout this advanced tech as you know the motor drives most of all are not people to believe, from here I will ask my question how safe is and security if drive come from kabuga tell the client not to tap so that he will reduce fare money for him. How will you know if you ask drive And tells you that he does have clients i suggest to bring phones that has camera in Fort to monitor.

6
Fred 2019-06-14 13:33:38

Iri korana buhanga ni ryiza rizajya ryoroshya za services nyinshi niba ariko koko bizagenda , ariko na none ryaba ryiza kurushaho rigiye ribanza kugaragaza Frw umugenzi yishyura aho agiye bitewe naho ariho , mbere yuko yiyemeza gutega moto akaba azi neza ayo yishyura . Kuko nimba mfite nka 800 Frw gusa kandi nshaka kujya mu mujyi byihutirwa ahantu runaka ni urugero kdi sinzi km zihari mu mutwe ,hari risque ko nshobora kugerayo akaba menshi kuruta ayo mfite bizagenda gute ?? Ese ninkurikirana nabwo nkabona uko agenda yiyongera ,agashirira mu nzira ntaragerayo ubwo ni ukuvaho ahasigaye nkahagenda n'amaguru ?!!!! Ikindi mbona byaba byiza kurushaho igihe bitazamuye ibiciro bya Frw y'urugendo , mbese ikoranabuhanga n'iterambere bikagaragarira mu koroshya services no koroshya ubuzima ku bantu. Ikindi mbona byaba byiza kurushaho mu gihe nyiri Moto agize uburenganzira ku mutungo we(Moto) mu nyungu z'umuryango we ,mbese niba arwaje umugore we yamujyana kwa Muganga ntihagire frw yishyuzwa nkaho hari undi arimo gukorera , icyo nacyo kikigwaho neza. Ikindi nuko nibatangira guhuza ziriya services zitandukanye ku ikarita imwe ,byaba byiza badahise batesha agaciro ikarita abaturage bari basanganywe ,ahubwo bashyira ku isoko inshyashya zije ,bagashishikariza abaturage kuzigura bitewe n'ibyiza byazo ,noneho wenda bakagabanya gushyira ku isoko izari zisanzweho buhoro buhoro. Ahasigaye ikoranabuhanga ryacu rikadushyira mu iterambere rya bose rizamura pouvoir d'achat ku banyarwanda cg se rituma bose baryibonamo kdi bitabahenze.

7
HABANA Eric 2019-06-14 11:44:31

Rwanda Rwanda songa mbere, umva ahubwo abibishinzwe mutugirire vuba iyo system itangire, tap and go yaraje Kigali turashima, ni SMART birihuta, byaturinze akajagari ka ba convoyeur, mutugirire vuba no mu ntara bize, uzi kuzinduka ugiye mu ntara saa mbiri barangiza bakakubwira ngo uragenda saa sita, uzi kujya guhaha supermaket ukisakasaka ukabura ayuzuye kandi wifitiye karita wahita ukozaho bakaguha ibicuruzwa ukigendera, uzi kwishyura umumotari akabura ayo agusubiza, akaguhenda cg mugashwana. Jyewe nongeye kwisabira ministeri y'ikoranabuhanga, RDB, PSF, companies za ICT, mudufashe ayo makarita aboneke vuba tuyakoreshe n'ibibazo byaboneka bikosorwe hakiri kare. Leta yacu nishyiremo imbaraga kabisa. Murakoze

8
Mugisha 2019-06-14 11:47:01

Muraho mbere yuko tap and go ijya muzindi service hazabanze kujyaho ibiganiro mpaka kugirango amakosa ari muri tap and go abanze akosoke

9
Mugisha 2019-06-14 11:46:57

Muraho mbere yuko tap and go ijya muzindi service hazabanze kujyaho ibiganiro mpaka kugirango amakosa ari muri tap and go abanze akosoke

10
Tom 2019-06-14 11:46:47

Bisaba ko izi karita zandikwa kuri nyirayo kandi hakajyaho uburyo bwo kurinda amafaranga ariho,ku buryo avaho nyirayo atanze uburenganzira bazazibarure nk'uko nta muntu ukoresha irangamuntu y'undi,cg nk'uko ATM yandikwa ku muntu umwe

1